Pageviews all the time

Mu gihe OROMO muri Ethiopia bemerewe kwigaragambya bamagana amanyanga y' ingoma y'Agatsiko y'aho; mu Rwanda ho n'umuyobozi w'ishyaka ubirose arabizira. Ibi bikaba bizatuma ihirima ry'ingoma ya Kagame Pawulo n'ibizayikurikira bizamera nkuko byagenze ku ngoma ya Moamar Kadafi wa Libya/NKUSI Yozefu


Ubwoko bwa ba nyamwinshi OROMO muri Ethiopia
buhanganye n'ingoma  y'Agatsiko k'aho kabakandamiza

Ethiopia ni igihugu kitigeze gikolonizwa nk’ibindi bihugu byose by’Afurika, ariko kiza guhura n’akaga ko kuyoborwa n’ingoma z’igitugu zagihejeje mu bukene ku buryo ubu kibarirwa mu bihugu by’Afrika bihora mu nzara zidashira; kuri uyu munsi Shikama iriho itegura iyi nyandiko, LONI ikaba itabariza abanyethiopia bagera kuri miliyoni cumi n’eshanu(15,000,000) bugarijwe n’inzara kuri miliyoni zigera kuri mirongo inani (80,000,000)zituye iki gihugu.


Muri za 1990s, leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zashyizeho ingoma ziyobowe n’udutsiko duturuka mu moko ya ba nyamuke muri Eritrea, muri Ethiopia, mu Rwanda, muri RDCongo tutibagiwe na Uganda itegekwa na Museveni w’umuhima kuva muri 1986. Aba nibo abategetsi bo muri USA bavugaga ko bagiye guhindura Afurika Paradizo, ntibagire n’isoni zo kubita abakozi babo b’imena. «They are kind of our good guys»

Izi ngoma Amerika yibeshyaga ko zigiye guhindura Afurika paradizo, zayigize ahubwo umuriro, isubiranamo rya Ethiopia na Eritrea ryahitanye ibihumbi amagana by’abantu, intambara mu karere k‘ibiyaga bigari by’Afurika zigabwa na FPR ya Kagame Pawulo. Ariko icyo twavuga izi ngoma zose zashyizweho n’Amerika zihuriyeho ni igitugu, kwikubira ibyiza by’igihugu, kurwanya demukarasi, no kwica abatavuga rumwe nazo. Nkuko u Rwanda rumaze iminsi rwicira abantu muri Kenya, abandi rukabashimuta, ninako Ethiopia ibikora muri iki gihugu. Abatavuga rumwe na Leta kandi nabo bahimbirwa ibyaha nkuko bimeze mu Rwanda.

Nkuko ba nyamwinshi mu Rwanda bariho bakandamizwa na ba nyamuke, muri Ethiopia naho niko bimeze aho ba nyamwinshi OROMO bashyizwe ku ngoyi na ba nyamuke b’Abatigrinya bashyizwe na Amerika ku butegetsi muri 1991.Wa mururumba wo mu Gatsiko ko mu Rwanda wugarije n’Agatsiko ko muri Ethiopia ku buryo ubu kariho gashaka uko kakwegurira ubutaka bwera cyane abanyamahanga: Abarabu, Abahinde n’Abashinwa; aho gashaka gutanga hakaba hatuwe n’abo mu bwoko bwa OROMO.

OROMO bigaragambya mu mujyi wa Oslo muri Noruveje(Norway)
tariki ya 11/12/2015
Iki kibazo cy’ubutaka nicyo cyahagurukije n’iyonka mu ba OROMO, bakaba bamaze hafi icyumweru barafunze imihanda mu turere batuyemo. Si ibyo gusa,kuko iyi myigaragambyo imaze no gukwira hirya no hino ku isi, OROMO bamagana akarengane bakorerwa mu gihugu cyabo kandi aribo ba nyamwinshi, ariko cyane cyane bakaba bavuga ko uzabakorera ku butaka bwabo azahasiga agatwe. Muri Ethiopia hari amoko arenga 80, abantu bakaba batuye ukurikije ubwoko baturukamo. OROMO bafite akarere kabo, Amahara bakagira akabo, Somali bakagira akabo, Tigerenya bakagira akabo , bityo bityo.
                                                                       
                                  video: imyigaragambyo ya Oromo, oslo muri  (Norway) 11/12/2015                                                                                                                                         
Abanyarwanda baba abari imbere mu gihugu cyangwa inyuma y’aho bigize ba nibindeba nk’abaturage ba Libya igihe cy’umunyagitugu Koloneli Moamar Kadafi; uko ingoma ye yarangiye twese turabizi: yishwe n’abo yabeshyeraga ngo baramukunda kuko yari yarababujije kwigaragambya ngo babimwereke, abana be baricwa, abandi barangara , abasigaye bakaba babarizwa mu gihome. Icyakurikyeho ni ugusubiranamo kw’amoko kumaze guhitana abantu benshi, inzara n’ubukene. Ihirima ry’ingoma ya Kadafi rifite ingaruka zitari nziza kuri buri muturage waho. Ni byiza ko umunyagitugu Pawulo Kagame areka abaturage bakigaragambya bagashima ibyo yita byiza akora ariko bakanagaya ibibi abakorera ejo bizabaganisha mu nzira y’iminsi ya nyuma ya Moamar Kadafi. Ibibi birarutanwa, ingoma y’igitugu ya Ethiopia, irareka abaturage bakerekana akababaro kabo mu myigaragambyo bakorera mu gihugu n’inyuma yacyo; mu Rwanda ho n’umukuru w’ishyaka ubirose bifatwa nko guca inka amabere akajugunywa mu gihome cyangwa agacibwa umutwe; ingaruka z’iki kinyoma n’iterabwob ni uko ingoma ya Pawulo Kagame izarangira nkuko iya Moamar Kadafi wa Libya yarangiye!

Dg NKUSI Yozefu 
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355