Pageviews all the time

UDUSAJYA(6)Nyuma yo gusahura amabanki n’ibigo bya Leta, gushinga ibigega bitagira indiba, ubu noneho FPR igeze aho igwatiriza u Rwanda ku bashoramari; ejo abakiri bato n'abataravuka bazishyura imyenda batariye ho n'agashitu!/Nkusi Yozefu




Gusahura amabanki n’ibigo bya Leta
Mu myaka yashize, twagiye twumva ngo ikigo runaka cyahombye amafaranga angana gutya. Ejo tukumva ngo abayobozi bagikoragamo bahawe indi mirimo, ntihagire ubazwa icyo gihombo. Ikigo kibasiwe cyane ni igitanga amazi n’amashanyarazi cyahoze cyitwa Electrogaz Agatsiko kakaza kukita EWASA ubu twandika iyi nkuru kuri Shikama ntituzi izina rigezweho ry’iki kigo kuko amazina yacyo ahinduka buri munsi mu rwego rwo kuyobya uburari bw’isahurwa rigikorerwamo.

Amabanki nayo ntiyarebewe izuba, ku buryo banki ya BCR byavugwaga muri 2008 ko FPR iyigejeje aharindimuka iyisahura.  Banque de Kigali nayo ni uko byayigendekeye ku buryo Abashoramari bo mu gihugu cy’Ububiligi bahisemo kwikuriramo akabo karenge muri 2009, basigira ibibazo benebyo.

                  
    Banki Nkuru y’u Rwanda, indiri y’ubusahuzi
                     
FPR ntiyahagarariye aho mu gusahura kuko yize n’andi mayeri yo gushyiraho ibigega bitagira indiba ihatira  buri munyarwanda kujugunyamo, waba umucuruzi, umwarimu, umuhinzi, iki gihanya ntikirobanura, gihora cyasamye ako ujugunyemo kose kikakamira. Mu gihe abantu bizeraga ko Agatsiko kazajya gakoresha iki kigega kurangiza ibibazo byako bwite, si uko byagenze kuko igihe Ubwongereza bwafataga umunywamaraso Karake, aho kwifashisha iki kigega ngo hishyurwe miliyari y’amafaranga yakwaga n’urukiko rwa Londoni nk’ingwate kugirango Karake aburane ari hanze, hahise hashingwa ikindi kigega cyiswe Ishema ryacu. Iki gihanya nacyo cyajugunywemo n’abantu batabarika bashakaga kurebwa neza na FPR kugirango batamburwa ibyo bacuruzaga cyangwa abandi bagatakaza kazi kabo, aba bose nta faranga na rimwe basubijwe Karenzi amaze kurekurwa kandi  amafranga yari yamutanzweho yasubijwe FPR yose uko yakabaye!

Kugurisha impapuro  mpeshamwenda ngo haboneke agatubutse ko kwaya
Nyuma y’ubu busahuzi butagira izina, FPR yazanye agashya ko kugurisha impapuro mpeshamwenda abaziguze bakazishyurwa na Leta nyuma y’igihe runaka. Akenshi Leta y’Agatsiko ivuga ko izo mpapuro zigomba kumara amezi atandatu zikaba zishyuwe ariko mu by’ukuri si ko bimeze kuk o mbere y’iki gihe Agatsiko kaba kafashe andi madeni y’umugerekerane( Accumulation) mu mabanki y’imbere mu gihugu cyangwa kashyize ku isoko izindi mpapuro! Urugero rwa hafi ni uko mbere y’ukwezi kwa Kanama 2015, Leta y’Agatsiko yari ifitiye amabanki menshi yo mu Rwanda imyenda ibarirwa mu mamiliyaridi menshi. Kubera ko Agatsiko kateganyaga kujya kwaya mu Buholande mubyo kita Rwanda Deyi(Rwanda Day) kahise gashyira impapuro ku isoko mu kwezi kwa Kanama 2015 maze haboneka amafaranga yo kwishimisha mu mahoteli akaomeye mu Buholande, indege, gari ya moshi , amabisi byo gutemberamo , ibyumba bya rutura byo guhuriramo .

Kuri aya mafranga yavuye muri izi mpapuro wongereho ayari yasahuwe muri BNR mu kwezi kwa Kamena 2015 Agatsiko kakemeza ko ayo mafaranga yibwe muri BNR yagombaga koherezwa muri Nigeria gufasha kubaho neza indobanure zigayo; urubuga rwanyu shikama rwabagejejho mu buryo burambuye iby’iri sahurwa ubushize, aho polisi ya Kagame yemeje ko nta kuyakurikirana kuko yari yageze ku muntu uri mu gihugu cya Esipanye! Mu gihe Agatsiko katarishyura ziriya mpampuro zo mu kwezi kwa Kamena, ubu ejobundi ku itariki ya 2/12/2015 kashyize ku isoko izindi mpapuro! Abashoramari bo mu Rwanda  bakaba ngo bariyemeje kuguriza Leta miliyaridi 15 z’amafranga y’u Rwanda babicishije muri izi mpapuro.

Impapuro mpeshamwenda  ku isoko mu rwego rwo gukingira ikibaba ubujura bw’umuryango wa Pawulo Kagame
Hari abumva ko Agatsiko kariho kagurisha impapuro kubera ko nta mafaranga ari mu gihugu; nibyo koko amasanduku ya Leta ubu aromongana, ni ukuvuga ko nta mafaranga arimo ku buryo biriho bigira ingaruka mbi ku mibereho y’Abanyarwanda. Aho gutumiza inzitiramibu zirimo umuti, Agatsiko gatumiza iza make aho kurinda abaturage imibu ahubwo ubu ngo zirabazanira n’inda mu mazu hejuru ya malariya y'igikatu yasaga n’iyacogoye mu Rwanda ubu iriho ihitana abantu mu gihugu hose. SIDA nayo iravuza ubuhuha mu gihugu kubera kudohoka kuri gahunda zo gukangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gukoresha agakingirizo natwo nkaba nkeka ko dushobora kuba twarabaye iyanga , leta ikaba ibeshya ko Abaturage batitabira gukoresha agakingirizo!

Mu gihe amasanduku ya Leta arimo ubusa, umuryango wa Pawulo Kagame na Nyiramongi Janeti wo uhagaze bwuma. Ibi bigaragarira mu nyandiko iherutse kunyura ku rubuga rw’Agatsiko igihe yemezaga ko musaza wa muka Pawulo Kagame, RUDATSIMBURWA Aluberiti( Albert) yashoye miliyoni magana atanu z’amafranga y’u Rwanda ( 500,000,000) mu mushinga wo gushyiraho televiziyo izakora nka Televiziyo Aljezeera yo mu gihugu cya Qatar! Umuntu akaba yakwibaza aho uyu Rudatsimburwa yakuye amafranga angana atya, akongera akibaza niba ari mu nguzanyo z’amabanki, ingwate yatanze kugirango ahabwe inguzanyo nkuko bigendekera buri wese ushaka inguzanyo muri Banki.
Umushoramali Rudatsiburwa A.

Mu nkuru iherutse gusoka ku rubuga igihe.com yerekeranye na ziriya mpapuro zashyizwe ku isoko ejobundi kuri 2/12/2015, amabanki yagenewe 53.61% naho inzego z’ishoramali zigenerwa 42.83% by’izo mpapuro mpeshamwenda.  Aha rero umuntu akaba atatinya kwemeza ko Pawulo Kagame ariho asahura ariko anategura imanza zizaba mu bihe biri imbere igihe we cyangwa abo bafatanyije gusahura bazaba bageze imbere y’inkiko ngo basobanure aya mabi. Biroroshye ko nka Rudatsimburwa twavuze hejuru afata amwe mu mafaranga yahawe na Kagame cyangwa mukawe bayakuye mu isanduku ya Leta, akavuga ko agurije Leta, hashira igihe akayasubizwa; bityo bikazitwa ko amafranga afite yayakuye mu bucuruzi kandi akagaragaza n’ihererekanya-bucuruzi( Financial transactions ) yagiranye na Leta koko, ibi nibyo twakwita mu kinyarwanda kweza ibyibano(Blanchiment d’argent, money laundering).
Rwangombwa John uyobora BNR
Iyi mipango yose y'ubusahuzi ikorwa n’Agatsiko iyobowe na Guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda washyiriwe ho icyo gusa nyuma yo kwirukanamo abari abayobozi bakoraga neza aya manyanga yose ataratangira. Kanimba Faransisiko na Monika Nsanzabaganwa bamaze guhigamishwa muri banki nkuru (BNR) hari umunyamakuru w’Umututsi ubu uri mu buhungiiro uzi imikorere ya FPR wambwiye ati: « Mwitegure, icyo Rwagombwa Jyoni( John) ashyiriwe muri BNR mugiye kukibona!»

Ese uyu muvandimwe hari aho yibeshye koko Agaciro Fund, Ishema ryacu n’impapuro mpeshamwenda byazanywe n’uyu mugabo ntibyaba ari umusogongero rw’akataraza kari mu nzira kaganisha u Rwanda n’Abanyarwanda mu manga batazikuramo!  Ngo  abagabo bararya imbwa zikishyura. Aya mafaranga asahurwa , iyi myenda itabarika ifatwa none, bizagira ingaruka ku buzima bw’abanyarwanda bakiri bato n’abataravuka kuko bagomba kubanza kuzishyura iriya myenda no kwereka abaterankunga uko amafranga yabo yakoreshejwe mbere yuko bagira  icyo bashyira ku munwa kandi muri ibi byibano batarigeze babonaho n'agashitu!  Uwapfuye yarihuse, kuko atabonye amanyanga y' Ibisahiranda byo ku ngoma ya Rwabujindiri rurya ntiruhage!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355