Pageviews all the time

Ubucurabwenge buratwereka ko mu bisekuru bya Kagame haba harimo abahutu. Ese ibi hari icyo byahindura mu mikorere n'imyumvire bye?/Nkusi Yozefu

Pawulo Kagame

Ikibazo cy'u Rwanda gishingiye ku bwoko abenshi basanga kizatuma abanyarwanda badatera imbere. Abanyarwanda mubyo ukuri bazwiho kuba ari abakozi aho bari hose. Ikibabaje ni uko bahirihimba, bagahatana , bakubaka bwacya bakabisenya. Ibi bikaba  bitandukanye n'ibibera mu bindi bihugu aho amoko asubiranamo akenshi biturutse ku bwumvikane buke bwa rubanda rwa giseseka, mu Rwanda siko bimeze. Abiyita abategetsi nibo usanga baramunzwe n'irondakoko; kandi turavuga ngo umwera uturutse i Bukuru bucya wakwiriye hose.

Kagame wemeza ko ubutegetsi bwa Kinani aribwo bwapanze jenoside n'ibindi bibi byabaye mu Rwanda, we n'iki yakoze ngo yunge abanyarwanda usibye kubasubiranishamo kurusha wenda n'uko byari bimeze ku ngoma zabanjirije iye.?Ngizo imvugo zuzuyemo urwango nko kuvuga ko umufuniko w'icupa wavida ingunguru, ng'iryo iheza mu byiza by'igihugu, mu myanya y'ubutegetsi, umutekano maze  byagera ku burezi ho bigahumira ku mirari. None se Kagame yakwifata gute asanze abo ariho apyinagaza, usibye no kuba abantu n' abanyarwanda nkawe ari n'ababyara? Reka twifashishe ubucurabwenge kugirango tumwereke ukuri aho kuri.
Ubucurabwenge ni iki?
Mu gusobanura amagambo y'ingenzi atatu tugiye gukoresha, turifashisha ibitabo bibiri bya Kagame Alexis aribyo  un Abrege de l'ethno-histoire n' Inganji Karinga( Bruxelles 1959)
Ubwiru= imihango y'ibwami. Iyi ikaba irebana n'umwami n'igikomangoma kizamusimbura.  Abiru bagombaga gukora ku buryo mu Rwanda habaho umwami umwe n'igikomangoma kimwe. Ibi rero byabaga ibanga rikomeye cyane, niyo mpamvu bavuga na n'ubu  ngo ikintu cyagizwe ubwiru. Ni ukuvuga ko cyagizwe ibanga rikomeye rizwi n'agatsiko gato k'abantu. Ubwiru ni ubwa kera , bivugwa ko bwaba bwaratangiranye na Gihanga ahagana 1091-1124.
Ibisigo= bivuga akenshi ibigwi by'umuntu runaka( mu gifransa = les poemes historiques). Ibisigo bikaba bivugwa ko byatangijwe n'umugabekazi Nyiraruganzu II Nyirarumanga, cyane cyane  ibisigo byiswe Impakanizi bivuga ukuba umucengeri kw'umwami w'U Rwanda Ruganzu I Bwimba na mushiki we Robwa, igihe musaza wa Nyiraruganzu II  NKURUKUMBI yangaga kuba umucengezi kandi yari yabyerejwe kugirango U Rwanda ruzabone uko rutera Gisaka. Kagame A. rero akaba yemeza ko ubucurabwenge ari nacyo gihe bwatangiriye(1510-1543)
ubucurabwenge= iri ni ijambo ry'insobe twagabanyamo amagambo abiri y'ingenzi: gucura = gufata ubutare ukabukuramo icyuma, cyangwa se gufata icyuma ukakibyaza isuka, umuhoro inshyamuro,n'ibindi. Ubwenge= ubumenyi, bikaba bitandukanye n'ubuswa. Aha rero ubucurabwenge ni laboratwari y'ubumenyi. Bukaba bwibanda ku kuntu ingoma zo mu Rwanda zagiye zikurikirana n'amateka yaranze  buri yose  muri zo mu gifransa tukaba twabyita genealogie dynastique.
Abacurabwenge= abasizi, abiru, abagaba b'ingabo, n'abandi. Kagame yerekana akazi katoroshye aba bantu bari bafite ko kwandika amateka mu mitwe yabo, igihe iyandika tuzi ubu ryari ritaragera mu Rwanda.
“ Mu gihugu kitagira inyandiko,abacurabwenge b'abami nibo bari abanyamateka b'igihugu”
Ubucurabwenge n'iyimika
Iyo umwami w' i Rwanda yatangaga(gupfa),hagombaga kuba imihango yo kwimika undi mwami mushya. Muri iyo mihango umukuru w'ubucurabwenge niwe wavugaga ibisekuru by'umugabekazi n'ibyo umwami wimye ingoma. Uyu mucurabwenge yabaga ari n'umuyobozi wa Karama hafi ya Shyogwe ho mu Marangara( muri Gitarama mbere y'ubutegetsi bwa FPR).
Ibi  bisekuru rero icyo byari bigamije nta kindi atari ugucukumbura amateka ngo barebe ko aba bagiye kujya ku butegetsi bava mu moko yagenewe gutegeka! Umwami yagombaga kuba ari umunyiginya naho umugabekazi akava mu yandi moko nayo yemerewe kubyara abami nk'abega n'abandi. Aha rero twavuga ko  ryari ivangura n'iheza.  Dore amagambo umucurabwenge mukuru yavugaga igihe cy'iyimika:
Dutange urugero nk'iyimika rya MUSINGA se wa Kigeri Ndahindurwa
Uyu mwami twimitse none ni Yuhi, izina rye ari umututsi ni Musinga.Nyina ni Nyirayuhi izina rye ari umututsi ni Kanjogera, ka Rwakagara rwa Gaga rya Mutezintare wa Sesonga ya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Bugirande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi. Akaba umukobwa w'Abega. Nyina ni Nyiramashyongoshyo ya Mukotanyi wa Kimana cya Kabajyonjya ka Rwaka rwa Yuhi Mazimpaka umwami wa Rubanda:akaba umukobwa w'Abanyiginya. Aho ga nyine , Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Ndahindurwa Yohani Batisita
Mu nyandiko ya Shikama y'ubushize twise ese Kagame hari icyo apfa na Kigeri,twaberetse ko aba bagabo bombi ari abavandimwe kandi basangiye n'ingengabitekerezo yo kwikanyiza no kumva ko bavukiye gutegeka. Cyane cyane ko umuhutu kuribo atagomba kuba umuyobozi. Ku bijyanye n'ubuvandimwe bwabo, twabonye ko aba bagabo bombi bahurira ku gisekuru kimwe aricyo Rwakagara se wa Kanjogera nyirakuru wa Kigeri.
Dusubiye muri ariya magambo yavugwaga igihe cy'iyimika ry'umwami, baribanda ku bisekuru by'umugabekazi kuri se no ku kindi cyo kuri nyina. Ibisekuru bya Kanjogera ka Rwakagara Kagame ahuriyeho na Kigeri, turasangamo uwitwa Mututsi na Gahutu. Abazobereye mu mateka y'U Rwanda bashobora kuzaduhishurira ukuri kw'ariya mazina; none se mu kinyarwanda ntituvuga ngo izina niryo muntu?
Ushobora gusanga uriya muntu wiswe Mututsi yari umuhutu akabyitwa kubera kwirinda ko buriya bucurabwenge bwazajya bugaragaza ko mu ngoma y'Abanyiginya habayemo abahutu. Ibi byo guhindura amazina byabagaho ibwami. Uwo twibuka wabikoze vuba aha  ni umwami Rwabugiri witwaga Sezisoni akambura umutwa izina rye rya Rwabugiri akamuha irya Sezisoni, ariko hari n'abavuga ko uyu Rwabugiri yaba yari umwe mu bavandimwe ba Rwabugiri. 
None se igihe Kagame azavumbura ko akomoka ku bahutu, yikoma Kikwete ngo yarongoye umuhutukazi azabyifatamo ate? Ese mama azahita abwira abo yaciriye mu mashyamba ya RDCongo ati nimuze tuganire muri abavandimwe?Mbwira se shenge ko azikubita agashyi agakomorera bariya bana ubu yimye kujya muri kaminuza bazira uko bavutse. Nsezeranya nyabusa ko azarekeraho gucura bwuma na buhoro Ntaganda wangiwe kwivuza n'ifunguro akaba ashonga yumva azira ko yatse ko abahutu n'abatutsi bareshya muri byose mu gihugu cyabo. Mbwira, mbwira ko bariya na babandi bazemererwa guhabwa akazi nk'abandi hatitawe ku burebure bw'izuru n'indeshyo. Nyemeza ko na babandi yatsindiye hariya na hahandi azahamagara ababo akabasaba imbabazi, ati burya sinarinzi ko muri abavandimwe; maze twese twese tukaba i Rwanda twitwa abanyarwanda aho kuba bamwe bitwa Inyamibwa abandi ari ba Nyagupfa.
Aho mushobora gusanga iyi nyandiko hamwe n'izindi nyinshi za kera: kanda hano
 Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma
__________________________________
Aho inyandiko yavuye( reba linki yavuzwe hejuru):
Nkusi Joseph
Shikama.fr
10 Septembre 2013

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355