Benshi mu bageze mu ishuri babwiwe kandi bigishwa ko isi itegekwa n'ibikuta bibiri bya rutura aribyo CAPITALISM iyobowe na Leta zunze ubumwe z'Amerika(USA) hakaba n'ikindi gikuta cyitwa COMMUNISM kirangajwe imbere n'Uburusiya. Ubu butegetsi 2 bwamamaye cyane nyuma y'intambara ya 2 y'isi yose yarangiye ahagana mu 1945-1946.
Nyamara abasesenguraga amateka y'isi bakanayandika ubanza bari bibagiwe
ko ibintu bihora bihinduka. Icya mbere nta wigeze atekereza ko Ubushinwa
bwazaba igihangange umunsi umwe ngo USA ijyeyo kuguza amadeni mu mabanki yaho.
Ibi ariko iyo ubyumva warasomye ntibyagutangaza uhereye ku nteruro umwe mu
bategetse Ubushinwa yigeze kuvuga agira ati:«Quand
la Chine s'eveillera, la terre tremblera!» Bivuze mu Kinyarwanda ngo umunsi
Ubushinwa bwakangutse isi izahindagana!
Abanyamateka
birengagije ikusanyabukungu n'umuriro utazima uhora waka mu burasirazuba bwo
hagati
Ubwo nari nkivuga ibikuta bitegeka isi dutuyeho, mu gihe intambara ya
kabiri y'isi yarangiraga Adolph HITLER wayishoje yiyahuye, nta wigeze atekereza
ko ikusanyabukungu rizahindura imitekerereze n'imikorere ya muntu kugera aho
bigeze.
Si ibyo gusa, mu 1947 nibwo uwitwa David Ben Gurion yagize uruhare
rutazibagirana mu gutuma hashingwa Leta ya ISRAEL. Iki gihugu cyavuye kure
gishyigikiwe na USA na UK, ubu nicyo cyiyoboye mu burasirazuba bwo hagati. Mu
ntwaro zitabarika ISRAEL ikoresha ngo itere kabiri iza ku isonga ni uguharanira
ko hatashingwa leta ya PALESTINE bibaho.
Natangajwe na minisitiri w'intebe wa ISRAEL bwana BENYAMIN NETANYAHU
uherutse gutangaza ko natorwa azaharanira ko leta ya PALESTINA itazashingwa kandi
niwe watsinze amatora. Iyi myitwarire niyo ituma intambara zidahosha mu burasirazuba
bwo hagati SYRIA iherereyemo. Kuko ibibazo byaho byose bishingiye ku bwumvikane
bucye no kutajya imbizi hagati ya ISRAEL na PALESTINE.
Perezida Bashar Al
Assad wa Syria yabereye ibamba USA inanirwa kumuhitana none iramusaba
imishyikirano
Mu cyumweru gishije, radiyo mpuzamahanga y'abafaransa RFI iherutse gutangaza
ko umunyamabanga wa USA ushinzwe ububanyi n'amahanga Bwana John KELLY abona ubu
ibyo kurwana muri SYRIA bikwiye guhagarara ahubwo hakabaho imishyikirano na
Nyakubahwa perezida Bashal Al Assad utegeka iki gihugu.
Mu 2011 nibwo abiyise ko barwanya Assad bagabye igitero bagamije
kumukuraho. Intambara yari ikaze cyane ndetse inanyaruka bigeze aho na USA
yinjiramo mu ijwi risobanutse ko Assad agomba kuva ku butegetsi. Nyamara iyo
ntambara ntabwo yarangiye kuko kugeza ubu Perezida Assad akiri ku butegetsi
kuko yababereye ibamba aho bigeze USA ikaba imusaba kwicarana ku meza amwe ngo
baganire!
Inzirakarengane
215,000 z'abaturage ba Syria bahitanywe n'iyi ntambara zizaryozwa nde?
Iki ni ikibazo cyanje mu mutwe maze kumva ibyo John KELLY yatangarije
kuri RFI. Nkimara kumwumva, nibutse inzirakarengane zitabarika zicwaga n'amabombe
yamishwaga ubutitsa n'ingabo za Assad n'abamurwanyaga.
Ubu USA imeze nk'iyayobewe icyo yakorera Bwana Assad kuko bikigaragara
ko afite ingufu i Damasikusi mu murwa mukuru w'igihugu cye SYRIA. Politiki ya
mpatsibihugu ikwiye guhinduka mu turere dutandukanye tw'isi kuko ababigiriramo ingaruka
ari abaturage rubanda rugufi rutanazi inkomoko y'intambara ibitura hejuru.
Dusabye Imana ngo yakire mu bwami bwayo abaturage ba Syria b'inzirakarengane
bazize iriya ntambara n'ubu tutakwemeza ko yarangiye!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355