Pageviews all the time

POLITIKI N'UBUHINZI: Minisitiri Tony NSANGANIRA umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi(MINAGRI-KIGALI) aririwe ntaraye kuko ashobora kweguzwa akanafungwa umunsi uwo ariwo wose/ UDAHEMUKA Eric


Mu mwiherero uyobowe na Perezida Paul Kagame i Gabiro nta kindi kirimo kuhabera uretse iterabwoba Kagame arimo gushyira ku bategetsi 300 bamugaragiye. Amwe mu magambo yakoresheje abahahamura twafatamo abiri gusa: Mushobora kumbwira icyo mwaganiriyeho ejo, na ibyo gutekereza gutaha mubyibagirwe.

Mu ijambo yahavugiye, Kagame yagaye bikomeye ngo abadatunganya inshingano zabo uko bikwiye maze yikoma bamwe ngo bajya mu mwiherero bakawufata nk'ibisanzwe ndetse bakawujyamo bacungana n'amasaha ngo urangire bisubirire mu kazi kabo. Byose rero ni ingaruka z'imitegekere mibi ya FPR iha akazi abatagashoboye kubera ruswa y'igitsina, ikimenyane na ruswa y'amafaranga abagatsindiye biyicira isazi mu jisho.

Minisitiri Tony NSANGANIRA muri MINAGRI ari hafi kubikirwa imbehe kubera politiki ifutamye ikicisha abaturage inzara

Mu gutanga urugero rw'abayobozi bakora nabi, Kagame yabwiye abategetsi bari i Gabiro ko yayobewe imikorere ya minisitiri Tony NSANGANIRA muri MINAGRI ngo kuko buri gihe iyo amubajije uko muri MINAGRI byitwaye amusubiza ko baraye bakoze inama.

N'ubwo Kagame agaragara nk'ufite ishyaka n'umwete byo guteza imbere abaturage, nta munsi n'umwe nzabyemera igihe cyose bitarahinduka. Politiki zose zihotora abaturage zigirwa muri Guverinoma, abadepite n'abasenateri bakazijyaho impaka mbere y'uko Kagame azishyiraho umukono zigahinduka itegeko.

Ikindi, kwikoma uyu Tony NSANGANIRA ni ukujijisha abanyarwanda mu mayeri menshi ngo Kagame yigarurire icyizere ku bahinzi n'aborozi kuko amakosa NSANGANIRA akora muri MINAGRI ataragera no kuri 1% by'amahano yakozwe na minisitiri Dr. Agnes Mathilde KALIBATA bahetutse kugororera imyanya muri Kaminuza y'u Rwanda no muri AGRA.

Ntabwo kandi arusha amakosa Ernest RUZINDAZA wari umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI imyaka n'imyaka wariye amamiriyoni mu mushinga GIRINKA MUNYARWANDA ariko Kagame akaba ataramufunze. Urutonde ni rurerure, tukiri hano muri MINAGRI muzabaze amahano akorwa n'uwitwa KAREKEZI Janvier uyobora umushinga witwa KWAMP ushinzwe kuhira mu Karere ka Kirehe. Ko ntawe uramufunga se???

N'iyo Minisitiri Tony yakweguzwa ntacyo byamara kuko ikibazo u Rwanda rufite ari ubutegetsi bwa FPR uko bwakabaye

Hari abanyarwanda badashobora gusobanukirwa n'amahano abera mu gihugu cyabo kuko utabona imvugo ukoresha. Niba umuntu umukingira ikibaba mu kunyereza umutungo wa leta uragira ngo atange musaruro ki?

Abo ba meya b'uturere birirwa bahingamo ubudehe ngo barabeguza uwababwira uko bashyirwaho mwakumirwa. Bamwe FPR ibakura mu bigo ibona bitangiye gutera imbere kugira ngo bidindire bene byo baryane basubiranemo bamarane(i.e Meya Ruhango/ Syndicat INGABO GAHOGO).

Abandi bagirwa abameya n'abayobozi b'imishinga runaka babanje guha ruswa abasirikari bakuru bo kwa Kagame, abandi babanza gutanga ruswa y'igitsina bakanabambisha abari batsindiye kujya gukora muri iyo myanya.

None se uwinjiye mu kazi muri ubu buryo wamutegaho musaturo ki? Kandi perezida Kagame ntashobora kuvuga ko ibi bintu atabizi kuko aribwo buryo bukoreshwa mu itangwa ry'akazi mu Rwanda hose uhereye muri village Urugwiro nawe akoreramo.

Ubu inzara iravuza ubuhuha mu cyaro no mu mijyi kubera politiki y'ubuhinzi yakoranywe, ikiganwa kandi igasesenguranwa ubugome buhanitse na FPR aho bategeka abaturage batuye ibunaka guhinga indabo, ibigori, ibitunguru kugira ngo inzara izabamare.

Ntacyo mvuze ntiteranya, nta gahora gahanze kandi agakambye ugatega u Rwanda, Kagame nareke kujijisha abaturage kuko ariwe ukwiye kweguzwa mbere ya bose kuko ntiyamenya abatemanye mu kagari ngo ayoberwe itegeko rishyiraho politiki y'ubuhinzi.

Mu by'ukuri mu gusoza iyi nkuru, ndemeza ko n'iyo minisitiri Tony NSANGANIRA yakweguzwa umwiherero urangiye ntacyo byamarira abahinzi n'aborozi cyangwa ngo bibahe ihumure igihe cyose FPR itarasubiza inkota mu rwubati. Nta wigeze atuma FPR kugirira impuhwe abaturage ibategeka ibyo bahinga mu masambu yabo. Nihe amahoro abaturage buri wese ahinge mu kwe ibyo ashaka ahubwo MINAGRI imufashe imuha ikoranabuhanga na tekiniki yifashishije goronomu wo ku murenge umwegereye.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogpot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355