Pages

KWAMAMAZA

UBURASIRAZUBA BWO HAGATI:«Niba Amerika ibona ko ari ngombwa kugirana ibiganiro na Perezida Bashal Al Assad wa Syria nyuma y'intambara imaze imyaka 4 yari igamije kumuhitana ariko akababera ibamba, inzirakarengane zirenga 215,000 zizaryozwa nde???»/ UDAHEMUKA Eric


Bashal Al Assad wa Syria

Benshi mu bageze mu ishuri babwiwe kandi bigishwa ko isi itegekwa n'ibikuta bibiri bya rutura aribyo CAPITALISM iyobowe na Leta zunze ubumwe z'Amerika(USA) hakaba n'ikindi gikuta cyitwa COMMUNISM kirangajwe imbere n'Uburusiya. Ubu butegetsi 2 bwamamaye cyane nyuma y'intambara ya 2 y'isi yose yarangiye ahagana mu 1945-1946.
Nyamara abasesenguraga amateka y'isi bakanayandika ubanza bari bibagiwe ko ibintu bihora bihinduka. Icya mbere nta wigeze atekereza ko Ubushinwa bwazaba igihangange umunsi umwe ngo USA ijyeyo kuguza amadeni mu mabanki yaho. Ibi ariko iyo ubyumva warasomye ntibyagutangaza uhereye ku nteruro umwe mu bategetse Ubushinwa yigeze kuvuga agira ati:«Quand la Chine s'eveillera, la terre tremblera!» Bivuze mu Kinyarwanda ngo umunsi Ubushinwa bwakangutse isi izahindagana!


Abanyamateka birengagije ikusanyabukungu n'umuriro utazima uhora waka mu burasirazuba bwo hagati

Ubwo nari nkivuga ibikuta bitegeka isi dutuyeho, mu gihe intambara ya kabiri y'isi yarangiraga Adolph HITLER wayishoje yiyahuye, nta wigeze atekereza ko ikusanyabukungu rizahindura imitekerereze n'imikorere ya muntu kugera aho bigeze.

Si ibyo gusa, mu 1947 nibwo uwitwa David Ben Gurion yagize uruhare rutazibagirana mu gutuma hashingwa Leta ya ISRAEL. Iki gihugu cyavuye kure gishyigikiwe na USA na UK, ubu nicyo cyiyoboye mu burasirazuba bwo hagati. Mu ntwaro zitabarika ISRAEL ikoresha ngo itere kabiri iza ku isonga ni uguharanira ko hatashingwa leta ya PALESTINE bibaho.

Natangajwe na minisitiri w'intebe wa ISRAEL bwana BENYAMIN NETANYAHU uherutse gutangaza ko natorwa azaharanira ko leta ya PALESTINA itazashingwa kandi niwe watsinze amatora. Iyi myitwarire niyo ituma intambara zidahosha mu burasirazuba bwo hagati SYRIA iherereyemo. Kuko ibibazo byaho byose bishingiye ku bwumvikane bucye no kutajya imbizi hagati ya ISRAEL na PALESTINE.

Perezida Bashar Al Assad wa Syria yabereye ibamba USA inanirwa kumuhitana none iramusaba imishyikirano

Mu cyumweru gishije, radiyo mpuzamahanga y'abafaransa RFI iherutse gutangaza ko umunyamabanga wa USA ushinzwe ububanyi n'amahanga Bwana John KELLY abona ubu ibyo kurwana muri SYRIA bikwiye guhagarara ahubwo hakabaho imishyikirano na Nyakubahwa perezida Bashal Al Assad utegeka iki gihugu.

Mu 2011 nibwo abiyise ko barwanya Assad bagabye igitero bagamije kumukuraho. Intambara yari ikaze cyane ndetse inanyaruka bigeze aho na USA yinjiramo mu ijwi risobanutse ko Assad agomba kuva ku butegetsi. Nyamara iyo ntambara ntabwo yarangiye kuko kugeza ubu Perezida Assad akiri ku butegetsi kuko yababereye ibamba aho bigeze USA ikaba imusaba kwicarana ku meza amwe ngo baganire!

Inzirakarengane 215,000 z'abaturage ba Syria bahitanywe n'iyi ntambara zizaryozwa nde?

Iki ni ikibazo cyanje mu mutwe maze kumva ibyo John KELLY yatangarije kuri RFI. Nkimara kumwumva, nibutse inzirakarengane zitabarika zicwaga n'amabombe yamishwaga ubutitsa n'ingabo za Assad n'abamurwanyaga.

Ubu USA imeze nk'iyayobewe icyo yakorera Bwana Assad kuko bikigaragara ko afite ingufu i Damasikusi mu murwa mukuru w'igihugu cye SYRIA. Politiki ya mpatsibihugu ikwiye guhinduka mu turere dutandukanye tw'isi kuko ababigiriramo ingaruka ari abaturage rubanda rugufi rutanazi inkomoko y'intambara ibitura hejuru. Dusabye Imana ngo yakire mu bwami bwayo abaturage ba Syria b'inzirakarengane bazize iriya ntambara n'ubu tutakwemeza ko yarangiye!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355