Minisiteri y'ingabo z'u Rwanda MINADEF binyujijwe muri cya kigo cyayo cy'ubwubatsi
cyitwa HORIZON CONSTRUCTION imaze guhabwa isoko ritapiganiwe ririmo inoti
zitubutse ryo kubakira abatutsi barokotse muri '94 batishoboye. Uyu mushinga
ukaba uri mu mugambi muremure kandi mubisha wa FPR wo gukomeza gushinyagurira
abatutsi byitwa ko barokotse jenocide yabakorewe. Mvuze byitwa, kuko nta nkunga
igaragara bahawe na Leta kandi itarabinaniwe.
Ibyahanuriwe Paul
KAGAME na Tito RUTAREMARA mu nama y'umushyikirano-2010 bibasohoreyeho bagihumeka
Kuva mu myaka ya za 2006 itangazamakuru imbere mu Rwanda ntitwasibye
kwerekana ko MINADEF yivanga mu kubakira abatutsi barokotse genocide. Mu nama y'umushyikirano
ya 2010 yabereye ku Kimihurura mu ngoro inteko ishinga amategeko ikoreramo, nkaba
nari mpibereye kuko nari natumiwe kuyikurikirana nk'umunyamakuru, Tito
RUTAREMARA yarihanuriye ahanurira na Paul KAGAME.
MUSONI James wari minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu icyo gihe yasobanuye
ikibazo cyari cyoherejwe n'uwarokotse wo ku Gikongoro wibazaga impamvu FARG na
IBUKA babubakira amazu ariko hashira imyaka 2 agahita asenyuka. Twese twicaye
mu nteko, Tito RUTAREMARA wari UMUVUNYI WA RUBANDA yahise yunganira MUSONI
yerekana amashusho(VIDEO).
Iyo VIDEO yerekanaga amazu yubakiwe abarokotse yasenyutse ataramara
imyaka 2. Tito RUTAREMARA amaze kwerekana ayo mazu ateye agahinda yahise avuga
ko abona bimurenze kandi ko abihishe inyuma y'ubwo buriganya bazagaragara bitarenze
imyaka 5 none dore MINADEF yigaragaje mu myaka 4 habura umwe.
MINADEF yafungaga
abatsindiye isoko ryo kubaka noneho ababakoreye bakamburwa
Ibyo SHIKAMA ibagezaho ntabwo ari impuha ni ibintu byabayeho. MINADEF yaragendaga
igafunga abatsindiye isoko ryo kubakira abo bireba ibashinja gucukura imicanga ku
buso bukomye, gutema ibiti mu mashyamba akomye,... Noneho bagahita babahagarika
burundu gukomeza igikorwa ubwo ababakoreraga bakamburwa batyo abagenerwabikorwa
nabo ntibuzurizwe inzu hanyuma MINADEF igategeka FARG kubabwira bakazijyamwo
uko zimeze(zidasakaye, zidateye igishahuro-umucanga).
Nsubiye hejuru gato, ni uko mu mushyikirano wa 2010, perezida Kagame yavuze
ngo nawe arifuza kumenya byihuse abihishe inyuma y'umugambi wo kubaka bisenyuka
none nawe arabamenye niyo mpamvu navuze ko bombi(Kagame & Rutaremara)
babimenye bakihibereye.
MINADEF yari
igamije kuzegukana burundu umushinga urimo akayabo wo kubakira abatutsi
barokotse
Muri iyi nkuru ibabaje cyane kuko abarokotse bakinwe ku mubyimba
bagahindurwa iteme Agatsiko kambukiyeho kagera ku bukire kataruhiye,
turabamenyesha ko icyari kigamijwe ari ukugira ngo amazu yubakwe nabi,
asenyuke, noneho ikosa rishyirwe kuri ba rwiyemezamirimo bityo Leta ishake
uwarangiza icyo kibazo maze MINADEF yegukane izo noti zose binyujijwe mu kigo cyayo
cy'ubwubatsi cyitwa HORIZON CONSTRUCTION.
Ubu ikibazo cyo kwibazwa ni ukumenya niba MINADEF izabubakira amazu
noneho akomeye? Igisubizo ni OYA kuko nayo ishobora kuzabubakira amazu ya
reja-reja amahuhwezi n'umuyaga bikazayamanukana mu manga kugira ngo Agatsiko
kazongere kabubakire andi mu rwego rwo gukomeza gukorera amafaranga. Kagame na
Tito bakaba barirengagije kuko nta mugambi n'umwe ucurirwa muri FPR batawuzi.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355