«I Gabiro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yarabitubazaga (Gukorakora ku bibero by'abagore n'abakobwa
mu matagisi i Kigali) tukareba hasi, njye yanyegera nkabura aho ndigitira
gato ngacungacunga gutya, yamara gutambuka nkavuga nti ndahumetseho gatoya” Cheikh
Ministre Moussa Fazil HARELIMANA.
Iyi ni imvugo yasohotse mu kanwa bwite ka Nyakubahwa Minisitiri Cheikh
Moussa Fazil HARELIMANA ushinzwe umutekano mu gihugu ngo wiyemeje kuzagwa
imbere ya Paul KAGAME ngo kuko abavuga ko bazamugwa inyuma batamukunda(disikuru-umushyikirano
2010). Ibi akaba yarabibwiye abapolisi bari mu nama yo kurwanya ihohoterwa
rikorerwa abari n'abategarugori yabaye umwiherero waraye urangiye.
Imyitwarire ya minisitiri
Fazil irerekana uko abari imbere ya Kagame bose bari babuze aho barigitira
Mu nyigisho za politiki(Sciences politiques), bateganya uko igihugu
kigomba kuyoborwa. Ntabwo umuyobozi apfa kuvuga ibimujemo gutyo gusa. Nta
n'ubwo abyuka ngo afate icyemezo giturumbuka. Minisitiri Fazil uhora iteka
yifata nk'igitambambuga cyangwa igisekera-mwanzi imbere ya Kagame yavuze ijambo
rwose rishimangira igitugu cya shebuja Kagame.
Kuvuga ko Kagame yaramwegeraga akabura aho arigitira, mu isesenguramyitwarire
harimo ibintu bitatu byihutirwa. Ubundi mu bihugu bifite imiyoborere myiza na
demukarasi, perezida wa repubulika ni umuturage nk'abandi ariko bidasobanuye ko
wamusagarira. Urugero: Mu Bufaransa perezida waho asangira inzoga n'abandi
baturage mu kabari iyo avuye mu kazi Kumugoroba.
Perezida wa repubulika na minisitiri ni abantu begeranye cyane kandi
badashobora kumara icyumweru batabonanye. Ikibabaje ni ukuntu Fazil atinyuka
kuvuga ko Kagame iyo amwegereye abura aho arigitira. Icya kabiri niba ibyo Fazil
yavuze atarabeshyaga, Paul Kagame ni umunyagitugu n'umunyamwaga usesekara mu
ntama ze zikihinda zigwirirana zimuhunga.
Icya gatatu, Fazil yamennye ibanga ku ibere amaze imyaka anyunyuza kuko
uko shebuja aza bakagwirirana yabyemeye ndetse akaba yariyemeje kuzamugwa
inyuma. Muri make Fazil yanyuzwe kandi aryoherwa n'igitugu cya Kagame.
Minisitiri Fazil na
Gen. Rwarakabije mu mugambi wa FPR wo kunyereza amamiriyari yagombaga kubaka
gereza ya MAGERAGERE
Mu nama imwe y'abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, byemejwe
ko gereza ya Kigali iherereye ku Muhima, yubatswe n'abakoroni izimurwa ikahava.
Uwo mushinga wateganyaga ko gereza yamamaye kuri benshi ku izina rya 1930 igomba
kwimurirwa mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge ariko uyu murenge
ukaba uherereye mu nkuka za Nyabarongo.
Amakuru aravuga ko ayo mamiriyari yagombaga kubaka iyo gereza ari muyo
Kagame yategetse ko yishyurwa ibitwaro kirimbuzi baheruka kugura mu Bushinwa.
Umushinga ukaba wari ufite akamaro kuko gereza ya Kigali irashaje cyane,
ubucucike burenze urugero, kuba idasakaye imvura yagwa benshi mu bayifungiwemo
bakanyagirwa, umunuko ukabije ukanatera indwara abayituriye.
Kuba rero uwo mushinga waraburiyemo ni ikimenyetso cy'imitegekere mibi
n'icungamutungo ritanoze. Ubuyobozi bwa RCS na MININTER bwo buvuga ko ayo
mafaranga yagombaga kubaka gereza yakoreshejwe ibindi ngo byihutirwaga ariko
ntibasobanura icyo bakoresheje ayo mafaranga icyo aricyo bikaba bibabaje.
Ese Fazil nasabwa
ibisobanuro ku iburizwamo ry'iyubakwa rya gereza azongera ashake aho arigitira?
Impamvu muhora mubona abanyamakosa bo mu rwego rwo hejuru muri leta ya Kagame
ari ndakorwaho ni uko ubujura babufatanya kandi bakabuyoborwamo na FPR. Rimwe
na rimwe ndetse kenshi, iyo berekana ko batinya Kagame baba bajijisha bagira ngo
barindagize abaturage.
Mu by'ukuri ntabwo Fazil azasabwa ibisobanuro ku iburizwamo ryo kubaka
gereza kuko mu mikorere ya FPR ikunda ifaranga byabuze urugero nta muntu watinyuka
gukoresha za miriyari icyo zitagenewe itabimuhereye uburenganzira ngo amare
amasaha agihumeka.
Ikibabaje ni imfungwa n'abagororwa babayeho mu buzima bubi cyane kubera
impamvu nasobanuye hejuru. Bakwiye gutabarwa bakubakirwa gereza nini yujuje ibya
ngombwa biteganywa ku rwego mpuzamahanga nibura bakabasha guhumeka. Ikindi ni
abaturage begereye iriya gereza nabo bakwiye gukizwa umunuko uyivamo kandi
ntibyashoboka itimuwe ngo ijyanwe Mageragere.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355