Goodluck Jonathan |
Goodluck
Jonathan agomba kuba atazi ibibera mu Rwanda aho umutegetsi warwo mukuru
yahinduye igihugu nk’urudandi bororeramo amatungo magufi, nyirayo afatamo iryo
ashaka igihe cyose akarikinja cyangwa akarigurisha. Nta disikuru n’imwe ya
Pawulo Kagame utasangamo ijambo kwica cyangwa se amagambo nyandagazi yerekana
ko abaturage be bari inyuma y’amatungo magufi navuze hejuru: gusanisha abamuhunze nk’amazirantoki,
ko ari amasazi azicisha inyundo, Ibigarasha bicitse, ba Rugizerute, n’ibindi
ntarondoye. Kugirango Shikama ibereke agaciro gake kari inyuma y’itungo
rigufi Kagame aha abanyarwanda, mwibuke igihe yatangazaga umwaka
ushize wa 2014 ko bagiye kujya barasa abanyarwanda ku manywa y’ihangu,
ntibyateye kabiri uwari Meya wa Cyuve bamukorera iyicarubozo icyumweru cyose
birimo no kumukona, kumuca amatwi barangije bajya guta umurambo we mu rutoki
ariho amapingu batangaza ko yasahakaga gucika polisi ikamurasa!
Uwari umuganga
wihariye wa Kagame Pawulo ku ndwara ye y’umutima amaranye igihe, Dr Gasakure
Emmanuel nawe aherutse kurasirwa kuri Sitasiyo ya polisi i Gikondo, umuryango
we n’abanyarwanda bamubura batyo. Rwigara Assinapol wari umucuruzi ukomeye mu
Rwanda akaba yaranafashije FPR kugera ku butegetsi, Leta ya Kagame yamukoreye
iyicarubozo nyuma bamujugunya mu modoka ye bazana ikimodoka kinini gihonyora
iye ariko kubw’amahirwe ntiyanogonoka. Abana be bamusanze akirimo umwuka basaba
ko ajyanwa kwa muganga, ariko abapolisi bo barisekeraga ari nako bamuhambira mu
ishashi bashyiramo abapfu kandi akiri muzima! Nguko uko abanyarwanda bataye
agaciro imbere ya Pawulo Kagame ku buryo kugirango asinzire neza agomba kureba
uwo yisasira. Amateka ngo ahora yisubiramo kuko na Nyirakuru Kanjongera ka Rwakagara wari nyina wa
Musinga wategetse u Rwanda kugeza muri 1931 ari ko yari ameze: bavuga ko
bahaga amata umwana w’uruhinja rwavaga mu banzi be akarujomba inkota ye Ruhuga
avuga ko yashonje maze akayihagurukiraho, uruhinja rwamara gupfa akishima agatuza nkuko Kagame amera iyo bamubwiye inkuru y'uko bishe urubozo uwo adashaka ko abaho! Bityo, nta gitangaza kirimo kubona Pawulo
Kagame agambana, akagura ibitwaro, akarara rwa Ntambi ngo abana b’Abahutu bari
mu mashyamba ya RDCongo basukweho ibisasu bapfe urwo yishe bene wabo mu nkambi
muri 1996, 1998 na nyuma yaho.
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355