Nyuma yo kubuzwa gushyingura umubyeyi we utabye mu muringoti, Noneho Kagame na FPR Mutakwasuku guhindura amazi divayi, ni ukwitabaza Yezu naho ubundi aririwe ntaraye ! |
Perezida Paul KAGAME akiva mu mwiherero i Gabiro wahahamuye abari
bamuri imbere bakabura aho barigitira nk'uko byemejwe na Minisitiri Cheikh
Moussa Fazil HARELIMANA, yahise ajya mu Karere ka Muhanga gutaha uruganda
rw'amashanyarazi rwiswe NYABARONGO I.
Uru ruganda rukaba rwubatswe mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga
ku mugezi wa Nyabarongo ku birometero 15 uvuye mu mujyi wa Gitarama ari naho hubatse
ibiro by'akarere ka Muhanga bikorera mu nyubako yahoze ikorerwamwo na
Perefegitura ya Gitarama.
Sobanukirwa aho
uru ruganda rw'amashanyarazi ruherereye
Uru ruganda rutanga amashanyarazi rwubatswe n'abahinde kumenya aho
ruherereye birashoboka. Iyo ugeze rwagati mu mujyi wa Gitarama uhita ufata
umuhanda ujya ku Kibuye. Iyo ugenze kilometero 3 ugera ahitwa MU MERO ukareka
umuhanda w'ibumoso ujya Kibuye(Karongi) ahubwo ugakomeza umuhanda w'iburyo bwawe
ariwo ujya NGORORERO-KABAYA-NYABIHU,... Ugitsimbura aho mu Meru ugera ahitwa
KABADAHA ukigira imbere gato nka kilometero 12 ukagera ku murenge wa MUSHISHIRO
ariho hahoze hitwa KOMINI BULINGA. Ni aho uru ruganda rwibatswe ku mugezi
nyirizina wa Nyabarongo.
Bimushobokeye, Perezida
Paul Kagame yakwishyuza abo mu Misiri, Ethiopia na Sudani ikiguzi cy'ubutaka
bwacu bakoresha ku buntu
Mu ijambo yahavugiye ku italiki 05 Werurwe 2015 amurikirwa n'abahinde
urwo rugomero, perezida Kagame yasabye ko hakwiye guhagarikwa byihutirwa ubutaka
bw'u Rwanda butwarwa mu mahanga na Nyabarongo bakabukoresha batabudushima
yongeraho ko ari nk'ibishoboka batwishyura.
Perezida Kagame yagize ati:«Twohereza
ubutaka mu bindi bihugu, ubonye niba twabugurishaga tukagira icyo tubuvanamo,
ariko turabwoherereza ubusa tutanabizi ahubwo, ariko birashoboka ko twagabanya
ibi cyangwa ko twanabica burundu bitewe n’ibyo dukora.»
Ibyo perezida
Kagame yifuza ni byo bikwiye ariko mu by'ukuri ishyirwa mu bikorwa ryabyo riragoye
Mu ijambo rye, Kagame yagarutse cyane ku ibara ry'amazi ya Nyabarongo
isa n'umuhondo kandi ubundi amazi agomba kuba ari urubogobogo. Iyo ugeze muri
Gikongoro ku musozi wa RUKUGA aho Mwogo ivubuka ari nayo ibyara Nyabarongo
ubona amazi ari meza cyane ku buryo n'abaturage bayituriye bayanywa bakanayatekesha.
Uko ugenda uzamuka iyo misozi yose za Kaduha, za Kibuye, za Kilinda, i
Gitarama za Kayenzi, za Nyabikenke, za Shyorongi, za Cyeru(Mugina) kugera i
Kanzenze aho Nyabarongo ihurira n'Akanyaru bigahindura izina bikitwa AKAGERA,...
Iyo nzira ndende Nyabarongo igenda ihindura ibara iva mu rubogobogo ihinduka ibiziba
by'umuhondo bisa n'umuhanda utarimo kaburimbo bitewe n'ubutaka igenda isakuma mu
rugendo rwayo rudahagarara.
Politiki ya FPR
ibangamiye urusobe rw'ibinyabuzima mu bishanga byitwa ko bikomye
Biodiversity cyangwa Biodiversité mu Kinyarwanda
bisobanura URUSOBE RW'IBINYABUZIMA. Mu mategeko mpuzamahanga abigena, ku
rutonde hazamo ibishanga, imigezi, ibiyaga, amashyamba cyimeza(Natural Forests)
n'ibinyabuzima karemano byiberamo.
Mu rwego rwo kubungabunga umwimerere wabyo, Leta nizo zigomba gufata
iya mbere mu gushyira mu bikorwa inshingabo zazo. Muri izo nshingano harimo
GUKOMA ubuso bukikije ibishanga n'imigezi cyimeza. Ni ukuvuga ko igishanga cya
NYABARONGO cyose bibaye byiza cyitahingwa mu nkuka(mu nkengero) zayo.
Nyamara si ko FPR ibikora kuko NYABARONGO yose yayihereye MADIVAN umwe
ufite inganda z'isukari maze igishanga cyose akakimaza ibisheke. Ibi ni bimwe
mu bituma amazi yandura uretse ko n'abaturage bayituriye babigiramo urugomo n'uburangare.
Ku kibazo cya
Nyabarongo yanduye, Perezida Kagame arigiza-nkana(politiki) naho Mutakwasuku
ibyo yemeye azi neza ko bidashoboka rwose
Iteka mpora nibaza uko ubwenge bw'abatware bakorana na Kagame buteye.
Mutakwasuku w'umunyarwanda, wavukiye ku Kibuye agakurira mu nkuka z'uyu mugezi kandi
akaba atarigeze ava mu Rwanda, akaba azi neza ubuzima bwa NYABARONGO, yemereye
Kagame ibidashoboka mu by'ukuri!
Mu ijambo yabwiye Kagame, Mutakwasuku yaratakambye asaba imbabazi ngo
kuko Nyabarongo yanduye maze avuga ko ubutaka Kagame nagaruka azasanga amazi ya
NYABARONGO ARI URUBOGOBOGO. Ubanza Mutakwasuku yararotaga cyangwa yaribeshyaga
amazu.
Ikibazo cya NYABARONGO muri SHIKAMA tubona gitambutse
MUTAKWASUKU kuko ifasi ye y'ubuyobozi ari Muhanga yonyine. Muri ubu bwatsi bwa
Mutakwasuku imirenge ye ikora kuri Nyabarongo ni NYARUSANGE, MUSHISHIRO,
RUGENDABARI, KIBANGU, RONGI, na NYABINONI.
Rero n'iyo Mutakwasuku yafata ingamba zikarishye agategeka abayobora
iyi mirenge ye 6 ikora kuri NYABARONGO kubungabunga uyu Mugenzi(uruzi), ntacyo
byamara kuko abo mu bindi bice bamwoherereza imyanda Kagame yazahagaruka agasanga
amazi akiri IBIZIBA.
Nkaba nemeza ko Kagame nasubira i Mushishiro azasanga Nyabarongo ikiri
UMUHONDO keretse ubuyobozi bw'igihugu bwose bwumvise kimwe iki kibazo, mu nkuka
hose hagaterwa IMIGANO N'AMASHYAMBA afata ubutaka buriduka.
Nibitagenda bitya, Nyabarongo izakomeza koherereza ku buntu ubutaka
bwacu abo muri Sudan, Ethiopia na Misiri. Niyo mpamvu navuze ko Mutakwasuku
yemeye icyaha atakoze kuko ikibazo cya Nyabarongo cyari gihari na mbere y'uko
avuka kandi nkeka ko azanagisiga imusozi kuko kigoye.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355