Mu nkuru yatangajwe na RFI, JEUNE AFRIQUE na IGIHE yavugaga ko Perezida
Paul Kagame yatumiwe mu nama ya UNESCO(Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku
bumenyi, uburezi n'umuco) i Parisi mu murwa mukuru w'Ubufaransa. RFI yavuze ko
muri urwo ruzinduko, Paul Kagame nta mutegetsi n'umwe mu bayobora Ubufaransa
bazabonana kuko azaba agiye mu nama ya UNESCO gusa.
Imitegekere ya FPR
na Paul KAGAME mu Rwanda irafutamye mu buryo bwose
Iteka iyo ngiye kwandika inkuru iremereye, mbanza kwisegura ku banyarwanda
kuko nzi neza ko mu muco wacu kuvugisha ukuri ari ikintu cyabananiye, kibagora cyane.
Paul KAGAME yanga abafaransa urunuka kandi nta kintu na kimwe ashobora
kubakoraho.
Mu kwibuka ku nshuro ya 20 yabaye ku italiki 07 Mata 2014, Kagame
yongeye kwifatira ku gahanga leta y'Ubufaransa ndetse anabuza ambasaderi wabwo
mu Rugunga i Kigali witwa Laurent CONTINI kuza muri ibyo birori. Nyuma gato, ejo
bundi aha MUSHIKIWABO nawe yasuzuguye bikabije perezida Hollande i Dakari mu
nama ya farankofoni.
Ibi ntacyo byari bitwaye cyane muri dipolomasi kuko n'ubundi muri
politiki babaho ku mitwe, kubeshyana no gucengana. Ikibazo hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa
cyongeye kuzengereza Paul KAGAME nyuma y'uruzinduko nyakubahwa Jakaya Mrisho
KIKWETE wa Tanzaniya aherutse kugirira i Parisi. Ikintu cy'imbonekarimwe.
Kagame kubonana
n'abatavuga rumwe n'igihugu yagiyemo ariko abatavuga rumwe nawe mu Rwanda
akabica abandi akabafunga
Mu nkuru yatangajwe n'igihe.com i Kigali, bamaze gutangaza ko Kagame
avuye mu nama ya UNESCO mbere yo gufata rutemikirere(ubwo ni indege bavugaga)
yabanje kubonana na Nyakubahwa Nicolas SARKOZY wahoze ategeka Ubufaransa ubu
akaba ari umuyobozi w'ishyaka UMP ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida
Francois HOLLANDE.
Iki gikorwa ubwacyo kuba cyabayeho byerekana ko perezida Kagame ageze
mu yabagabo kuko bidakwiye ko umukuru w'igihugu yabonana n'abantu bose bigasa
nko kwiyongerera twa gahunda ku ruhande kandi aba yagiye mu ruzinduko rw'akazi.
Impamvu mbisobanura ntya ni uko Sarkozy nta rwego rw'ubuyobozi ahagarariye.
Iyi myitwarire ikaba yerekana imitegekere ifutamye ku buryo bidakwiye na
busa kwitwara gutya ku mukuru w'igihugu. Icya kabiri ni uko n'ubwo mu burayi
kutavuga rumwe n'ubutegetsi buriho nta kosa ribirimo, kandi na Kagame akaba
yarabyumvise atyo agezeyo, yari akwiye no kubyumva atyo asubiye i Kigali.
Paul Kagame wiyambaje
Sarkozy udafite n'ubutegetsi akwiye kubanza kumenya uko yagenje Col. Khaddafi
wategekaga Libiya
Nk'umunyamakuru uzi neza amateka n'ubuzima bwa buri munsi by'igihugu
cyanjye u Rwanda, ntibyangora na busa gutekereza ibyo Kagame na Sarkozy
baganiriye. Ikibazo cya FDLR ntikigituma Kagame asinzira. Umufaransa Herve
Ladsous ukomeye muri LONI ari mu baburijemo umugambi mubisha wa Kagame na Mushikiwabo
wo kurimbura impunzi z'abahutu muri R.D Kongo.
Kagame rero, bishoboke ko yagira ngo atakambire Sarkozy bityo arebe ko
bakwemera kurimbura impunzi. Ikindi ni uko uko Mushikiwabo na Kagame bahora
bihenura ku Bufaransa nyuma bisanga mu ikoni ribategeka gukomeza gukorana nabwo
kuko ku isi ari magirirane kandi bikaba bitabakundira kwaka imbabazi.
Muri uku kubura uko agira ariko, Paul Kagame yibagiwe gusubiza
gaseti(Cassette-K7) inyuma ngo yiyibutse Sarkozy uwo ariwe n'uko akora. Nicolas
SARKOZY yagujije amafaranga menshi Colonel Mouamar KHADDAFI wategekaga Libiya amusezeranya
ko azayamwishyura amatora yahataniraga arangiye.
Icyo Sarkozy yahembye Khaddafi twarakibonye, yamuhembye kumuhitana
yifatanije n'abamurwanyaga. Paul Kagame nawe rero ubanza atazi uko Sarkozy
akora ndetse nta musaruro na mucye yakura mu kwihugikana nawe.
Ibyo Kagame
yakoreye i Parisi akwiye kubyemerera n'abanyarwanda batavuga rumwe nawe imbere
mu Rwanda
Mu gusoza iyi nkuru, ndagira icyo mvuga kuri politiki ifutamye Kagame
na FPR bakoresha mu kuyobora nabi u Rwanda. Mu Rwanda hari benshi bafunzwe
bazira kutavuga rumwe na Kagame na FPR. Mu gihe Kagame yagiye kwihugikana na
Sarkozy, itangazamakuru rye i Kigali rikanabitangaza bibusanye n'ibibera imbere
mu Rwanda.
Mu Rwanda hari INGABIRE UMUHOZA Victoire, NTAGANDA Bernard(wafunguwe),
MUSHAYIDI Deogratias, n'abandi... bafunzwe bazira ubusa. Uretse no kurota
kubasura muri gereza, n'umuturage utuye i Kigali wabavuga mu izina gusa mu
ruhame(mu isoko, mu kabari,...) yarara ashimuswe akajyanwa mu kiyaga Rweru.
Kagame rero utarashimutiwe i Paris n'ubutegetsi bwaho kuko yabonanye
n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwaho, nawe akwiye kurekeraho gufunga urubuga ku
batavuga rumwe nawe na FPR. Ibi mbivuze kuko yiboneye ko kutavuga rumwe n'ubutegetsi
nta cyaha kirimo kuko iyo biza kuba icyaha nawe aba yarashimutiwe i Paris
cyangwa akahafungirwa.
U Rwanda rukeneye ubutegetsi buhamye, bushingiye ku mahame fatizo ya demukarasi
kandi bufata twese abenegihugu kimwe. Uko FPR na Kagame bategetse u Rwanda birafutamye
cyane ku buryo ntatinya kuvuga ko u Rwanda rutegekwa bubandi.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355