Mitali Protazi |
Mu kinyarwanda bakunze kuvuga ngo "uwapfuye yarihuse". Nibyo koko uwapfuye yarihuse atabonye udushya, ibintu bishekeje, ariko binateye agahinda FPR ikomeje kugenda ikora inakorera Abanyarwanda. Bisanzwe bizwi ko umuntu uhawe inshingano zo kuba Ambasaderi mu kindi gihugu, aba afatwa nka Perezida w'igihugu cye muri icyo gihugu yoherejwemo.
Shikama iragirango ibamenyeshe ko, inshingano za Ambasaderi ari nyinshi, ariko iz'ingenzi ni uguhagararira inyungu z'igihugu akomokamo, mu gihugu yoherejwemo. Ambasaderi afite inshingano zo kurengera no gufasha abaturage b'igihugu cye bari mu gihugu aba yoherejwemo. Izo ni inshingano zituma Ambasaderi afatwa nk'umuntu ukomeye cyane ndetse agahabwa ubudahangarwa nk'ubuhabwa Perezida wa Rebubulika.
Kubw'iyo mpamvu, Shikama irabamenyesha ko guhitamo Ambasaderi ugomba guhagararira igihugu cye mu gihugu runaka, Perezida ufite mu nshingano ze, unahabwa uburenganzira n'itegeko nshinga bwo gushyiraho Ambasaderi, agomba guhitamo umuntu ushoboye, wizewe, w'inyangamugayo kandi w'umugabo mu bitekerezo.