Umuhanuzi Mboro yasuye Nyakwigendera Nelson Mandela |
Hari muri 2008, nari natumiwe n’inshuti yanjye
kujya mu rusengero isengeramo ngo ndebe ukuntu Imana ikora ibitangaza. Naje gutungurwa
n’uwiyita ko ari umukozi w’Imana ngo wariho azenguruka igihugu cyose akangurira
abantu gutanga amaturo n’icya cumi, ibi ngo akaba yari yabitumwe n’Imana. Umuhango wo kubwiriza ntiwatinze kuko uyu
mutekamutwe wari ku ibanga na Pasiteri w’urusengero twarimo yahise ahabwa
umwanya abwira abantu ko batanga ibyo bafite , abatabifite aho
bakiyandikisha bakazabizana umunsi ukurikiyeho!
Abemeragato, cyane cayane b’igitsina gore bemeye ko bazatanga rwose imyaka
,amafranga ndetse n’umukobwa wari wambaye ikanzu ngo yakundaga kurusha izindi
kuri uwo munsi yagiye imbere ararira avuga ko azayizana bukeye! Hashize
icyumweru kimwe gusa, mpura na Pasiterei w’urusengero ibi byaberagamo
wagenderaga mu modoka ihenze ya Pajero atakiyigenderamo ahubwo yaraguze inshya
ihenze kurushaho. Niko kwibuka wa mugani sogokuru yajyaga ancira ko « Iby’indangare Rwabugiri
yabitanze!»
Abapasiteri nk’aba bambura abaturage kandi na
FPR na Kagame baba bataboroheye, bari bakwiye kujya kwigira kuri Pasiteri MBORO
wo muri Afrika y’Epfo. Uyu mushumba w’umusore utagejeje no ku myaka mirongo ine
y’amavuko avuga ko akora ibitangaza kandi abayoboke be bakabyemera. Icyo mbona
ingirwamadini zo mu Rwanda zataye umurimo w’Imana zigakora uwa FPR zigamije
ahanini amaronko zakwigira kuri uyu mushumba ni ukuntu akora umurimo w’Imana
kandi akabonamo n’amaronko ku buryo atonka abayoboke be. Ubwo Televiziyo BBC3
yajyaga gukora filimu ku bikorwa by’uyu mugabo ntiyatinye gutangaza aho
yanyuraga hose ko Kera yahuye n’ikibazo cyo guhungabanywa n’amadayimoni akaba
yishimira ko yayakize akaba ari umushumba unayarwanya. Ikindi yishimira ni
ukuntu yari umukene nyakujya ubu akaba ari muri ba miliyarideri bo muri Afrika
y’Epfo.
Pasiteri Mboro abona aya mafranga ku buryo
bugaragara kandi ntayubakemo imiturirwa, cyangwa amasitasiyo ya esansi cyangwa
ibimodoka bikururana nkuko bimeze mu madini hafi ya yose yo mu Rwanda. Pasiteri
Mboro afite ikigo cya Televiziyo, Radiyo ye bwite, afite n’amaduka. Abayoboke
be nta handi bagura ibyo bakeneye usibye kwa Mboro kubera urukundo bamufitiye
kandi amafranga yose akura muri ibi bikorwa akuramo ayo kuriha imisoro ya Leta
andi akajya gufasha abaturage b’abirabura dore ko 45% byabo ari abakene
nyakujya; akaba abenshi abubakira amazu, amavuriro no kubagezaho amazi meza.Pasiteri
Mboro yemeza ko mu mwaka atanga 600,000 by’Amarandi mu (agera kuri 42,000,000FRW)bikorwa byo gufasha
abaturage.
Dore ibyo acuruza mu maduka ye: ingofero,
udupira, amashati, ibitenge, ibihumura neza ( Parfum), inkweto, imikufi,
amapantalo, imyenda ya siporo, n’amakaliso. Ibi byose biba biriho ifoto y’uyu
mugabo, abaturage bakaba bizera ko iyo uguze ikintu kiriho ifoto ye Imana iguha
umugisha. Abakozi ba televiziyo BBC3 batangajwe no kubona umunsi umwe ku
cyumweru abakirisito bose ( abagore, abana, abakecuru, abasore n’abasaza) bari
bazanye amakaliso. Umuhango wo kubwiriza urangiye, buri wese yagiye ashyira
ikariso ye hejuru kugirango Pasiteri MBORO azisengere. BBC3 yagiye gusura bimwe
mu bikorwa uyu mupasiteri akorera abaturage, maze kuri uyu munsi wo gusengera
amakariso umukozi wa BBC3 ajya imbere atanga ubuhamya avuga ukuntu akiri mu Bwongereza
yatekerezaga ko ibyo Pasiteri MBORO akora ari ubutekamutwe ariko akaba yiboneye
ukuri gutandukanye n’ibyo yibwiraga. « Naje ntekereza ko rwose uyu Pasiteri Mboro
ari umutekamutwe wishakira indonke mu baturage ariko niboneye ibikorwa by’amajyambere
yagejeje ku baturage ba Johanesburg, nakomeze muri iyi nzira»
Ingirwabashumba nka bariya twavuze hejuru,
babandi bo mu madini y’ibyaduka yo mu Rwanda bategeka abayoboke babo kubagurira
amamodoka ahenze ngo kuko barara barwana n’abazimu babo banirengera n’ubugumba
bwabo!, na babandi bakuramo imiturirwa ireshya n’uwa Kagame Pawulo utaretse n’ibimodoka
bikururana, ibi byose bikaba ntacyo bimariye abayoboke babo baba babikamyemo;
aba bose rero bagombye kunyarukira muri Afrika y’Epfo bakigira kuri Pasiteri
MBORO, isano igomba kuba hagati y’umuyoboke w’idini runaka n’umuyobozi waryo.
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355