Pageviews all the time

ISESENGURAMVUGO:«Minisitiri Ambasaderi HABINEZA Yozefu yirukanwa bwa mbere muri guverinoma Paul Kagame akamugira ambasaderi muri Nijeriya yatangaje ko yumva ameze nk'ifi bajugunye mu mazi. Mbere gato y'uko yirukanwa bwa kabiri muri guverinoma yavuze ko buri muyobozi agomba kwiyumvisha ko umwanya afite atari isambu yarazwe na se!»/ UDAHEMUKA Eric

Ariho arategurirwa kwamamaza Pawulo Kagame kuri manda ye ya Gatatu

Muzunga muzunga FPR ikoresha abayikorera bigera aho ikabaviramo gukoreshwa za penaliti. Kubera ukuntu kuvuga icyo ushaka ku butaka bw'u Rwanda bisa n'ikizira, abatware babaye ibiragi. N'ugize ngo aravuze ibyo avuze babisamira hejuru bikarangira yubikiwe imbehe.

HABINEZA Yozefu, wigize umutesi mbese ak'umwana uvuna umuheha bakamwongera undi imbere ya Paul KAGAME ubanza noneho ubwisanzure yavuze ko buba mu Rwanda nawe amaze kwibonera ko nta n'agasigisigi kabwo karangwa i Kigali no mu Rwanda hose.

Mu bwishongozi bwinshi yagizwe ambasaderi yumva abaye nk'ifi ijugunywe mu mazi

Aya magambo HABINEZA Yozefu yayatangarije i Kigali nyuma y'igihunga n'icyoba yari amaranye iminsi acyekwaho gusambanya abakobwa barenze umwe icyarimwe. Icyo gihe muri Kigali hari icyuka kibi ku buryo yashoboraga no gufungwa iyo areba nabi.

Yabaye nk'uwiruhukije ubwo yabwirwaga ko agizwe ambasaderi muri Nijeriya maze mu bwishongozi bukabije no kwerekana ko atonnye kuri Kagame avuga ko yumvise abaye nk'ifi bashyize mu mazi. Mbere na mbere tuzi ko ifi kugira ngo ibeho amazi ari ngombwa.

Mbese kuri we ni nk'aho kumugira ambasaderi ari umurimo yari yarigeze gukora akaba awusubiyemo mu gihe ataribyo kuko aribwo bwa mbere yari ahawe uwo mwanya. Ibi byo nta n'icyo bitwaye cyane kuko kuvuga uko ubyumva ubundi ni uburenganzira bwagombye guhabwa buri wese. Bidateye kabiri baba bamuhubanujeyo bamugarura muri MINISPOC.

Minisitiri HABINEZA Yozefu yaciriye amarenga Paul KAGAME ko agomba kwiyumvisha ko umwanya afite atari isambu yarazwe na se Rutagambwa!

Mu gihe yari agaruwe muri MINISPOC yabajijwe n'abanyamakuru uko yakiriye kuvanwa kuri Ambasaderi agasubizwa kuri minisiteri maze asubiza agira ati:«Buri muyobozi agomba kwiyumvusha ko umwanya afite atari isambu yarazwe na se!»

Mu by'ukuri, Habineza yashakaga kwerekana ko nta gahora gahanze ariko Kagame we siko yakiriye ubwo butumwa yatanze. Kubera ukuntu kubana n'inkotanyi bigoye cyane, bisaba kwitwararika mu kuvuga ari nayo mpamvu benshi bahitamo kuruma gihwa!

Mu gihe yavugaga atya nibwo Kagame arimo gukora ibishoboka byose ngo yiyongeze indi manda ndetse n'izindi manda. Kuri Kagame, kuvuga ko nta we ukwiye gufata umwanya nk'isambu ya se, yumvise ariwe wenyine ubwirwa kuko azi neza ko yanambye ku butegetsi kugera n'aho ashaka guhindura itegeko-nshinga ku nyungu z'umuntu umwe.

Habineza rero murabona ko kuvugisha ukuri bimukozeho ariyo mpamvu nibaramuka bamuhaye undi mwanya namugira inama yo kuzajya yicecekera naho ubundi yazahora yeguzwa bikazarangira amaguru ye arushye kubera guhora mu nzira bikazarangira asanzemo Kizito MIHIGO.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355