Muraho mwese abashaka Demokarasi muri Repubulika,
Mukabaramba, Mukabalisa, Fazil Harerimana n'abandi nkabo barekeraho kubeshyera Abanyarwanda. Baragenda ari 4 cg. 5 bagakora akanama, basohoka bagafata ijambo ngo abaturage benshi, ngo abo ayoboye baracyashaka, ngo Rongi batoye n, ibindi n, ibindi. Umunyamakuru yabaza uko bangana bakanigwa. Biriya birerekana ubuswa n, ubwoba muri Politiki. Nta shyaka rivugira irindi.
Burya koko hari Abatutsi bagisuzugura, bibwira ko bagitegekera ku ntebe likijyana. Ibyo byararangiye. FPR-Kagame irigaramiye, ingirwamashyaka nizo ziri kuyivugira. Hanyuma FPR nigera ku mubare ishaka bwa bupariti ibusenye ubwayoboraga ibufunge.
PSD, Pl, PPC, PDC na PDI..bareke gusebya inyubako ya Demokarasi, bavuge ko bari muri FPR-Kagame.
Ese ibisahirahinda biyobora ingirwamashyaka byibeshya ko buri munyarwanda atazi icyiciro arimo muri ibi bikurikira?
Uyu yagizwe imfubyi na kagame
uyu amaze imyaka irenga 15 muri
gereza ya Kagame atagira dosiye
Abana be 3 Kagame yabohereje muri Rweru
gereza ya Kagame atagira dosiye
Kuki Mukabaramba, Mukabalisa, Fazil Harerimana n, abandi bari gushyira ubwenge bwabo mu bifu kurusha Nyamaturi, kuki batari kwumva ibyo Dr. Kambanda ababwira: Ingingo y' 101 ivuga ko Perezida amara manda 2 gusa mu buzima bwe. Ingingo y' 193 ikavuga umubare w'imyaka manda yamara( nihajyaho Demokarasi isesuye, niho Abanyarwanda bazemeza imyaka Manda yamara)
Hari uwanditse avuga ati byaba ari Kudeta nkuko tubisanga hano(Burkina Faso : mobilisation massive contre « un coup d'Etat constitutionnel http://www.lemonde.fr/afrique ).
Imbaraga tumaze kuzigwiza, haba mu gisirikari, haba mu gisivile, haba mu Rwanda no hanze. Mureke twirukankane Kagame n, agatsiko ke mu maguru mashya.
Uwanyu Mag. Rwamapfa
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355