Ntugomba kwibaza byinshi no guta igihe uhindura itegeko-Nshinga, Magayane yavuze ko utazarenza iyi manda ya kabiri |
Muri
gereza ya Ruhengeri Bwana Magayane yafungiwemo yari afunganwe n’abandi
banyururu benshi cyane. Abafunganwe nawe bakiriho kandi bakaba barumvise
n’amatwi yabo banamubonesha amaso yabo, bemeza ko ngo buri munsi yahanuraga
kandi akavuga ibishya byiyongera ku bindi yavuze.
Mu
isesengura ryanjye najyaga nibwira ko numva rwose indagu ze nazimazeyo ndetseko
ntazongera kumwandikaho ariko siko bimeze kukomaze kubona ibindibishya yavuze
abanyarwanda benshi batari bazi cyangwa se wenda bamwe mushobora kuba
mwarabisomye ariko ntimubisobanukirwe uko bikwiye hatarimo amakabyankuru.
Urebye
neza byanashoboka ko hari n’ibindi byinshi yavuze ahari tutaranabona ku buryo
bibaye nk’ibishoboka ngo ababfunganywe nawe bakiriho bose bishyire hamwe,
bibukiranye dushobora kubona igitabo kinini gikubiyemo ubuhanuzi bwe kuko njye
ku giti cyanjye mubonamo umuhanuzi wari umuhanga kuko ibyo yahanuye byinshi
byarabaye ari nayo mpamvu nta washidikanya ko n’ibitaraza biri mu nzira byihuta
bidusanga.
Muri
byinshi cyane Magayane yahanuye, yavuzemo ko uRwanda ruzategekwa n’umugambanyiuvainda imwe na nyir’ubukombe
bw’iKanombe kandi amaherezo ye akazaba ingororano azahabway’inzuitavamo izuba, kandi ko
azatakamba,akabura abamwumva kuberaukugambana kweizuba riva.
Uyu
yavugaga ni BIZIMUNGU Pasiteri warezwe na Colonel MAYUYA maze akomeza avuga ko
BIZIMUNGUazasaba n’uwoyimye ariko ntiyumvwe, nyumaazarokorwa n’uwo yagiriye nabi,
kandiatakekaga,kukoyicishije ababyeyi be bose.Icyo gihe Magayane yabwiye abari
bafunganwe nawe i Musanze ko Bizimungu azategeka igihugu avuyehanze.
Yavuzekandi
ko Bizimungu atazatinda kuri ubwo butegetsi,ahubwo azabusubiza abo
azabayarisunze atabizi maze bamuhembeguhekenyaamabuye, ari mw’icuraburindi. Ntawabihakana
kuko Inkotanyi zamukinnye imitwe kugera aho bamutesheje umutwe we yabitaga
abantu b’i Rwanda. Mperutse gusoma inyandiko Bizimungu yatangaje mu Rwanda
avuga ko atashya abanyarwanda bivuze ko koko yumva yishwe n’irungu ryo
kutagaragara ku rubuga rwa politiki.
Magayane yahanuye
n’akaga FDLR igiye guhura nako iraswaho ku italiki 02 Mutarama 2015
Kugeza
uyu munota ndumva nta munyarwanda ushyira mu gaciro wahinyura ibyo Magayane
yahanuye kuko yanavuze ko abanyarwanda bazahungira Zaire bagashya ibirenge
kubera ko ari kure cyane. Magayane kandi yabwiye abari bafunganwe nawe mu
Ruhengeri ko ingabo za Habyarimana zizajya inyuma y’igihugu inkotanyi zimaze
kurugeramo nizititonda zizumirwa kuko uwo zizisunga azazitatira(umugaba wazo
azazigambanira).
Ibi
nabyo ubisesenguye utagize uruhande uhengamiraho wabona ko izanwa mu Rwanda rya
General Paul Rwarakabije rishobora kuba riri mu mugambi mugari cyane wa Kagame
na Clinton wo guca intege FDLR ndetse ko n’uyu mugambi wo kurasa FDLR
byashoboka ko na Rwarakabije yaba yarawutanzemo inama kuri Kagame na
Mushikiwabo.
FDLR yarinze impunzi z'abavandimwe bacu imyaka 20 twayinganya iki? None Leta ya Kongo imaze kuyitangazaho intambara yeruye mbese nk'aho yayibwiye ngo musubire iwanyu mu Rwanda murahazi. |
Ubu
isi yose ihanze amaso italiki ya 02 Mtarama 2014 ngo irebe koko niba Umuryango
mpuzamahanga uzatinyuka kurimbura impunzi z’abahutu zimaze imyaka 20 muri Zaire
zirinzwe na FDLR. Mu isesengura rigera kure, bamwe batekerezako igikorwa cyo
kurasa ziriya mpunzi nikiramuka kibayeho, bizaba ari uburyo LONI ibonye bwo
kwikiza abayobozi ba FDLR nk’uko yabanje kwica Colonel John Garang na Jonas
Savimbi mu rwego rwo kurangiza burundu ibibazo bya politiki muri Soudani no
muri Angola.
Magayane yahanuye
ko Paul Kagame azategeka u Rwanda manda ebyiri gusa kandi atazazirenza
Maze
iminsi nkurikirana amagambo arimo gucicikana i Kigali mu gisa no kwitegura
gukora ibishoboka byose ngo Umwami Paul Kagame afate manadaya gatatu. Ndetse
bisa n’agahato karimo n’igitugu aho byanatumye Mushikiwabo ashwana na Perezida
w’Ubufaransa i Dakar mu nama yahuje ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa.
Hano
umuntu akaba yanibaza icyari cyajyanyeyo Mushikiwabo kuko mu by’ukuri uretse
gutambikiza u Rwanda rwanze Igifaransa rucyangana na bene cyo ndetse n’ikimenyi
menyiBNR iherutse no gusiba ku noti ya 5000 n’iya 2000 amagambo y’igifaransa
yari yanditseho. Si Mushikiwabo gusa kandi kuko n’ishyaka PDI rikuriwe na
Minisitiri Cheikh Moussa Fazil Harelimana naryo ribishyushyemo.
Mu
nyandiko ifie umutwe ugira uti: “Ishyaka
PDI ryamaganye “igihato” kigaragara mu ngingo ya 101 y’Itegeko Nshinga”yasohotse
ku IGIHE.COM ku italiki 29 Ukuboza 2014 saa tatu n’iminota mirongo itanu
n’ine(09h54min), minisitiri Fazil yagaragaje ko Kagame atagombye gukumirwa
n’umubare wa manda ngo kuko muri PDI bakimukeneye.
Barahenahenwa
nk’abana b’abantu mu gihe Magayane yamaze guca urubanza cyera
Minisitiri
Fazil aravuga ko iriya ngingo mu Itegeko Nshinga ikwiye guhinduka Kagame
akiyamamaza ubuziraherezo. Fazil ntawamurenganya n’ubwo nawe nk’umuntu ukuze
kandi uciye akenge adakwiye gukabya kuko na Kagame ubwe agishaka gutegeka u
Rwanda ariko urebye uko politiki imeze mu Rwanda tutanitabaje ibyo Magayane
yahanuye, biraboneka neza ko Kagame adashobora kuzarenza umwaka w’2017
agitegeka u Rwanda.
Impamvu
nemeza ntashidikanya ko Kagame adashobora kuzarenza 2017 agitegeka u Rwanda ni
nyinshi ariko ndafatamo ebyiri gusa. Idosiye ya RNC ntituma asinzira kuko
bamurembeje. Idosiye ya 2 ni FDLR: Kagame atekereza ko kurasa FDLR ari umuti
w’ibibazo mu gihe mu isesengura ryanjye ahubwo mbona kurasa FDLR ari ugushora u
Rwanda mu ntambara izasiga ikubuye igihugu.
Dore impamvu: Kagame yabanje gusaba ko FDLR yimurwa
ikajyanwa kure y’umupaka w’u Rwanda ahitwa KISANGANI birananirana. Aho FDLR
iherereye amakuru ambwira ko ari kuri 45km uvuye ku mupaka w’u Rwanda usubira
imbere muri RD Kongo. Ni ukuvuga ko ku bazi neza mu Rwanda hareshya no kuva i
Kigali ukagera i Kabgayi. Hano numvikane neza ni ukuvuga ko aho FDLR zikambitse
uvuye ku kiyaga cya Kivu hareshya na Kigali-Kabgayi.
Aha
hantu rero ku bakoze igisirikari, ni ahantu hagufi cyane ku buryo umusirikari
wakamiritse ashobora kuhagenda umunsi umwe bukira ahageze. Icyo nshaka kuvuga ni
uko ubu FDLR barimo kuyigambanira ku buryo mu isesengura ryanjye nibayirasa
ishobora kuzahunga iza mu Rwanda. Nibigenda bitya rero, Kagamebizaba
bimurangiriyeho ndetse azaba yirahuriyeho umuriro aho gucyemura ibibazo nk’uko
yabitekerezaga.
FDLR niraswa nayo
ikitabara itaha mu Rwanda nayo izaza irasa Kagame bibe bimurangiranye
Twakomeje
gusakuza kenshi twerekana ko imishyikirano ariyo nzira rukumbi yo kurangiza
ibibazo by’u Rwanda nyamara Kagame yarabyanze aratsemba. Ubu mu giturage harimo
bibazo by’ubukene bukabije n'inzara inuma. Akarengane kahawe intebe aho bamwe
aribo bemerewe byose abandi bagasigwa inyuma y’urugi haba mu itangwa ry’akazi,
itangwa ry’amasoko ya Leta,…
Hamwe
n’ibi bibazo byose hiyongereyeho intambara imbere mu gihugu kaba kabaye ndabarahiye
cya gihuru cyabyara igihunyira. Ari naho mpera mvuga ko imyaka 3 isigaye imbere
ngo Kagame asoze manda ya kabiri ahari nayo itageraho kuko abanyarwanda bashize
uretse ko batavuga.
Rero
ibyo Fazil arimo n’ubwo ari uburenganzira bwe nk’umwenegihugu bwo kuvuga ibyo
ashaka ariko akaba yemerewe gusa kuvuga ibishimisha Kagame, ndagira ngo
ntangaze ku mugaragaro ko arimo kuruhira ubusa kuko Kagame atazategeka u Rwanda
birenze muri 2017 ndetse naho nahageza azaba ari umunyabugingo kuko sisiteme
yamaze kumungwa cyera. Ni ukubona igiti gihagaze gusa imizi yumye rugikubita.
Magayane kandi yahanuye ko umunsi amahanga yose
yahagurukiye rimwe kwamagana ububi, ubugizi bwa nabi; ubugambi bwakorewe
abanyarwanda b’ingeri zose; ngo tuzamenye ko igihe cyegereje cyo kumena andi
maraso menshi; menshi cyane; ku buryo azameneka; abanyarwanda bakifuza no guhunga bakabibura;
naho bahungiye bagafatwa; uhereye kubari ku isonga;
kugeza ku nkunda-rubyino Ati umuyobozi wanyu mwese mwisunze; rubanda nyamwinshi
ruzamwamagana; hakurikireho myivumbagatanyo ikomeye; itarimo urubura. Uwo
muyobozi azayigwamo; kandi azajyana n’abamushutse bose;kuva ku
isonga kugeza hasi.
Paul Kagame
rubanda nyamwinshi izamwamagana mu myivumbagatanyo itarimo urubura?
Burya
politiki iba ikaze kandi ibamo amabanga yayo utapfa kumenya no gusobanukirwa
utayikinnye ngo wumve ibyayo. Kenshi umuntu ufite ubutegetsi bwose mu biganza
bye nka Paul Kagame, ntibyapfa kukorohera kumwumvisha ko umunsi umwe rubanda
ruzamwivumburaho.
Filimu ya BBC : Intangiriro y'umushinga mugari wa USA n'Ubwongereza wo kwamagana Kagame no kwirukana agatsiko k'abicanyi n'amabandi ku butegetsi mu Rwanda |
Uyu
Magayane wahanuye ibi ni nawe wahanuye ko Kagame bazamutsinda i Bugesera
arashwe na bene wabo bavanye i Bugande ni nawe waraguye ko Kagame azamburwa
ubutegetsi n’umuzungu wabumuhaye. Ibi se twabihakana dute mu gihe USA ishyushye
mu mugambi wo kurasa FDLR aho mbibona nk’uburyo USA igira ngo Kagame na FDLR
bombi bahinduke amateka mu kanya nk’ako guhumbya nk’uko nabisobanuye hejuru.
Intamabara
nigera imbere mu gihugu, imyigaragambyo kuyikora bizaba bitakigoranye, icyo
Magayane yise imyivumbagatanyo itarimo urubura ni ukuvuga ko abaturage
bazigaragambya ntawe ubarasa amasasu mbese bazigaragambya mu bwisanzure ariko
bwivumbagatanya. Mperutse kubyandika aho nibazaga ikizakurikira iyi Filimi
RWANDA’S UNTOLD STORY aho nyibona nk’intango yo kwanga kagame urunuka no
kumushumuriza abaturage kandi birashoboka cyane ndetse vuba.
Paul Kagame
azicirwa muri iyo myigaragambyo y’abaturage apfane n’abamushutse bose kuva ku isonga kugeza hasi.
Niba
muri ubu buzima byashobokeraga mwene muntu ngo abashe kugenzura ibimwerekeye.
Izo USA n’Ubwongereza bizambura Kagame ubutegetsi kandi bikirukana agatsiko
k’amabandi mu Rwanda mperutse kubandikira ko aribo bari inyuma ya ya filimu.
Duhuje imyivumbagatanyo na Bugesera Magayane yavuze ko ariho Kagame azicirwa na
bene nyina bishoboke ko ashobora kuzicwa n’abamurinda agerageza guhunga
yerekeza i Burundi abona byamukomeranye kuko nta handi yanyura.
N’ubwo
ntazi uko icyo gihe bizaba bimeze ariko ikizwi cyo ni uko atatinyuka kwerekeza
RD Kongo, ntiyajya Tanzaniya kuko Kikwete barebana ay’ingwe ndetse ntiyasubira
muri Uganda kuko Museveni wamucumbikiye akamuha byose birimo no kumugeza ku
butegetsi atakwemera kongera kumwakira avumwa n’isi yose.
Bishoboke
ko ahazaba hashoboka ari mu Bugesera gusa wambuka ugana i Burundi. Kubera ko
amahanga yose azaba yahagurutse yamagana amabi FPR yakoreye abanayarwanda
b’ingeri zose nk’uko Magayane yabihanuye, bishoboke ko n’u Burundi butakwemera
kwakira umuntu wanzwe n’isi yose. Abazaba begereye Kagame nabobishoboke ko
bazakora ibishoboka byose ngo aveho adakomeza kubabera umusaraba.
Tony Blair na Paul Kagame: Izo nama amugira zitarimo gushyikirana n'abatavuga rumwe nawe ngo u Rwanda rubone amahoro ni inama nyabaki? |
Aho
Magayane yahanuye ko Kagame azapfana n’abamushutse bose uhereye ku isonga
kugera hasi nabyo ntawabitindaho kuko nta mwami ugenda wenyine agomba kugira
ibyegera yisasira akiyorosa rubanda rw’inzirakarengane.
Ikibabaje
ni uko mu Rwanda mu muco wacu tutarumva ko umutegetsi atari byose ndetse ko
igihugu kimusumba kure. Ibi byose byabaye ni ukubera ubutegetsi bubi. Ibizaba
byo ndahamya ko bizaba ari ingaruka z’ibirimo kuba kuko utategeka abaturage
nabi ngo wizere ko uzavaho neza. Ntibishoboka kandi ntacyo wakora ngo ubikosore
kuko amazi aba yamaze kukurengana inkombe.
Inzira
rukumbi yo kuburizamo amarira n’imiborogo ku benegihugu ni ukwemera
gushyikirana n’abo mutavuga rumwe kandi rwose ntawe ubihomberamo kuko mwese
igihugu muba mukwiye kugifatanya kandi mwese mukishimira ibyiza byacyo.
Bibiliya
iti: “Uwaguha iby’isi byose akakunyaga ubugingo byakungura iki?” Nanjye nti:
"Uwakwikubira ubutegetsi bwose bw’igihugu, ukopfoye akica ariko abana be
bakazaba ruvumwa nka Gahini byamwungura iki, mbega yaba yararuhiye iki???”
UDAHEMUKA Eric
Political
Sciences Analyst (P.S.A)
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355