|
T. Turatsinzewamabaye amadarubindi
na kositimu by'umukara |
Mucyo Agatsiko kita Umwiherero uherutse kubera i Gabiro kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 10 Werurwe muri uyu mwaka wa 2014, umukuru w'abidishyi Kagame yagejeje ku gatsiko ke udushya tunyuranye turimo ihindagurwa bundi bushya ry'inzego z'imitegekere y'igihugu, ariko ntiyibagiwe na bizinesi(business) nk'umucuruzi wese wiyubaha: yatangarije abambari be ko agiye guha abikorera ku giti cyabo Banki y'igihugu itsura amajyambere(BRD; RDB). Impamvu yo gukora gutyo ngo ni uko kuva yamenya iyo banki nta kindi kiyiranga uretse ibibazo!Nyamara Kagame yahise atunga urutoki Nyirabayazana w'ibyo bibazo bishegeshe iyi banki muri aya magambo:
" Iyi banki aho gukora imishinga ifasha abakene ari nacyo yashyiriweho, ahubwo iguriza abakire nkatwe!"
Nusoma inkuru iri hasi aha imaze imyaka irenga 2 yanditswe, urasanga ko ibyo Kagame avuga ari byo koko. Ni Kagame n'Agatsiko ke bahombeje amabanki menshi mu Rwanda n'iyi irimo. Hasi aha murasoma inkuru yerekeye urupfu rw'umugabo wigeze kuyobora BRD, akaza kweguzwa kubera kubuza agatsiko kwikoreramo, hanyuma Banki y'Isi na IMF byatangira iperereza kuri iyi micungire mibi y'iyi banki, Agatsiko k'Amabandi yitwaje intwaro nkuko Maitre U. Evode akita, kakamutsinda muri Mozambique aho yigishaga muri Kaminuza ngo atazakavamo! Niba warasomye ibitabo byerekeye MAFIA urasobanukirwa n'inkuru vuba, ariko niba utarabikora biraza kukugora kubyumva!
Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
shikamaye.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
__________________________________________________________________
Soma inkuuru iri hasi aha ya
www.umuhanuzi.blogspot.com
Bwana Turatsinze, wigeze kuba umuyobozi mukuru wa RDB (Rwanda Development Bank) cyangwa (Banque Rwandaise de Developement) yitabye Imana yishwe n'abagizi ba nabi nyuma yo gushimutwa nkuko tubikesha amakuru aturuka hirya no mu gihugu cya Mozambique i Maputo. Amakuru avuga ko Bwana Turatsinze Yashimuswe kuwa gatanu w'icyumweu gishize ahagana mu ma saa mbiri z'umugoroba nyuma umurambo we uza kuboneka mu mazi uziritse akandoya amaguru n'amaboko.
Bwana Turatsinze wabaga muri Mozambique kuva mu mwaka 2009, yayoboye BRD kuva mu mwaka wa 2005-2008 ariko kandi yaje guhatwa kwegura kubera ubwumvikane buke na leta ubwo bamusimbuzaga uwari umwungirije Bwana Kayonga. Mubwumvikane buke yagiranye n'abakoresha be harimwo ko Bwana Turatsinze yategetswe kwemeza ko bank ko yahombye akanahanaguza amadeni yarifite ariko aranangira ababwira ko bidashoboka guhanagura amadeni kandi amafaranga yarayobeye mumifuko y'abayobozi. Ubwo nibwo yahatiwe kwegura uwamusimbuye Bwana Kayonga we yahise akora uko yategetswe n'abayobozi b'igihugu.