Ndayisaba Fideli aherutse kwirukanwa ku buyobozi nako ku butegetsi bw'umujyi wa Kigali ariko mu itekeinika ry'Agatsiko byavuzwe ko ngo yahawe indi mirimo kuko bamushyize muri Komisiyo yiswe ngo " Ubumwe n'Ubwiyunge". Kurikira Shikama tukubwire impamvu Ndayisaba Fideli yirukanywe nabi nka Musoni Porotazi na Tarisisi Karugarama bombi bari ba Minsitiri mu myaka ishize, ubu bakaba bari ku gatebe.
Twari tumenyereye ko ibyo Agatsiko kita Rwanda Deyi( Rwanda day) biba rimwe mu mwaka ubu noneho abanyarwanda bagomba kumenya ,ko aho Kagame ahise hose mu ngendo ze ziruta iz'umugenzi w'umwarabu IBN BATOUTA hagomba kubera Rwanda Day!!! Rwanda, ihangane si wowe ni ba Mpatsibihugu bakugize uko umeze ubu.
Nta mezi ane ashize habaye Rwanda Deyi mu Buholande, Kagame n'Agatsiko bakaba bongeye gukoresha indi Rwanda Deyi mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA) kuri 27/2/2016. Nkuko amafoto yahafatiwe abigaragaza, abari muri iyi yo mu Buuholandi mu mezi ashize ni nabo bari baje no muri iyi ya Boston, muribo twavuga Bamporiki , Pr Shyaka n'abandi bategetsi ntarondoye.
Ntanganzwa buri gihe no gusoma ibinyamakuru by'Agatsiko bivuga imihigo u Rwanda rwesa nkaburamo umuhigo cyizigenza wesejwe na Pawulo Kagame! Uyu munsi bati:" U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bagore bakora injyanishabitsina kurusha abandi ku isi rugakurikirwa na Jordania", ejo bati:" Abagore bo mu Rwanda ni abambere mu kureba filimu z'urukozasoni ku isi, iyo bareba cyane ikaba ari ya Kim Kardashian", n'indi mihigo myinshi ituma ngo amahanga ahurura akaza kwigira ku Rwanda!
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2016, mu Turere twose tw’u Rwanda, abajyanama baherutse gutorwa ku rwego rw’ Umurenge bahuriye ku rwego rw’Akarere aho bahuriye mu gikorwa cyo kwitoramo Komite Nyobozi y’Akarere na Biro y’Inama njyanama. Aya matora akaba yabanjirijwe na y’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere.
Mu masaha ari imbere turi bubageze ho ibyo twabonye ubwo twahuruzwaga!!!!! Ni hehe? Ni bande? Muraza kubimenya mu masaha ari imbere. Uwububa abonwa n'uhagaze!!!! Dg Nkusi Yozefu Muzamenya ukuri maze kubabohore
Wumvise iyi nkuru wavuga ko ari ugukabya, nyamara uyibara ni uwari umwe mu barinda Pawulo Kagame! Uyu mugabo arabwira abanyamakuru bo ku Ijwi ry'itahuka ko mu matora ya Perezida wa Repubulika muri 2003, umusaza wo ku Gikongoro yitoreye Rukokoma Twagiramungu, abatoreshaga bamufata ku ngufu bamuteresha igikumwe aho bashyiraga ibikumwe byo gutora Pawulo Kagame. Umusaza ntiyashirwe kuko yari yatsize ko adashobora gutora Kagame ngo kuko ari umuntu mubi; kubera gukoreshwa ibyo adasha, ngo yaragiye igikumwe cyatoye Pawulo Kagame afata umuhoro aragica! Uyu musirikare TEWOJENE ( Theogene) avuga ko mu gihe Pawulo Kagame yariho aganira mu nama n'aba basirikare bari bagiye kumutoresha hirya no hino mu Rwanda, bamubwiye iby'uwo mugabo wiciye urutoki, Kagame Pawulo ngo yahise abaza icyo umuyobozi w'aho ibyo byabereye akora niba uwo muntu yari akiriho ataricwa! Inama barimo ngo yarangiye wa muntu yarangije kwicwa ku mabwiriza ya Pawulo Kagame!!!!
Icyumweru gishize cyabayemo ibintu byinshi bya giturumbuka maze bisozwa n'urugendo rw'igitaraganya Abasenateri ba USA 6 bagiriye mu Rwanda ku wa gatanu tariki ya 19/2/2016. Ese n'iki cyari inyuma y'urugendo rutunguranye rw'aba bagabo ? Kurikira Shikama ikubwire akari i Murori.
Tumaze kwitegereza umwangato wagiye uranga abategesi b'u Rwanda kuva
muri Repubulika ya kabiri kugeza ubu, twasohoye inyandiko muri Shikama musanga aha yerekereanye n'ihame
rigira riti:"Buri butegetsi bwose bwo mu Rwanda,
nyuma y'imyaka 10 buba bumaze kwigwizaho imitungo n'ubukire benebwo bagasigara
bashaka kwishimisha mu njyanishabitsina",mbere y'iyi nyandiko
hari izindi twagiye dusohora nyinshi zamaganaga abategetsi bo mu Gatsiko bitwaza
imyanya barimo bagasambanya abagore b'abandi cyangwa se urubyiruko; imwe muri
izo nyandiko musanga aha ikaba yarasomwe cyane yemezaga ko u Rwanda
rwarangije kuba Sodomu na Gomora.
Umudepite umwe muri ya Nteko yo ku Kimihurura Mukarugema Alphonsine
aherutse gushimangira ibyari bimaze iminsi bivuzwe na Shikama ubwo yari amaze
kumva icyegeranyo cya Transparency International Rwanda cya
2014/2015 cyagejejwe ku nteko na Ingabire Marie Immacullee; Mukarurema
yariyamairiye ati:"Hatagize
igikorwa u Rwanda rwaba rugiye kuba nka Sodomu na Gomora!"
Mu kinyarwanda duca umugani ngo umwera uturutse bukuru bucya wakwiriye
hose; Mukarugema arashaka ko hagira igikorwa, ariko se ninde uzatanga amabwiriza
ngo bibe uko mu gihe abategetsi bo hejuru aribo bayoboye aya mabi? Ni gute
hagira igikorwa mu gihe abagore bo mu Rwanda bagifatwa nk'ibikinisho cyangwa
abana b'ibitambambuga?
Hasi aha muriyumvira uko Pawulo Kagame wirirwa uririmba ko abagore bo mu
Rwanda ari aba mbere ku isi bahawe agaciro, nyamara numara kumva amagambo ari
kuri iyi videwo yo hasi urasanga abagore bo mu Rwanda aribo ba mbere ku
isi bambuwe ako gaciro Agatsiko kirirwa karirimba! Wavuga ko abagore
bahawe agaciro gute mu gihe umugore yafatiye umugabo mu cyaha cy'
ubusambanyi, yakwahukana umukuru w'igihugu akamuha iminota ntarengwa ngo abe
yasubiye mu rugo rwe igitaraganya!!? Nta gitangaza kirimo ariko nkuko aba
banyamakuru babivuga, na Kagame ubwe ngo iyi njyanishabitsina y'inyibano
ntimugwa nabi!
Umuryango w'ikinywamaraso Munyuza na Kagame
None se ko tuvuga ngo umwera
uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose, nyakuba depite aragirango bigende bite?
U Rwanda rwarangije kuba Sodomu na Gomora nkuko Shikama yabishimangiye nyuma
y'isesengura twakoze mu nyandiko twavuze hejuru. Dore ibyari mu cyegeranyo cya
TIR 2014/2015 byatumye Mukarugema yunga mu rya Shikama.
Abakobwa
cyangwa abagore bagiye gushaka akazi mu Rwanda, 50% basabwe gutanga ruswa
y'igitsina n'abakoresha!!!; 32.7% babuze akazi kuebera kwanga gutanga ruswa
y'igitsina! Icyegeranyo cy'umuvunyi 2014/205 nacyo cyemeza ko 40% by'abagore
cyangwa abakobwa bagiye kwaka akazi basabwe ruswa y'igitsina.Shikama n'izindi mbuga zinyuranye zagiye
zibagizaho amakuru ko hari amazu i Kigali arinzwe cyane, abategetsi
basambanyirizamo urubyiruko. Ikindi ni uko no muri zimwe muri kaminuza zo mu
Rwanda abanyeshurikazi benshi batakigira umuhate wo gusoma kuko batanga ruswa
y'igitsina amanota akaza umufururizo.
Ngibyo ibyiza FPR-Inkotanyi
yadukuriye muri Uganda kuri ya tariki y'umuvumo ya 2/10/1990. Mu gihe Agatsiko
kamaze kuzamura hirya hino imiturirwa yako, kakagura indege zo gutemeberezamo
abazungu, Pawulo Kagame ukayoboye akaba yibera mu ngendo zikosha; Abo mu
Gatsiko muby'ukuri barabona ko nta kindi bashigaje usibye kwishimisha mu
njyanishabitsina ku buryo bw'ubusambanyi. Ihame ryacu rero ko "Buri
butegetsi bwose bwo mu Rwanda, nyuma y'imyaka 10 buba bumaze kwigwizaho
imitungo n'ubukire benebwo bagasigara bashaka kwishimisha mu
njyanishabitsina"rikaba
ryari rifite ishingiro.
kanda ku ifoto uyigire nini urusheho kubona Kagame yamwaye
Akenshi umwana w'ingeso mbi ahora akora amabi ariko ntatekereza ko umunsi umwe azafatwa! Aho umwana rero abera umwana nyine ni uko mu gukora amafuti ye ahora akoresha amayeri amwe ntamenye guhindura ngo hato ejo batamufatira mu cyuho. Uyu mwana iyo bamucakiye mu tugeso twe nko gukora mu nkono, kwiba imyaka yo mu rugo, kwiba amafranga yo mu rugo, gusambana, kurwana n'abandi bana cyangwa gutukana ahenshi bita gukoronga biramubabaza cyane.
Iyo umubyeyi afatiye umwana we muri iyi ngeso, umwana yihutira kureba hasi ngo adahuza amaso n'umubyeyi we. Ikindi gituma umwana yubika amaso, ni ugufatwa hari abana bagenzi be kuko aba azi ko bucya bamumwaza muri bagenzi be bose bakamenya ko ari inyamabi. Ikibabaza umwana kurushaho ni ugufatwa hari abana bagenzi be yari yarumvishije ko ari Ntamakemwa, ko iwabo bamukunda kuko akora cyane, cyangwa se akaba yari yarabazengereje abereka ko ari umunyangufu.Ngibyo bimwe mubyo ingenzi bituma umwana w'ikirara yubika umutwe iyo ababyeyi bamufatiye mu cyaha, utazi uko uwo mwana aba ameze arebe uko Pawulo Kagame ameze kuri iyi foto iri hejuru!
Nyenecubahiro Petero Nkurunziza, Perezida wa Repubulika yu Burundi Nyenecubahiro, Mbandikiye iyi kete kugirango mbashimire wowe n’ishyaka ryanyu CNDD-FDD ku cyemezo mwafashe cyo gusaba ubutabera bwo gukurikirana Paul Kagame wishe uwahoze ari Perezida wu Burundi Nyenecubahiro Sipiriyani Ntaryamira mu wi 1994.
Ababandanya bihambirira ku vyiyumviro vy’ihonyabwoko n’ibinogo bihambwemwo abantu benshi ni abo nyene batemera ibiganiro hagati y’Abarundi na wa Mugwi ujejwe Ukuri no Kunywanisha Abarundi (CVR)
1. Mu mwaka w’1959, bamaze kunanirwa gutembagaza ubutegetsi bwariho mu Rwanda, hari abanyarwanda bamwe baciye bisukira mu Burundi gusaba ubuhungiro. Uguhunga nta kibi kirimwo kuko ivyo bishikira abantu bose bo mw’Isi. Bashitse i Burundi barakiranywe urweze, ariko rero ingorane ni uko bahejeje guhabwa ubuhungiro n’ivya nkenerwa mu buzima, izo mpunzi zaciye zitangura gukoresha amarementanya n’ububeshi ngo ubwoko bw’inkehwa bwo mu Burundi bushobora gushikirwa n’ihonyabwoko nk’abavukanyi babo bo mu Rwanda. Buhoro buhoro, abategetsi bo mu Burundi b’ico gihe be no mu myaka yakurikiye baciye bategura ingene bazokora ihonyabwoko kugira ngo bitange ubundi bwoko nk’uko babihanuwe n’impunzi z’Abanyarwanda. Ayo marementanya y’ububeshi bw’abo bashitsi yashikanye kw’igandagurwa ry’Umuganwa Rudoviko Rwagasore mu 1961, ku bwicanyi bwahitanye Umushikirangoma wa mbere Petero Ngendandumwe n’ubundi bwicanyi bwahitanye abantu benshi mu 1965 be n’ihonyabwoko ryo mu 1972-73. Ubundi bwicanyi bwinshi buzwi mu Burundi inyuma y’imyaka ya mirongo indwi gushika ubu, bwagumye bufise isano n’amarementanya mabi y’abakuru b’impunzi z’Abanyarwanda ;
Twe abagize Rubanda tumaze kubona, ibiri gukorwa mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ku b’ucuruzi bw’ikiremwamuntu hagati ya Israel na Paul Kagame ndetse na Yoweli Museveni, duhangayikishijwe bidasubirwaho, n’ingamba zafashwe n’inzego z’abinjira n’abasohoka zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ugamije kuzana no gutuza mu Rwanda abaturage ibihumbi 47.000 bakomoka mu b’Ibihugu bya ERITREA na SOUDANI. Nkuko Kagame abisobanura aba baturage b’abimukira babarizwaga muri Israêl ariko ubu bakaba bazoherezwa mu Rwanda abandi bakaba barahageze baturutse muri icyo gihugu cy’uburayi bw’uburasirazuba bwo hagati aricyo kitwa ubu”Israel”. Ibi akaba ari inkuru y’impamo yemejwe na Nyirubwite Kagame Paul mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 2 Mata 2015, ubwo yahamyaga ko uwo mushinga inyigwo yawo yarangiye, ukaba urimo ushyirwa mu ngiro.
Baca imigani mu kinyarwanda ngo: 1. Uguhiga ubutwari muratabarana bakungamo bati 2. utazi ubwenge ashima ubwe. Shikama muri 2013 mu kwezi kwa Gashyantare nk'iki gihe, yabagejejeho inyandiko twagiye duhitisha kenshi kuri uru rubuga yababwiraga ko hari amanama yo mu rwego rwo hejuru yariho akorerwa i Kigali yo gutera u Burundi, izi nama zikaba zarimo Abarundi bayobowe na majoro Buyoya wayoboye igihe kinini u Burundi. Ntabwo ari i Kigali aya manama yabereye gusa kuko hagiye hashyirwaho n'amashyirahamwe hirya no hino yo gusebya ubutegetsi buyobora u Burundi irizwi cyane akaba ari SINDUMUJA riba muri Canada ariko muby'ukuri riyoborwa na FPR na Kagame. I Burayi hari ba Gashakabuhake nabo bakoranye na Kagame mu mugambi wo gusenya u Burundi aha twavugamo Louis Mitchel, umubiligi uhagarariye igihugu cye mu Muryango w'Uburayi Bwiyunze( Union Europeenne); uyu mugabo ngo akaba yarahize ko azaruhuka ari uko Petero Nkurunziza atagitegeka u Burundi!!!!
Nyina wa Perezida Kagame yazize agahinda k’indagu umupfumu ya mubwiye ko Ingoma y’umuhungu we igiye guhilima.
Nyuma yaho aburiye bamwe mu byegera bye, Perezida Paul Kagame uwo yumva n’ umugore we gusa. Uretse no gusubiranamo n’abamushyize ku ntebe n’urupfu rwa nyina narwo rukomeje kumutera ibibazo dore ko ali nawe wamuragurizaga ku bapfumu.
Dubai yasimbuye Washington DC, New York, Los Angeles na Sacramento
Abantu bari bamenyereye ko Pawulo Kagame agomba kuba ari muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika byibura iminsi 3 mu cyumweru. Kagame ubu yahinduye uburuhukiro kuko iminsi ye myinshi mu cyumweru ayimara ubu mu bihugu byiyuze by'Abarabu, ahazwi cyane muri ibi bihugu hakaba ari muri DUBAI aho Kagame Pawulo aruhukira byibura iminsi ibiri mu cyumweru.
Porofeseri Nshuti Manase yamenyekanye cyane mu Rwanda muri 2010 Jenerali Kayumba Nyamwasa na Koloneli Patirike Karegeya bamaze guhunga bagatangaza ko Pawulo Kagame atunze indege ebyiri ziri mu zihenze cyane ku isi; ibi bakaba barabivugiye mu kiganiro Imvo n'Imvano ya BBC. Mu cyumweru cyakurikiye ho, umunyamakuru Ally Yusufu Mugenzi yatumiye Tito Rutaremara na Kagame Fawusitini, bemeza ko ziriya ndege 2 zavuzwe na bariya bagabo tuvuze hejuru atari iza Pawulo Kagame ahubwo ari iza Pr Nshuti Manasseh. Icyumweru cyakurikiyeho, mu kiganiro Pawulo Kagame yagiranye n'abanyamakuru i Kigali, yemeje ko ziriya ndege atari iza Nshuti Manasseh ahubwo ari iz'icyama FPR!!
Kirisital venca( Crystal Venture ) ni ikigo cy'ubucuruzi cya FPR gicungwa n'abambari bakomeye mu cyama cya FPR barimo Pawulo Kagame na Pr Nshuti Manase( Manasseh). Iki kigo kigizwe n'ibindi bigo bindi by'ubucuruzi bigishamikiyeho nka Ruliba Clays Ltd, Inyange Industries, Mutara Enterprises, East African Granite Industries, Bourbon Coffee, CVL developers, Real Contractors, Intersec, GPS Ltd, NPD Contractor, MSG, Kigali Univeristy, n'ibindi. Ikigo cy'ubucuruzi giheruka kwinjira muri uru rwunge rwa Crystal Venture ni Kigali University nayo byagiye bigaragara ko Nshuti Manasseh ari mu bayobozi bayo b'imena.
3.Jenerali Majoro Rutatina
Rishari(Richard) wari ushinzwe urwego rw’iperereza mu gihugu(J2) yakuwe kuri uyu
mwanya kandi nta handi hari hatangazwa
yimuriwe.
Abasesengura ibyo mu mbere kwa Kagame
Pawulo umenya iminsi iri imbere igiye kubaha akazi kenshi!
Aya makuru tuyakesha urubuga rw'igisoda cya Kagame
Mu gihe hari inyandiko tuzabageza ho vuba aha yerekeranye n'IBYAHISHUWE, tubasabye kurebana ubushishozi n'ubusesenguzi iyi mbonerahamwe y'imishahara ihembwa abakora muri Perezidansi kwa Pawulo Kagame n'imwe mu mishahara ihabwa abakora mu burezi.
Rwanda/ Presidency 1.PEREZIDANSI
No
Position/Umwanya
Salary /Umushahara
3
Director of Cabinet in the Office of the President
2,304,540
17
Director General first Lady Office
1,352,972
11
Director General of State Protocol
1,352,972
24
Deputy DG State Protocol
1,303,360
12
Director General of Communication
1,352,972
18
Senior Analyst
1,352,972
19
Senior Legal Analyst
1,352,972
23
Deputy DG Communication
1,303,360
16
Director General of General Services
1,352,972
25
Deputy Director General of General Services
1,303,360
3
Director of Cabinet in the Office of the President
v
v
4
Deputy Director of Cabinet Presirep
2,011,950
13
Senior Advisor to the DirCab
1,352,972
29
Junior Advisor to the DirCab
980,010
63
Office Manager to the DirCab
930,823
64
Office Manager to the Deputy DirCab
930,823
43
Director of Audiences
980,010
44
Director of Visits
980,010
55
Cameraman
980,010
56
photographer
980,010
59
Deputy Director of VIP Club
944,074
27
State House Manager
1,352,972
62
Chief Cook
930,823
68
Assistant Chief Cook
808,888
81
Senior Cook
562,180
87
Junior Cook
467,893
85
Senior Domestic Assistant
562,180
89
Domestic Assistant
467,893
Rwanda/ Education 2. UBUREZI
UNIVERSITY/KAMINUZA
8
Lecturer
781,594
Secondary & Primary/ Amashuri abanza n’ayisumbuye
1
A0 Head Master
330,026
2
A1 Headmaster
243,986
3
A0
212,504
4
A1
159,900
5
A2 Headmaster
111,431
6
A2
59,125
Source: Official Gazette n° Special of 01/03/2013
Byakusanyijwe na SHIKAMA/ www.shikamaye.blogspot.com