Kagame Pawulo |
Kapiteni NDAHIRO
Logan mu ntambara ikaze yo kwimika Paul KAGAME ku ngufu muri 2017
Mu nyandiko ndende cyane uyu muvandimwe dusangiye igihugu kuko twembi
turi abanyarwanda yanditse, ibyinshi yanditsemo simbigarukaho kuko n'undi wese
ashobora kubyandika. Ndashaka gutanga igitekerezo ku nteruro imwe gusa aho
yagize ati:«Twiyemeje gukuraho inzitizi zose zatuma Paul KAGAME atongera
kutuyobora nyuma ya 2017, tumwongerera manda maze twongere tumuhundagazeho
amajwi abanyarwanda twikomereze imihigo».
Muri iyi nteruro nabonyemo ibintu bitandukanye bikwiye gutera ubwoba
umunyarwanda ukunda igihugu cye akanacyifuriza ishya n'ihirwe. Icya mbere ni
uko tugomba kwibuka ko uwanditse iyi nyandiko ari umusirikari. Kuba yarakoresheje
ubwinshi ntavuge ngo niyemeje ahubwo agakoresha TWIYEMEJE, ni ukuvuga ko
bishoboka cyane ko hari abandi basirikari babyumva kimwe nawe.
Icya kabiri ni uko ubwe yivugira ko ari ingabo yavuye ku rugerero(ariko
nzi neza ko kwa Kagame ukivamo kitakuvamo:igisirikari). Hano ni ukuvuga ko nta
rwego na rumwe ahagarariye kuko mbona ko inyandiko yayitanze ku giti cye. Hano birasa
n'uko ashaka kugumura abandi kugira ngo bose bajye mu ruhande rubyumva uko
abyumva.
Icya gatatu, ni uko ukurikije uko yabyanditse azi neza ko hari inzitizi
zikomeye ndetse zikaze zishobora kubangamira Paul KAGAME zikamubuza kwiyamamariza
manda ya 3. Muri izo nzitizi iyo nzi kugeza ubu ni ITEGEKO NSHINGA ritamwemerera
gukomeza.
Nk'umusirikari, ni ukuvuga ko abonye inzitizi zitavuyeho ashobora no
kwegura imbunda akarimbagura abantu bose badashaka ko Kagame yiyongeza ubugira
gatatu. Iki nacyo gishobora kuba gihamya ko muri 2017 mu Rwanda hazagwa ishyano
kuko benshi mu banyarwanda barambiwe imitegekere ya Paul KAGAME.
TWIBAZE: Amerika(USA)
yahaye gasopo Kabila na Nkurunziza izabuzwa n'iki guha gasopo na Paul KAGAME?
Si byiza kuvuga ibizaba kuko muri kamere-bwenge ya muntu nta bushobozi
dufite bwo kumenya ibizaba. Nyamara dushobora gushusha n'ababigenekereza. USA
yasabye Kabila uyobora RDC kudahirahira ngo afate manda ya gatatu. Kabila
yavuze ko ataziyongeza. Nkurunziza ubu we uwavuga ko ari hagati y'urupfu
n'umupfumu ntiyaba abeshye. USA, EU, KILIZIYA GATULIKA,... bose baramwamagana
bashyizeho umwete aho bamubuza kongera kwiyamamaza.
Abanyarwanda bamwe barimo n'uyu Kapiteni NDAHIRO Logan barasa n'abicinya
icyara bibwira ko ubwo USA-OBAMA bataraha Kagame gasopo ari uko yemerewe
kuzafata indi manda. Icyo ntekereza ni uko amatora mu Rwanda azaba nyuma y'ayo
mu Burundi no muri RDC ari nayo mpamvu atari ngombwa kubwira Kagame mbere y'aba
mvuze hejuru.
USA rero ishobora kuzaha gasopo na Paul KAGAME.
Nibiramuka bibayeho, Amerika izaba ishoje intambara i Rwanda kuko abashyigikiye
ko Kagame akomeza kumvisha abanyarwanda bazaba bakubiswe mu cyico! Kagame nawe
nabona bigenze bityo, azakoresha intore ze zijye mu mihanda zamagane USA ariko
n'abasirikari bamushyigikiye bazaba bahanganye b'abatamushaka maze itegeko nshinga
rinyukanyukwe. Niyo mpamvu navuze ko ari intambara ikaze cyane izisasira benshi
mu bana b'u Rwanda.
Igitekerezo kuri iyi nyandiko cyatanzwe n'uwiyise Maguru mu kinyamakuru
IMIRASIRE.COM ku italiki 6 Werurwe 2015 saa 10h11min
Ubwo nasomaga iyi nyandiko ya Kapiteni NDAHIRO
Logan, nabonyeho uwatanze igitekerezo amwunganira ariko mbabazwa bikomeye n'uburyo
uyu wiyise Maguru yakinnye ku mubyimba umuvandimwe Pasteur BIZIMUNGU ubwo yamwunganiraga
kuho yari avuze ko BIZIMUNGU ari ku rutonde rw'ababaye perezida b'u Rwanda.
Dore uko yamwunganiye atanga igitekerezo:
«Urakoze ndahiro ariko haribyo utavuze: Uyu
Bizimungu wayoboye kuva juillet 1994-2000. Yihaye kwica abamufashije nka: Sendashonga
seth, Col Lizinde n’abandi, abasivile, Aba perefe nka Rwangabo n'abandi benshi.Niwe
wirukanye impunzi z’abanyarwanda b’abahutu plus de 10 fois(inshuro zirenga icumi), y’abamubanjirije. Niwe wafunze
millions z’abanyarwanda b’ubwoko bumwe bw’abahutu. Niwe watangiye guteza
akavuyo mu baturanyi kubwo gusahura ibihugu byabo. Niwe watangiye politique
isenya amashyaka atavuga rumwe nawe nka za MDR Niwe watangiye intambara zo
gukurikira impuzi iyo zahungiye akaziteramo amabombe izirokotse akazicyura ku
ngufu. Ahubwo naho twari amabuye!! Nta wundi ukwiye kutuyobora nyuma ya 2017
utari rudasumbwa His excellency kuko yadukuye kure».
Mu by'ukuri uyu watanze iki
gitekerezo biraboneka ko ari mu mujyo umwe n'uwo yunganiraga ariko rero, mu
by'ukuri ndumva ibi byose avuze nta na kimwe Pasiteri BIZIMUNGU yakoze ahubwo
aya mahano yose yakozwe na Paul KAGAME n'agatsiko ke gato kagenga FPR. Urugero:
Ntabwo Pasiteri BIZIMUNGU ariwe wagiye
kwica LIZINDE na SENDASHONGA kimwe n'ibindi byose yanditsemo.
Ibi rero kubona mu gihugu harimo
abantu bumva ibintu batya, bakabyandika, ibitangazamakuru nabyo bikabitangaza
nyuma yo kubigenzura(IMIRASIRE.COM) ni icyerekana ko intambara yo kwimika
Kagame muri 2017 ubu yamaze gutangira. Utayibona yongere akenguze neza. Ikindi
ni uko kuvuga ko BIZIMUNGU Pasteur ariwe wasahuye umutungo wa Kongo atari byo
kuko umutungo wasahuweyo uri ku makonti ya Paul KAGAME na James KABAREBE ari
nabo bene inzu isumba zose mu Rwanda(KIGALI CITY TOWER). Ndumva nta nzu
BIZIMUNGU yubatse mu Rwanda ayikomoye mu mabuye y'amaraso yo muri RDC.
Mu rwego rwo kwerekana ko ibyo inkomamashyi
za Paul KAGAME zitirira BIZIMUNGU atari ukuri, hano munsi mbashyiriyeho ijambo
rya nyuma BIZIMUNGU Pasteur yavuze nka perezida, ku italiki 23 Werurwe 2000
akaba yararivugiye ku Kimihurura mu ngoro y'inteko ishinga amayegeko yamara
kurivuga agahita yegura. Nimurisoma mwitonze murabonamo ukuntu inkotanyi
zamuzengereje kugera ubwo ananirwa kuyobora akikuriramo ake karenge.
Ijambo rya nyuma Pasteur BIZIMUNGU yavugiye mu nteko ishinga amategeko
ku Kimihurura nka Perezida wa Repubulika, ku italiki 23 Werurwe 2000
BIZIMUNGU yayoboye u Rwanda kuva kuwa 19
Nyakanga 1994 kugeza ku wa 23 Werurwe 2000.
Perezida Pasteur BIZIMUNGU
yagize ati: “Ntabwo ndi “IKINANI,” Itegeko Shingiro ryacu
rishingiye ku Masezerano ya ARUSHA. Kimwe mu byo amasezerano ya ARUSHA yakoze
ni ugusaranganya ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika, n’Inama y’Abaminisitiri
ndetse n’ishyaka aturukamo, rishobora no kumuvanaho, ntabwo byari kimwe n’igihe
cy’IKINANI. Inama y’Abaminisitiri kandi ihuriweho n’amashyaka menshi,
n’Abaminisitiri bakomoka mu mashyaka menshi.
Buri Minisitiri na we ARUSHA yamwambuye
ubutegetsi, ibyemezo yagombaga gufata ikabiha Inama y’Abaminisitiri, ikindi
KINANI cyavanyweho ni uko muri abo Baminisitiri, ari principe ko baturuka
impande zose, ko baturuka mu bice by’Abanyarwanda by’ubwoko bwose stability
twashoboye kugira nyuma y’amajye yo muri 94, ni uko Abanyarwanda bose b’impande
zose bashoboraga kwibona mu butegetsi ari byo bya mbere muri iki gihugu kandi
bibwira ko impande zose zifite uruhare effective muri ubwo butegetsi. Ni cyo
ARUSHA ivuga.
Nta muntu umwe rero ushingiye ku mategeko
wakwihindura IKINANI, kandi ndibuze kubabwira icyo bakunze kundega, ko nkunda
amategeko. Minisitiri w’Intebe RWIGEMA P.C. yegura yaranditse sinzi niba
mwararubonye. Yaranyandikiye avuga ngo “ndavuga mu magambo yanjye” ndambiwe
guhora ncuragira muri Parliament; ncuragira muri Parliament, ndarambiwe
ndagiye! So, Inteko ni mwe mwateye crisis ya mbere, ni mwe mwavanyeho
Guverinoma, Guverinoma mwifuje ngiyi! Maze kuyirahiza, nzaba ndareba ko
mutongera kuyihungabanya?! (amashyi menshi). Naganiriye na Perezida wa
Assemblée n’abandi bantu, ambwira amagambo, dushobora kugira ikizere ni cyo
gituma hano, mvuga amagambo make ariko ndayavuga.
Icyatindije Guverinoma ni igiki? Ku buryo
buziguye ni imikorere yanyu, imikorere y’Inteko n’igenzura. Mbere yo kurivuga,
ndashaka mvuge ngo: igenzura rigomba kubaho. Kuko inama y’Abaminisitiri
ntigomba kwihindura IKINANI, igomba kugira abayicunga. N’ubwo hari n’izindi
nzego ziyicunga. So, igenzura rigomba kubaho, igenzura rigomba gufasha
Guverinoma gukora neza, apana kuyihirika. Cyereka bibaye ngombwa! Igenzura
rigomba gushingira ku mategeko, ntabwo ariko byagenze igihe cyose,
Itegeko-shingiro, rishyiraho uburyo buzwi bwo kugenzura n’ingingo ya 78, n’iya
79. reka mpere ku ya 79, nta formalités igira? Iravuga ngo, Inteko ishobora
guhamagara Minisitiri igihe icyo aricyo cyose, ikamukorera interpretation;
ikamusensura.
Ingingo ya 79, ni iyerekeye politiki. Niba nka
Minisitiri yavuze ngo ubwo abantu batangiye gushya I Bugande, za sectes
tuzivaneho, Abadepite bamwe bakavuga ngo uyu mugabo, arikototera uburenganzira
bw’idini nimumuhamagare, tumubaze, niturangiza tumugushe hasi, ni ingingo ya
79.
Ingingo ya 78, ni iya contrôle ya action
gouvernementale. Iravuga ko kugira ngo mbere yo gukurikizwa, hagomba itegeko
ngenga, kandi iyo ngingo ya 79, ikontorola uko Guverinoma ikora ifite
procedures, guhamagara Umuminisitiri, bakamubaza mu magambo, mu nyandiko, muri
Commission, muri enquête, akagaruka mu ruhame, no kumukuraho ikizere niba
bibaye ngombwa. Ifite procedure, yarangiza ikavuga ngo mbere yo kuyikurikiza
hazajyaho itegeko ngenga. Bidateganyijwe muri 79, itegeko ngenga ryagiyeho
ryabanje kugira ibibazo, ryagiyeho muri 97 ku itariki ya 01/10/97 rirangiza
rivuga ngo, iri tegeko ritangira gukurikizwa igihe rigiriye mu igazeti ya Leta?
Icyo ni ikinyarwanda, no mu gifaransa nimushaka murishyiremo.
Nta buryo bubiri bwo kuryumva. Rivuga ngo guhera
uyu munsi kuko iryo tegeko ari ho turibonye turarikurikiza, rinavuga ngo
ibikorwa byariho mbere y’aho ntabyo mukurikira.principe ya rétroactivité kuko
hari andi mategeko agenga rétroactivité. Naho mwaba mwafashe Umuminisitiri
w’umujura! Wari umujura muri 96, itegeko ryanyu mutararishyiraho vous êtes
paralysés. Icyo mwakora n’ukubwira Minisitiri wa Justice, ngo Parquet
nikurikirane uriya mugabo, mugahora mumuhamagara mukamubwira ngo bigeze he? Ngo
bigeze he? Ariko ingingo ya 78, ntabwo mwayikoresha.
Guverinoma ya TWAGIRAMUNGU yasimbuwe na Guverinoma
ya RWIGEMA (one). Abo mwakontoroye bose, bari muri Guverinoma ya TWAGIRAMUNGU
cyangwa ya RWIGEMA (one) yarangiye mu kwezi kwa gatatu 97 mutarashyiraho
itegeko. So, muzambwire njye nkurikiza ibyo mwavuze cyangwa nere kuzajya
mbikurikiza? Muzahitemo, ntabwo muri iryo tegeko mwanditse ngo aliko itegeko
rije rikererewe, ibyakozwe mbere y’aha ngaha, tuzashobora kubikurikirana,
rétroactivité ifite amategeko ayigenga, sasa mujya gukurikirana ibikorwa bya
mbere y’ukwezi kwa 03/97 mwebwe Parliament mute?
Nabiganiriye na Biro, baravuga so, ntabwo ari uko
mutabimenye? Iri tegeko rya rétroactivité niba mutarishaka muzarihindure, so
mwabikurikiranye mute? Ni mwebwe mugomba gusobanurira Abanyarwanda ntabwo ari
BIZIMUNGU! BIZIMUNGU icyo ashinzwe ni ukuvuga ngo, jya ureba amategeko, ni ko
kazi mwampaye?
Yes ni ko kazi mwampaye. (amashyi menshi) ni kimwe
na bya bindi maze kubabwira Commission Légal Constitutionnelle, mwishe Itegeko
Shingiro, niba mushaka kurihindura muzahindure Itegeko Shingiro. Iyo Commission
ntizakora iri independent, itari rattachée kuri Parliament. Mufite
uburenganzira bwo kurihindura. BIZIMUNGU sinkora amategeko, ni mwe,
ndayabakurikiranira, nkababwira.
So, controle mwarayishe. Ikibazo ntabwo controle
igomba kubaho cyangwa itagomba kubaho. Kera aho nakoraga bari baranyise
“Monsieur le Juge” ku byerekeye iryo tegeko ryo muri 97, Juji BIZIMUNGU, sinzi
niba azagira appeal izamuvuguruza. Mwararyishe. Ingingo ya 2, iryo tegeko
riravuga ngo Minisitiri mumukontorora mu byo ashinzwe, ingingo ya 11, ingingo
ya 20, ingingo ya 46. mu byo ashinzwe kandi ndabibutsa ko ari contrôle ya
Actions Gouvernementales.
Hari n’aho bavuga ngo mu mirimo no mu nzego
ashinzwe. Mu byo ashizwe muri minisiteri, mwamuhamagara mu magambo, mwabona
bidashimishije mukamubwira ngo andika, yakwandika ibyo kwandika byaba
bidashimishije, mukamukubita muri Commission, ibya Commission byaba bitari
satisfied mugakubitaho anketi, anketi yaba atari satisfied, mukamugarura mu
ruhame akaza kwisobanura, mu ruhame bitabashimisha, mukamukubira indunduro.
Byose n’ibyo ashinzwe? Nabwo ari mu byo yari
ashinzwe. Kuki mutabivuze se? Niba ntazi ikinyarwanda muzakinyigishe noneho.
Ariko si njye njyenyine ni n’Abanyarwanda. Nta interpretation y’ikintu écrit
kiriho. So, kuko mwagiye gukontorola mu byo bari bashinzwe rero! Guverinoma ya
RWIGEMA na Guverinoma ya TWAGIRAMUNGU abo ngabo mwagiye gukontorola abarimo.
Murangije muzana n’amakimbirane, eh igice cya
mbere mwakontoroye cyarimo Minisiteri ya Finances, cyarimo Minisiteri ya
Justice, UZABUMWANA na J.D.NS TRADING, muhamagara Abaminisitiri bamwe, abandi
murabareka! Muhamagara abakera actually. Mu by’ukuri ahubwo ababishinzwe
ntimwabahamagara. Muzana amacakubiri muri Cabinet. Azana amacakubiri mu
baturage by’ashinzwe mwebwe ibyo mwakontoroye ni ibyo bari bashinzwe!(amashyi
menshi). Niba mushaka ngo mvuge amagambo, mwahamagaye RUGENERA, muhamagara
NTAKIRUTINKA, ntimwahamagara KABERUKA, ntimwahamagara MUCYO.
Bari muri dosiye imwe, ntimwahamagaye BIRUTA mu
byo ashinzwe. Niba mushaka no kuvuga ngo Minisitiri akontororwa mu byo yari
ashinzwe, no mu byo ashinzwe, reka nemere iyo interpretation yanyu. So, abo
Baminisitiri bandi bo mwabarekeye iki? Muhamagara MAZIMHAKA, ntimwahamagara
Shehe, kandi rehabilitation imaze kuhava, byaragiye kwa Shehe. Mwabujijwe n’iki
guhamagara Shehe? (amashyi).
Sasa none birazamutse, dukomeza gukoma yombi,
Guverinoma ivuyeho! Aha rero noneho reka tugendere ku mategeko mazima. Ni byo
twasabye, mwere kuzongera, njyewe abo nganira na bo narababwiye ngo Parliament
nidahindura ikabinzanira ntabyo nzongera kwemera. Ntabwo ari njyewe uteye crise
ya Institution! Ni mwe murimo gutera crise ya institutions idashingiye ku
mategeko. Nta obligation mfite yo kubyemera.
So, icyo njyewe ntekereza kwari ngo noneho ko
tumaze kugira iyo experience, Parliament niyikosore, yere kuzongera mu
Baminisitiri abo aribo bose, kwica amategeko yishyiriyeho. Sindajya mu buryo
mwakoze controle, mutayifitiye expertise, ku ngingo ya 79, ni ibya politiki
mwabivangavanze. Ku ngingo ya 78, ntabwo muri Cour des Comptes, mwihaye kuba
Cour des Comptes, ntabwo muri Auditeur Général, mwagiye gukora audit mute?
(amashyi menshi).
So, amakosa yakozwe nta expertise mufite muri
compte, mutari aba experts mu ma compte siniriwe nyasubiramo, muzampamagare
nzabereka, kuva 1 kugera kuri kangahe, amakosa mwagiye mukora muri expertise
mutayifitiye uburenganzira. So, rapport zanyu zirimo amakosa, uretse no kwica
amategeko. So, bariya Baminisitiri bagiye ku buryo budafututse, here no kuzongera kuvuga ngo
hari umujura urimo n’Abanyarwanda babyumvire aha. Abana bakoze muri
rehabilitation, abana bakoze hehe, n’abo ba Minisitiri ntabwo ari abajura!
Ntabyo mwerekanye. So, ni mwebwe murimo kuzana akaduruvayo hano mu gihugu
(amashyi).
Now hari ibindi birego bibiri. Hari
ibindi birego bibiri bihari.
Ikirego cya 1: Cyazanywe na mwe abapolitisiye,
muza mukambwira ngo ariko Perezida araturambiye, yirirwa abundaraye ku
butegeko, icyo avuze cyose arakubwira ngo itegeko hariya, itegeko hariya,
akatubuza uburyo, akatubuza gukora politiki. Mbere yo gusubiza icyo kibazo,
reka mbereke. Kwanza nababwiye Amategeko si njyewe uyakora nta tegeko na rimwe,
nsinya ayo mwakoze. So, kuyakurikiza ndabiterwa na mwe. Number 2 reka dufate
Fransisiko, nabonye mumuha amashyi menshi. Abanyamupira, umupira nawo ni
amategeko. N’itegeko, niba ugomba gukurikiza amategeko ntabwo urakijyana iriya
hanze, ntabwo uragitera muri public. Niba ugomba gukurikiza amategeko, ugomba
kwemera “referee” ibyo akoze. Ibyo byose niba bidahari nta mukino w’umupira
uhari.
Muti turashaka gukora politiki. Ariko reka
mbabwire “amacakubiri y’u Rwanda yabayeho uko abantu bakoraga politiki
zidakurikiza amategeko, zitubahiriza amategeko. Impunzi z’u Rwanda zaguye
hanze, zihera hanze kuko abantu bakoraga politiki zidashingiye, zitubahirizaga
amategeko.
IKINANI cyarwanyijwe kuko cyakoraga politiki
itubahiriza amategeko. So, njyewe sinshaka gukorana na mwe niba mushaka gukora
politiki idashingiye ku mategeko” (amashyi). Amategeko yerekana aho politiki
ihera, n’aho irangirira. Iyo bitari ibyo ngibyo, turagaruka mu KINANI. So,
ntabwo naba nemera amategeko ngo mbe n’IKINANI, ntibishoboka. So, muzahitemo
kimwe.
Hari ikindi kirego cya kabiri: BIZIMUNGU,
Perezida afite Amahoteli, afite Amazu hose muri Kigali, mfite Amamodoka, mfite
Imirima. Assemblée yabuze uko impamagara hano, eh nta hoteli ngira! Amazu mfite
ni abiri, imwe nari nyifite mbere y’intambara, barayinyambura mu ntambara. Kuko
Banki, nari ntararangiza kuyishyura. Ngarutse nsaba Banki ngo imfashe njya muri
cyamunara kugura inzu yanjye. Iyo ni iya mbere iya kabiri nayiguze na Caisse
Française de Coopération, nagujije B.C.R. Ndabona nta makosa arimo! Niba ari
ikosa ndisabiye imbabazi, mwere kuzirirwa mwifuza ngo munzane hano.
Icya kabiri: Imodoka: Reka mbabwire, Ndi marié
sous le régime de la communauté. Umugore wanjye bamuhaye ikamyo, arangije asaba
n’amafaranga muri BACAR, agura indi. Ni izo kamyo zombi ziriho, zizwi. Ntabwo
ntekereza ko ari ukwica amategeko. Niba ari ukwica amategeko, icyaha
ndacyemeye. Mwere kuzirirwa mumpamagara hano.
Banki: Nta Banki ngira, mfite inshuti zanjye
zikomeye muri Banki. Nta Banki ngira. Inka: Urwuri, yes mfite inka 60, 18 ni
izo Minisitiri yambwiye ngo ngure ejobundi. Izo nka, ziri hasi y’izo data yari
afite ajya gupfa. Yandushaga inka. So, niba kuzigira ari icyaha, ndagifite,
mwere kuzirirwa mumpamagara hano. Muzakondane ako kanya. Mfite n’izindi
z’inyama zigera 10, 15, nororera mu rundi rwuri hamwe n’abandi bantu. Ndabona
nta cyaha kirimo; niba ari icyaha nabwo muzampamagara, nzitaba mbabwire. Ikiri
important rero noneho kigiye no kuduhuza ni amategeko.
Mbere yo kuyavuga, turi Arusha twaravuze ngira
ngo ni ingingo ya gatatu n’iya kane yo
gucyura impunzi.
1. Ko individual property itavogerwa ko kubera iyo
mpanvu, impunzi zifite uburenganzira ku property yazo. Ngira ngo ni ingingo ya
kane. Impunzi zizatahuka zifite uburenganzira ku property yazo. Ubwo niba
tuvuze ko zifite uburenganzira ku property yazo, ni uko hari amategeko agenga
kandi arinda property.
Twongeraho ngo Arusha recommend (Arusha irasaba)
ko impunzi za kera, kugira ngo bitazatera amahane, zakwigomwa ntirirwe zijya muri ibyo ngibyo
zikazatuzwa ahandi (droit de propriété) uburenganzira kuri propriété ntabwo
twabuvanyeho njyewe ndi umunyamategeko. Ntabyo twavanyeho.
2. Na none haravugwa ngo abashinzwe gutuza impunzi
bazashaka ubutaka butari occupée, bahatuze abazaba bahungutse. So, principe ayo
mahame kuri njye arumvikana ari mu itegeko shingiro, ko umuntu ku giti cye,
uburenganzira bwe ku mutungo, ashobora kubuzibukira kuko afite politiki
conciliation, ariko twarahamije ngo ni uburenagnzira bwe butavogerwa.
Guverinoma yaje gukora ikindi kintu cyigeragezwa, isaba Abanyarwanda ngo bamwe
barebe niba bakwirengagiza uburenganzira bwabo bakagabana na bagenzi babo. Ni
ukubasaba, ntabwo ari itegeko, kuko ritavanaho za principe tugenderaho.
So, mukugura ferme yanjye ababohoje, ababohoje
baba bishe amategeko cyangwa abagabanye ku ngufu, nanze ko haba kompetsetinga
nta droit n’imwe nishe. Nta tegeko na rimwe nishe; ni mwebwe mwayishe. Ni
bwebwe muteranya abaturage, mutubahiriza uburenganzira bwa bamwe n’ubw’abandi.
So, ibyo bigambo byabateye impungenge.
Kuri Perezida wanyu ni uko bimeze. Niba bidahagije
muzamuhamagare, azaza ababwire ntabwo ari IKINANI, kuko yemera amategeko.
Itegeko ry mbere, Protocola ya mbere. Twabanje kumvikanaho na
Guverinoma ya HABYARIMANA; ni protocole ya “Rule of Law”, Etat de Droit. Ntabwo
nakumva Parlement yavuye ku masezerano ya Arusha yagenda inyukanuka Amategeko.
Ku buryo yajya kubipfa na Perezida. Mwirukanye ba Minisitiri, mwavanyeho Cabinet,
mwavanyeho na Perezida wa Assemblée. Nimwe mwirukanye Joseph SEBARENZI
(amashyi) na Perezida wa Repubulika mwari muhatswe kumwirukana! So, hari
ikibazo mu mikorere y’Inteko. Ntabwo ari mwebwe Banyarwanda b’Abatagatifu. Hari
ikibazo mu mikorere y’Inteko! Niba Abanyarwanda ari twebwe twumva nabi
muzabanze mudusobanurire.
Noneho tubone gukurikira ibyo mushaka. Ariko igihe Amategeko muzaba
mutarayahindura, kandi mudushinga ngo tujye twubahiriza Amategeko yanyu,
mugakora ibinyuranyije n’Amategeko, mbasabye uburenganzira nzabyanga.
Nkaba mbasabye n’ikindi rero noneho ko Guverinoma maze kuyishyiraho,
nyuma y’iyo mwanze, mukaba mwayihaye amashyi menshi hano.
Turabasabye noneho, Abanyarwanda aho bari hose, bafite impungenge,
bafite imitima ihagaze, ntabwo bakurikira neza ibiri gukorerwa I Kigali,
mubafashe; aho kugira ngo mubirukane bazashobore kurangiza inshingano zabo.
Murakoze.”Pasteur BIZIMUNGU
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355