Ikigo cya Leta y'u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare(NISR) gikunze
gukora ubushakashatsi bwa hato na hato kikagera mu myanzuro yerekana ukuri ku
mibereho y'umunyarwanda ariko ntihagire ingamba zihamye zifatwa mu rwego rwo gushaka
ibisubizo birambye.
Ingero ni nyinshi haba mu birebana n'imiturire mu kajagari, baha mu
buhinzi bwicisha abaturage inzara nyamara bwabavunnye, haba mu biciro
by'ibiribwa ku isoko ry'imbere mu gihugu bizamuka ubutitsa, ibiciro by'ibikomoka
kuri peteroli n'ibindi. Muri iyi nyandiko ndibanda ku ibusanya riri hagati yo
kuzamuka bw'ibiciro by'ibiribwa n'igabanuka ry'igiciro cya litiro ya Peteroli,
lisansi na mazutu.
Igipimo fatizo
cyerekana ko ubukungu bw'u Rwanda bugeze aharindimuka
Umunzani w'ubukungu bwifashe neza mu gihugu ugira imikorere
nk'iy'umutima. N'ubwo nziko abasoma SHIKAMA benshi muri mwe mwikundira ibirebana
na politiki, ni na ngombwa kumenya uko ubukungu bw'u Rwanda nabwo bwitwaye
n'ingaruka iyo myitwarire ifite ku muryango nyarwanda.
Iyo umusaruro mu gihugu ari muke, bigaragazwa n'ubwiyongere bw'abaryi
aribyo bituma igiciro ku isoko cyiyongera ariho umuturage avuga ko bihenda. Mu
kinyuranyo, iyo ibiciro ku isoko byamanutse cyane, umusaruro uba wiyongereye cyane
noneho abaguzi bakagabanuka mu mubare kuko abenshi mu baguraga nabo baba
basarura ibyo biyejereje.
Kimwe muri byinshi bituma ibiciro ku isoko bizamuka ni ikiguzi cya peteroli
ikoreshwa mu koroshya ubwikorezi bw'imyaka. Bihise bisobanura ko iyo ibikomoka
kuri peteroli bigura macye, byanze bikunze ibiciro by'ibiribwa nabyo bigomba
kumanuka ariko siko bimeze mu Rwanda.
Lisansi iramanukaho
18% ibiribwa bigahendaho 2,4% kubera politiki y'ubuhinzi ya FPR itanoze na mba!
Mu 2014, litiro ya lisansi yaguraga amafara 1,030 Frw, ubu iyo litiro
iragura amafaranga 845 Frw bisobanuye ko igiciro cyagabanutseho 17,96%→≈18%. Uko twabonye
iyo mibare twafashe 1030-845= 185. Turakurikizaho(185 x 100) : 1030=17,96%
igiciro cya lisansi kigabanuka.
Ibi birasobanura ko niba DAIHATSU ivana ibirayi mu Ruhengeri(Musanze)
ikabitwara i Butare igomba kunywa litiro 100 za lisansi ko izazigama amafararanga
18,500 Frw. Kandi n'abahinzi b'ibyo birayi bazahendukirwa mu giciro
cy'ubwikorezi kuva mu mirima kugera aho amamodoka abitwara.
Politiki igabanya
cyane umusaruro niyo ituma ibiciro bitamanuka ariko FPR ibeshyera isoko mpuzamahanga
Leta y'u Rwanda kuba yarafashe icyemezo cyo kugabanya igiciro cya
lisansi ntabwo ari uko igiciro cy'akagunguru cyamanutse ku isoko mpuzamahanga
nk'uko FPR irimo kubikoramo ikinyoma i Kigali kuko iyo bibabyo ntabwo LISANSI
yagura macye mu Rwanda ngo igure menshi mu Burundi kandi bose aho bayirangura
ari hamwe.
Ahubwo kubera ko FPR izi neza ko tutahwemye kwamagana ububisha bwayo
bwo gukandamiza abanyarwanda ibicisha inzara, abacurabwenge ba Kagame
bamweretse ko kugira ngo bazahindure itegeko nshinga ibiciro by'ibiribwa bikiri
hejuru cyane bitashoboka bahitamo guhomba imisoro Leta yafataga kuri lisansi.
Bikaba bikwiye kukwereka ko kuba barahanantuye igiciro cya lisansi
ariko ibiciro bikiyongeraho ririya janisha, bisobanuye ko mbere y'uko lisansi
imanuka abaturage bari barahazahariye kandi na n'uyu munsi baracyapfa kuko
umusaruro ari mucye cyane bitewe n'uko mu gihe abahinzi bagahinze ibihingwa
ngandurarugo(ibijumba, ibishyimbo, ibirayi, imyungu, ibinyamayogi,
imyumbati,...), FPR yabategetse ku gahato guhinga ibidatsimbura inzara
n'umudari.
Mu minsi mike
Kagame na FPR nibareba nabi INFLATION izagera kuri 50% maze abaturage babaturumbure
muri village Urugwiro izuba riva!
Urebye uko FPR yikubiye ubutunzi bwose bw'igihugu, nta kindi Kagame
yari gukora uretse gushima kuri lisansi. Nta bindi bipimo afite kwitabaza mu
Rwanda kuko FPR itatinyuka gutegeka amabanki kongera inyungu aca ku
madeni(inguzanyo) atanga kuko ibi byatuma banki zitakaza abakiliye bazo.
Kagame, FPR na RWANGOMBWA kandi ntibashobora gutinyuka gusaba abanyamabanki
kugabanya ijanisha ry'inyungu ku madeni kuko amafaranga yakwisuka mu giturage
ari menshi noneho bikamera nko muri Zimbabwe kwa Nyakubahwa Lobert Gabriel
MUGABE aho kugura umugati umwe ugenda ucunga ingorofani y'ibifaranga bidafite
agaciro.
Umuti ni umwe
rukumbi:«Kureka abaturage bakisanzura mu guhinga ibyo bashaka»
Nzi neza ko abayobozi b'u Rwanda basoma SHIKAMA. Ntabwo ushobora guhima
abaturage imyaka 100 ngo bishoboke. Na buriya impamvu mubona abanyarwanda
batarajya mu mihanda ni uko bamwe bagifite icyo babeshyeshya igifu. Umunsi
byanze burundu, bazabyukira mu mihanda Kagame bamuturumbure mu URUGWIRO
bicazemo uzabaha uburenganzira bwabo bwose atabarobanuye mu gihugu cyabo.
Nk'umuntu waminuje mu birebana n'ubukungu n'icungamutungo, nizeye ko mu
bategetsi b'i Kigali nta n'umwe uri bumfate nk'umubisha wifuriza inabi igihugu
cyanjye. Ahubwo ndabasaba kumva neza iyi nama ntanze kandi igashyirwa mu
bikorwa vuba na bwangu. Perezida KAGAME ndabona akwiye
kujya kuri RADIYO RWANDA agatangaza ku mugaragaro ko ahaye abaturage
uburenganzira bwo kongera guhinga ibyo bashaka, mu mirima yabo, ku buso bashaka,...
Naho ubundi niba bidakozwe bitya, Paul KAGAME na FPR ye baririwe
ntibaraye kuko abategetsi-mbarwa ahemba ibya Mirenge ku Ntenyo nta bubasha
bazagira bwo gukoma imbere miliyoni 10 zizaba zaburaye zisaba kurenganurwa. Gushaka
guhindura itegeko-nshinga ngo wiyongeze abaturage barara ubusa ni ugukabya kwikunda!!!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355