from:
|
Mark Muhire <muhiremark07@gmail.com>
|
|||||||||||
to:
|
"ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com"
<ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com>,
tubehotwese <infotubeho@yahoo.fr> |
|||||||||||
bcc:
|
mahoriwacu@gmail.com
|
|||||||||||
date:
|
Thu, Mar 5, 2015 at 9:01 AM
|
|||||||||||
subject:
|
Mumenye ukuri kose
|
|||||||||||
mailed-by:
|
gmail.com
|
|||||||||||
signed-by:
|
gmail.com
Mumenye ukuri kose
Banyarwanda
banyarwanda kazi, musome izinkuru zombie mwitonze, ahasigaye Mumbwire
itandukaniro riri hagati ya: Wilson, Mupenzi na Nkusi; dore ko abavugira
impunzi twabaye
benshi, tel yanjye ngiyo nayitanze uzashaka amakuru
azampamagare, ariko mumenyeko
umugambanyi wese azapfa vuba
Mfitanye igihango
na FDLR kandi « Amakoma ava ahakomeye
Musome izonkuru
zose mumenye ukuri kuri abo bagabo batatu.
Maze mumenye ukuri
kwibintu, mumenye niba koko Wilson Atari kujya Kigali,
niba adafatanije n uyu
Mupenzi, niba uyu ari mubutumwa bwa FDLR
kuko itamutumye, Impamvu ikiganiro
yakigiranye na VERITASINFO
kandi Ikaze Iwacu nk ikinyamakuru k ivugira
impunzi gihari?
Murahita mubona uburyo ubu amakuru avugwako Wilson
ubu
ari kujya muri wa mugambi wa Mupenzi kuko biganye I Lubumbashi,
ndetse
bakaba bafite ngo gahunda yo kuvana abasaza munzira?
Muramenya niba
ubwumvikana buke hagati ya Byilingiro na
Twagiramungu budakomoka kuri aba
bagabo;
Impamvu rero
nanditse ibi maze kubona inkuru kuri Shikama,
mpita mbona ko FPR amayeri yo
gutekinika yayirangiranye,
Shikama ngo ivuga ukuri, ariko kandi kuki ishaka
kujijisha,
mwabonye iriya nyandiko bataka uriya mugabo Mupenzi,
reba rero izo
nyandiko ebyili zinyura mukinyamakuru kimwe
zihabanye kandi zivuga umuntu
umwe? Nkusi na udahemuka
barajijisha ngo abantu bakunde babizere babahe
amakuru ariko
mubyukuri bari mugatebo kamwe na Mupenzi kumugaragaro,
kuki
atinya kumuvuga mu izina kandi muri iyo nyandiko mureba yaramutatse?
Dore ukuri Nyako
Impunzi zirinde iby inzaduka, ushaka kubatandukanya na FDLR
ntawundi Atari
abakozi ba ba yamashyaka ngo adashobora gufatanya na FDLR
kuko ngo dawe
politike na Ideology bidahuye. Ubonye iyo Wilson aba nibura
yahakanye ko ubu atavuye mumashyamba ya Kongo. Tuvuge ko ubu aribwo
noneho
Nkusi amenye ukuri? None yakwanditse inkuru Ivuguruza izo
yatangaje zose? Murebe
nawe ukujijisha gukomeye Itangazo ridafite
n Imirongo icumi, nyamara yajya
gutaka bakamara ibitabo?
Mpunzi muri
mumashyamba, muzi ukuri, imyaka mumaze ubu
ntawababeshya, ahasigaye ukuri
kubari kugambanira Impunzi ka tugutegereze.
Nziko Twagiramungu
na Byilingiro bareba kure, ubwo ikikibazo tuzamenya iherezo ryacyo?
------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
IGISUBIZO CYA SHIKAMA
Icyitonderwa: ikoranabuhanga ryacu riratubwira ko uyu wiyita Mark MUHIRE ari umwe
Shikama iheruka kwamagana ikinyoma cye yemezagamo ko yatangije umutwe w'ingabo muri RDcongo!
Kuvuga ko ari butange nimero ze za telefoni ntazitange hari icyo bibabwira mubyo avuga n'uwo
ariwe. Ariko ntibimbuza kumusubiza.
|
Komera muvandimwe Muhire,
Wakoze kuri iyi nyandiko yawe. Nibyo koko inyandiko 2 zivuguruzanya zica
mu kinyamakuru kimwe zitera urujijo. Ariko ibi biranakwereka ubwisanzure buba
mu kinyamakuru cyacu SHIKAMA. Inyandiko ya mbere yahitishijwe n'umunyamakuru wacu
Udahemuka Eric twizera mu mwuga we w'itangazamakuru, ariko ntabwo inkuru zisoka ngo
turekere aho kuko tunakira inyandiko z'abasomyi nk'iyi yawe, bigatuma twongera
tukareba ukuri ku byanditswe. Ni muri urwo rwego wabonye nyuma y'iyo nyandiko
uvuga yatakaga Mupenzi, yanditswe na Udahemuka, nanditse indi ivuga ngo "Agatsiko karashaka ko Dr NKUSI Yozefu yishyira ku rutonde
rw'abibeshyera ko bafite ingabo." Muri iyo nyandiko nasabye imbabazi
nk'umuyobozi wa Shikama kubona iriya nyandiko itaka Mupenzi ubeshya ko afite
ingabo ntazo afite isoka mu kinyamakuru cyacu, ikindi ni
uko nasabye ko inyandiko nk'iriya zitakongera kunyura muri Shikama kandi hari
ingamba zafashwe koko kugirango ibyo bitazongera.
Kuba ntaravuze Mupenzi si ukumutinya cyangwa ikindi, ni uko kumuvuga
kenshi ku rubuga umwamagana ari UKUMWAMAMAZA! Kuki se ahubwo utambajije impamvu
ntahitishije icyo kinyoma cye ku rubuga? Impamvu ni uko kugihtisha aha nabwo
kwari ukuba kucyamamaza ku buryo butaziguye, mu bari kugisoma ntihari kubura
abagishakamo ukuri!
Gutara amakuru, kuyatanga no gukurikirana ingaruka yagize, ibi bisaba
kwitanga cyane kandi no kwitondera akantu kose( ibi nibyo bita communication
skills). Ndangije nkwizeza ko intego ya Shikama ikiri ya yindi: "
UKURI NIGUSIMBURE IKINYOMA"
Ndasoza rero ngusaba
kudatekereza kwica kuko aribyo bigejeje Kagame Pawulo aharindimuka. Umuntu
yaremwe n’Imana mu ishusho ryayo kandi niyo yonyine igomba
kumwihamagarira. Ikindi ni uko wavuze ko
utanga nimero ya telephone ngo abashaka amakuru bajye bagucaho ariko ntayo
mbona; uze kwibuka uyitugezeho. Inyandiko yawe irushaho kugira agaciro iyo uyishyizeho amazina yawe nyakuri, aho ubarizwa(aderesi) na nimero yawe ya Telefoni, iyo bitameze gutyo ibyo uvuga byose bibonwamo: ishyari, igihuha, inzangano, uburyarya, isebanya n'ubundi bugome.
Imana ikomeze ibane nawe kandi igukuremo igitekerezo cyo KWICA!
Imana ikomeze ibane nawe kandi igukuremo igitekerezo cyo KWICA!
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na
Demukarasi
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355