Muzunga muzunga FPR ikoresha abayikorera bigera aho ikabaviramo gukoreshwa
za penaliti. Kubera ukuntu kuvuga icyo ushaka ku butaka bw'u Rwanda bisa n'ikizira,
abatware babaye ibiragi. N'ugize ngo aravuze ibyo avuze babisamira hejuru
bikarangira yubikiwe imbehe.
HABINEZA Yozefu, wigize umutesi mbese ak'umwana uvuna umuheha
bakamwongera undi imbere ya Paul KAGAME ubanza noneho ubwisanzure yavuze ko
buba mu Rwanda nawe amaze kwibonera ko nta n'agasigisigi kabwo karangwa i
Kigali no mu Rwanda hose.
Mu bwishongozi
bwinshi yagizwe ambasaderi yumva abaye nk'ifi ijugunywe mu mazi
Aya magambo HABINEZA Yozefu yayatangarije i Kigali nyuma y'igihunga
n'icyoba yari amaranye iminsi acyekwaho gusambanya abakobwa barenze umwe
icyarimwe. Icyo gihe muri Kigali hari icyuka kibi ku buryo yashoboraga no
gufungwa iyo areba nabi.
Yabaye nk'uwiruhukije ubwo yabwirwaga ko agizwe ambasaderi muri Nijeriya
maze mu bwishongozi bukabije no kwerekana ko atonnye kuri Kagame avuga ko
yumvise abaye nk'ifi bashyize mu mazi. Mbere na mbere tuzi ko ifi kugira ngo
ibeho amazi ari ngombwa.
Mbese kuri we ni nk'aho kumugira ambasaderi ari umurimo yari yarigeze
gukora akaba awusubiyemo mu gihe ataribyo kuko aribwo bwa mbere yari ahawe uwo
mwanya. Ibi byo nta n'icyo bitwaye cyane kuko kuvuga uko ubyumva ubundi ni
uburenganzira bwagombye guhabwa buri wese. Bidateye kabiri baba bamuhubanujeyo
bamugarura muri MINISPOC.
Minisitiri
HABINEZA Yozefu yaciriye amarenga Paul KAGAME ko agomba kwiyumvisha ko umwanya
afite atari isambu yarazwe na se Rutagambwa!
Mu gihe yari agaruwe muri MINISPOC yabajijwe n'abanyamakuru
uko yakiriye kuvanwa kuri Ambasaderi agasubizwa kuri minisiteri maze asubiza
agira ati:«Buri muyobozi agomba kwiyumvusha ko umwanya afite atari isambu
yarazwe na se!»
Mu by'ukuri, Habineza yashakaga kwerekana ko nta gahora gahanze
ariko Kagame we siko yakiriye ubwo butumwa yatanze. Kubera ukuntu kubana n'inkotanyi
bigoye cyane, bisaba kwitwararika mu kuvuga ari nayo mpamvu benshi bahitamo
kuruma gihwa!
Mu gihe yavugaga atya nibwo Kagame arimo gukora ibishoboka
byose ngo yiyongeze indi manda ndetse n'izindi manda. Kuri Kagame, kuvuga ko
nta we ukwiye gufata umwanya nk'isambu ya se, yumvise ariwe wenyine ubwirwa
kuko azi neza ko yanambye ku butegetsi kugera n'aho ashaka guhindura itegeko-nshinga
ku nyungu z'umuntu umwe.
Habineza rero murabona ko kuvugisha ukuri bimukozeho ariyo
mpamvu nibaramuka bamuhaye undi mwanya namugira inama yo kuzajya yicecekera
naho ubundi yazahora yeguzwa bikazarangira amaguru ye arushye kubera guhora mu
nzira bikazarangira asanzemo Kizito MIHIGO.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355