Pageviews all the time

UBUREZI N'ITERAMBERE: «Ese mwari muzi ko mu Rwanda hari abantu barangiza Kaminuza batarakandagira mu nzu zibikwamo ibitabo(Bibliothèques/Libraries) bagahabwa imbeshya-bumenyi batarasoma igitabo na kimwe!»/ UDAHEMUKA Eric

Iri somero rishya riri i Kigali ryatwaye akayabo ariko ngo Makuza
Berinarudo niwe utiramo ibitabo byinshi!
Reba hasi y'iyi nyandiko uko amasomero y'ahandi akora/urugero rwa Noruveje

Uyu munsi ntabwo ndi bujye muri POLITIKI ahubwo nagira ngo abasoma SHIKAMA mwese muze dufatane urunana maze tujye gutemberera mu nzu zibikwamo ibitabo byo gusoma twita libraries cyangwa bibliothèques.

Mu burezi bwo mu Rwanda harimo ibibazo byinshi cyane ku buryo kubisubiza ku murongo bigoye n'ubwo nziko bishoboka. Ubuheruka nabandikiye inkuru ndende ku bibazo bibangamiye ireme ry'uburezi mu mashuri abanza n'ayisumbuye. Uyu munsi tugiye kureba uko muri KAMINUZA byitwaye mu Rwanda rwo mu 2015.

Igisobanuro cya kaminuza ni ingenzi mu iterambere ry'u Rwanda

Ijambo KAMINUZA rikomoka ku nshinga KUMINUZA. Umuntu waminuje ni ukuvuga ko ibyo avuga ko yize yagombye kuba abizi neza, abyumva neza, ashobora kubisobanura mu ruhame kandi ashobora kubona ibisubizo bifatika ku bamugisha impaka kubyo avuga.

Kugira ngo ibyo wize ubimenye kuri uru rwego, n'ubwo uruhare rwa mwarimu ari ngombwa, ni na ngombwa kwinjira mu nzu zibikwamo ibitabo ugasoma ibirebana n'ibyo wahisemo kwiga. Muri uku gusoma ibitabo, intego nyamukuru ni ukunogereza no gusigiriza ibyo umwigisha aba yatanze mu ishuri mu gihe arimo gutambutsa inyigisho ye!

Mu Rwanda bamwe barangiza Kaminuza batarasoma igitabo na kimwe kandi bagahabwa imbeshya-bumenyi

Mbere y'uko FPR ifata ubutegetsi mu Rwanda, abiga muri Kaminuza bigaga ku manywa kandi bakiga ku nkunga itangwa na Leta. Ibi kandi babikoraga baba muri Kaminuza ku buryo nta zindi nduruburi zo hanze bijandikagamo. FPR yagaragaje ko mu burezi bamwe bahejwe bityo ivuga ko itanze amahirwe kuri buri wese ukeneye kwiga Kaminuza.

Nibwo havutse Kaminuza zigenga zitangizwa n'abanyamadini n'abandi bafatanyabikorwa ba leta. Nibwo hadutse bwa mbere mu Rwanda kwiga Kaminuza nimugoroba. Abantu bagakora akazi kabatunga ku manywa bwagoroba bakajya muri Kaminuza kwiga.

Umunaniro, izabukuru, kwigana abantu basumbanya imyaka cyane, ni bimwe mu byatumye bamwe batitabira gusoma ibitabo birebana n'amashami bahisemo kwiga. Kubera ko umwarimu muri Kaminuza aba azi neza ko yigisha abakuze baciye akenge, abaha bicye cyane ubundi akabayobora ku mazina y'ibitabo bakwiye kuzasoma kugira ngo bashimangire ibyo yabigishije.

Kudasoma ibitabo muri Kaminuza ntibyakubuza gutsinda ibyo ubazwa ariko ubumenyi buba ari buke cyane

Kubera ukuntu mu Rwanda habaye ikintu kimeze nk'ipiganwa no kumva ufite ishema mu gihe wakwiga Kaminuza, benshi bayinjiyemo ariko intego zitandukanye. Kubera ko amarembo yafunguriwe bose, hari abazijyanywemo ku gahato n'abo bashakanye, hari abatwawe muri Kaminuza n'amahabara yabo.

Hari abize Kaminuza ku itegeko ry'abakoresha babo kugira ngo batazubikirwa imbehe, hari abize bishyurirwa byose, hari abize biyishyurira byose(birwariza), hari abayitangiye birukanwa batayirangije, hari abayirangije bahabwa imbeshya-bumenyi kuko nyine ntacyo bungukiyemo,...

Aba ni nabo usanga bataragize umwete wo gusoma ibitabo nyamara bakarenga bagatsinda ariko mu myumvire no mu gutekerereza igihugu ugasanga mu mitwe yabo nta cyibereyemo. Ibi bikagira ingaruka ku gihugu cyose n'isi muri rusange kuko abo aribo wasangaga bazamuwe mu ntera mu bigo bakoragamo bagifite A2 ariko wareba ugasanga imikorere n'imyumvire nta cyahindutse.

Kaminuza nyinshi mu Rwanda zifite ikibazo cy'ibitabo bidahagije

N'ubwo hari benshi batagize umwete n'umuhati byo kwitabira gusoma ibitabo, ntitwakwirengagiza n'ubuke bw'ibitabo bukigaragara muri zimwe muri Kaminuza zo mu Rwanda. Ibi bigaterwa n'impamvu zinyuranye zirimo ko ibitabo bimwe bihenda cyane kandi ntibiboneke mu karere, kuba abayobozi ba Kaminuza zimwe ari abacuruzi badashishikajwe no guha ubumenyi bufite ireme abo bigisha; hakaba n'ikibazo cy'uko n'ibyo bike bihari abo bigenewe batitabira kubisoma.

Imyumvire ikwiye guhinduka abanyarwanda bakitoza gukunda gusoma bakiri bato

Kuri iyi ngingo, ntabwo ibibazo biri mu butegetsi bwite bwa leta gusa kuko no mu muco w'abanyarwanda atari shyashya. Kuri Leta hakozwe ikosa ryo kwereka bose ko bashobora kuminuza mu gihe abantu bose batemerewe kwiga kubera ubushobozi bucye bwabo. Ku banyarwanda, ntabwo umuco wo gusoma no kwandika urabinjiramo uko bikwiye.

Ni ngombwa kwimenyereza gusoma ukiri muto. Niba byaragutambutse, byigishe abana bawe bazakurire muri uwo muco. Ku bakuze, ubu ikoranabuhanga ryoroheje byose ku buryo uzi izina ry'igitabo runaka, ushobora kuryandika muri GOOGLE ukabonaho inyandiko iguha iby'ingenzi kuri icyo gitabo ndetse ukaboneraho no kumenya ubuzima bw'uwacyanditse.

Bamwe navuze ko barangiza Kaminuza batarasoma igitabo na kimwe, iyo bageze mu gihe cyo kwandika ibitabo, nibo bajya mu Biryogo kudodesha maze bakabakorera ibitabo bakabinyuzamo amaso ku munsi wo kubisobanura imbere y'inteko itanga amanota ari naho navuze ko iyo babashije kuhikura bahabwa impamyabumenyi ariko mu by'ukuri twakwita IMBESHYA-BUMENYI.

Ubu noneho kugira ngo agatsiko ka FPR kabihuhure, harimo kurebwa uko kwandika ibitabo byavanwaho. Ubwo simvuze ruswa y'igitsina ikoreshwa ku bakobwa bagahabwa amanota n'ababigisha, simvuze abasiba,... Ni byinshi byo gusubizwa mu buryo mu burezi mu Rwanda!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

PS: Iyi nyandiko yawe inyibukije indi mperuka gusoma ku mbuga zo kwa Pawulo kagame aho rumwe  muri zo rwavugaga ko i Kigali hafunguwe isomero rigahemba Makuza Berinarudo ngo kuko ariwe watiyemo ibitabo byinshi! None  nawe uti muze tugane amasomero! Niko se muvandi, uzajya gusoma waburaye? uzajya gusoma nkuko  wabyivugiye hejuru gahunda ya Dipolomu kuri buri wese iha imbeshyabumenyi nu'utazi gusoma, uzaba se uruhira iki?

Mu kinyarwannda turavuga ngo umwana apfa mu iterura, gukundisha abantu gusoma ntibigomba kurindira ko baba abadepite dore ko iyi nkuru isa n'ibyo inkomamashyi yo ku Kimihurura imwe yantangarije ko mu nteko uzana igitabo ukisomera cyangwa ubudodo ukibohera umupira iyo komisiyo urimo atariyo iriho ivuga ibyo yize.!!!! Ahantu  henshi baangira gukundisha gusoma incuke; nka hano muri Noruvege, usanga isomero ririmo ibice bitandukanye: ahatuje utemerewe kuvuga, aho kuganirira, aho gukorera impaka, aho gukorera amanama, aho kuririmbira, aho incuke zikinira, zikareba ibishushanyo, zigatira ibitabo by'ibyo bishushanyo, zigatira videwo. Hano usanga Isomero risurwa cyane n'incuke kurusha ziherekejwe n'ababyeyi kurusha ibindi byiciro. Hakurikiraho abana b'amashuri abanza, ayisumbuye, kaminuza, abasaza

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355