Pages

KWAMAMAZA

Abayobozi b'ingirwamadini yo mu Rwanda bagombye kujya kwigira ku muhanuzi MBORO wo muri Afrika y’Epfo/NKUSI Yozefu

Umuhanuzi Mboro yasuye Nyakwigendera Nelson Mandela
Hari muri 2008, nari natumiwe n’inshuti yanjye kujya mu rusengero isengeramo ngo ndebe ukuntu Imana ikora ibitangaza. Naje gutungurwa n’uwiyita ko ari umukozi w’Imana ngo wariho azenguruka igihugu cyose akangurira abantu gutanga amaturo n’icya cumi, ibi ngo akaba yari yabitumwe n’Imana.  Umuhango wo kubwiriza ntiwatinze kuko uyu mutekamutwe wari ku ibanga na Pasiteri w’urusengero twarimo yahise ahabwa umwanya abwira abantu ko batanga ibyo bafite , abatabifite aho bakiyandikisha  bakazabizana umunsi ukurikiyeho! Abemeragato, cyane cayane b’igitsina gore bemeye ko bazatanga rwose imyaka ,amafranga ndetse n’umukobwa wari wambaye ikanzu ngo yakundaga kurusha izindi kuri uwo munsi yagiye imbere ararira avuga ko azayizana bukeye! Hashize icyumweru kimwe gusa, mpura na Pasiterei w’urusengero ibi byaberagamo wagenderaga mu modoka ihenze ya Pajero atakiyigenderamo ahubwo yaraguze inshya ihenze kurushaho. Niko kwibuka wa mugani sogokuru yajyaga ancira ko « Iby’indangare Rwabugiri yabitanze!»



Abapasiteri nk’aba bambura abaturage kandi na FPR na Kagame baba bataboroheye, bari bakwiye kujya kwigira kuri Pasiteri MBORO wo muri Afrika y’Epfo. Uyu mushumba w’umusore utagejeje no ku myaka mirongo ine y’amavuko avuga ko akora ibitangaza kandi abayoboke be bakabyemera. Icyo mbona ingirwamadini zo mu Rwanda zataye umurimo w’Imana zigakora uwa FPR zigamije ahanini amaronko zakwigira kuri uyu mushumba ni ukuntu akora umurimo w’Imana kandi akabonamo n’amaronko ku buryo atonka abayoboke be. Ubwo Televiziyo BBC3 yajyaga gukora filimu ku bikorwa by’uyu mugabo ntiyatinye gutangaza aho yanyuraga hose ko Kera yahuye n’ikibazo cyo guhungabanywa n’amadayimoni akaba yishimira ko yayakize akaba ari umushumba unayarwanya. Ikindi yishimira ni ukuntu yari umukene nyakujya ubu akaba ari muri ba miliyarideri bo muri Afrika y’Epfo.
                                                  Umunyamakuru wa  TV /BBC3
Pasiteri Mboro abona aya mafranga ku buryo bugaragara kandi ntayubakemo imiturirwa, cyangwa amasitasiyo ya esansi cyangwa ibimodoka bikururana nkuko bimeze mu madini hafi ya yose yo mu Rwanda. Pasiteri Mboro afite ikigo cya Televiziyo, Radiyo ye bwite, afite n’amaduka. Abayoboke be nta handi bagura ibyo bakeneye usibye kwa Mboro kubera urukundo bamufitiye kandi amafranga yose akura muri ibi bikorwa akuramo ayo kuriha imisoro ya Leta andi akajya gufasha abaturage b’abirabura dore ko 45% byabo ari abakene nyakujya; akaba abenshi abubakira amazu, amavuriro no kubagezaho amazi meza.Pasiteri Mboro yemeza ko mu mwaka atanga 600,000 by’Amarandi mu (agera kuri 42,000,000FRW)bikorwa byo gufasha abaturage.

Dore ibyo acuruza mu maduka ye: ingofero, udupira, amashati, ibitenge, ibihumura neza ( Parfum), inkweto, imikufi, amapantalo, imyenda ya siporo, n’amakaliso. Ibi byose biba biriho ifoto y’uyu mugabo, abaturage bakaba bizera ko iyo uguze ikintu kiriho ifoto ye Imana iguha umugisha. Abakozi ba televiziyo BBC3 batangajwe no kubona umunsi umwe ku cyumweru abakirisito bose ( abagore, abana, abakecuru, abasore n’abasaza) bari bazanye amakaliso. Umuhango wo kubwiriza urangiye, buri wese yagiye ashyira ikariso ye hejuru kugirango Pasiteri MBORO azisengere. BBC3 yagiye gusura bimwe mu bikorwa uyu mupasiteri akorera abaturage, maze kuri uyu munsi wo gusengera amakariso umukozi wa BBC3 ajya imbere atanga ubuhamya avuga ukuntu akiri mu Bwongereza yatekerezaga ko ibyo Pasiteri MBORO akora ari ubutekamutwe ariko akaba yiboneye ukuri gutandukanye n’ibyo yibwiraga. « Naje ntekereza ko rwose uyu Pasiteri Mboro ari umutekamutwe wishakira indonke mu baturage ariko niboneye ibikorwa by’amajyambere yagejeje ku baturage ba Johanesburg, nakomeze muri iyi nzira»
                                                    
Ingirwabashumba nka bariya twavuze hejuru, babandi bo mu madini y’ibyaduka yo mu Rwanda bategeka abayoboke babo kubagurira amamodoka ahenze ngo kuko barara barwana n’abazimu babo banirengera n’ubugumba bwabo!, na babandi bakuramo imiturirwa ireshya n’uwa Kagame Pawulo utaretse n’ibimodoka bikururana, ibi byose bikaba ntacyo bimariye abayoboke babo baba babikamyemo; aba bose rero bagombye kunyarukira muri Afrika y’Epfo bakigira kuri Pasiteri MBORO, isano igomba kuba hagati y’umuyoboke w’idini runaka n’umuyobozi waryo.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355