Depite BAMPORIKI Edouard wivugira ibyo abonye byose atitaye kubo abwira, igihe avugira n'aho avugira |
Bwana
BAMPORIKI Edouard uvuka i Cyangugu, umugabo w'igisunzu cy'umusatsi ugaragaramo
gutukura cyane nk'ikimenyetso ko ashobora kuba yaragize imirire mibi akiri
umwana, umugabo uvuga ibimujemo byose nta gushungura, umugabo wamamaye mu
ikinamico urunana kuri BBC, umugabo wagambaniye abahutu, umugabo
wataranze nyina ku karubanda akavugirizwa induru muri Kigali; ubu noneho yigize
umuhanuzi ku buryo mu minsi mikeya ashobora guhinduka akabarore.
Ku isi nta gishya
byose byahozeho
Mu
kinyamakuru ISIMBI nabereye umwanditsi mukuru mu Rwanda, mu nimero yacyo ya 29,
Vol 1 Mutarama 2011 nanditsemo inkuru ebyiri ziri bumfashe kumvikanisha uko
Depite BAMPORIKI ari igipfayongo ariko mbanze nisegure ku basoma SHIKAMA
mbamenyesha ko kwita umuntu igipfayongo atari ukumutuka ahubwo bisobanura
umuntu udashyira mu gaciro(more stupid person).
Ku
rupapuro rwa 14 muri icyo kinyamakuru nanditseho inkuru ndende nayo yasobanuraga
ukuntu nta ngoma ibura abayoboke nerekana ko Charles Blé Goude yanambye ku
bitekerezo bifutamye bya Gbagbo ku buryo icyo gihe nabonaga bizarangira bombi
bahigwa bukware kandi koko niko byagenze.
Nibutse
ko icyo gihe muri Côté d'Ivoire hari amatora ya
perezida wa Repubulika yabaye ku italiki 20 Ugushyingo 2010, Dr Alassane
Dramane Ouatara akayatsinda ariko Laurent Gbagbo akanga kuva muri perezidansi
ahubwo agahitamo gukoresha Blé Goude mu kugumura
urubyiruko.
Umudepite
w'igipfayongo ku Kimihurura mu nteko ishinga amategeko
Si
ubwa mbere nanditse kuri depite BAMPORIKI Edouard kubera imyifatire ye
itarangwamo ikinyabupfura haba mu byo avuga no mu byo akora. Nigeze kumugarukaho
mvuga uko yagambaniye abahutu muri NDI UMUNYARWANDA, mperuka na none
kumwandikaho hano kuri SHIKAMA nerekana ko nta burenganzira afite bwo
gusuzugura no gucyocyora intwari zaharaniye Repubulika zikavana ba sogokuru ku
buretwa, ubucakara, ikiboko, shiku n'umujishi.
Ubu
noneho aherutse kwihandagaza mu mashengesho y'abarokore ubwo itsinda ry'abaririmbyi
ryari muri KIGALI SERENA HOTEL ni uko ajya imbere gushima Imana ngo abonereho
gutanga n'ituro ni ko gusaba ko n'umugore we yigira imbere maze mu ijwi rye
bwite yemeza ko IMANA YARI YARAMUBWIYE CYERA KO KIZITO AZAMUGAMBANIRA.
Byaba
byo cyangwa bitaba byo njye mu isesengura ryanjye nk'umunyamakuru sicyo kibazo
mfite kuko Imana ibimubwira ntari mpari, ahubwo ikibazo cyanjye ni impamvu
yabivugiye mu ruhame kandi yari azi neza ko uwo arimo gushinyagurira n'ubundi
ari mu y'abagabo kuko gufungwa na KAGAME ari ukubambwa ku musaraba nk'umwe Yezu
yamanitsweho.
Umudepite udafite
ikinyabupfura wihinduye bavugirije akwiye gukurwa mu nteko ishinga amategeko
Mu
by'ukuri nta kibazo na kimwe mfitanye na Hon. Depite BAMPORIKI Edouard kandi
mukunda nk'uko nkunda abanyarwanda bose ntarobanuye ariko akwiye guhindura
imyitwarire kandi agatanga ibisobanuro imbere y'abadepite bagenzi be bitaba
ibyo akeguzwa kuko bigaragara ko afite umurengwe nk'umwe w'abatindi.
Umuntu
w'umudepite utinyuka kuvugira mu ruhame ko yakundaga Kizito Mihigo kurusha uko
akunda umugore we bahanye isakaramentu ryo gushyingirwa, ubwo mu nteko haje umushinga
w'itegeko mbonezamubano yatanga musanzu ki?
Abategetsi
b'ibipfayongo nka Bamporiki nibo Kagame aba yishakira ngo abaturage bakomeze
barindagire
Ubu
ikibazo abanyarwanda benshi barimo kwibaza kuri Hon. BAMPORIKI ni impamvu
yashyizwe muri uriya mwanya no kumenya niba koko yari awukwiye. Abibaza batya
ni abatazi uko FPR ikora. Buriya Kagame ajya kugena Bamporiki ngo abe depite
yari azi neza ko nta kinyabupfura n'uburere yufitemo ariko ko yabashije gupfukamisha
abahutu bityo kuri Kagame bikaba bihagije nta bindi bigambo.
Ariko
ahubwo muri SHIKAMA ntitwajya guta igihe cyane ku byarangiye ahubwo twagerageza
gusesengura ingaruka zishobora kuzaba kuri Bamporiki haba ku ngoma ya Paul
KAGAME mu gihe ikiri ku butegetsi ndetse na nyuma ku ngoma zizayisimbura mu
gihe Imana yazaba ikimutije ubugingo(ubuzima).
Ingaruka mbi kuri
Bamporiki n'umuryango we ni ishyano ryose
Mperuka
kubandikira inkuru hano kuri SHIKAMA mbatekerereza iby'IMBEBA YAGUYE MU KIMURI(amavuta
y'inka). Buriya politiki iraryoha cyane kandi ikaba inzira y'ibusamo yo kugera
ku bukire bw'amafaranga menshi. Ikibazo kiba ku bantu b'ibipfayongo ni uko iyo
barenzwe babona ibyo bifaranga byisukiranya bumva isi bayifite mu biganza
ntibatekereze ko iby'isi ari gatebe gatoki kandi ikaba BIHEZA NDE!
Bamporiki
umugereranije n'ibihangange Kagame yacyinduye, yirukanye, yatutse cyangwa
yafunze, Bamporiki ntacyo aricyo haba na mba ku buryo namugira inama yo gucisha
make mu byo avuga kandi akariro gake na feri kuko Kagame nta muntu yizera kimwe
n'uko nta nshuti imutonaho ngo bimare iminsi.
Impamvu
akwiye kugenza make ni uko atazi uko Kizito azaba ameze ejo, ikindi ni uko abo
FPR ikoresha mu kubeshyera inzirakarengane, bashobora no kubeshyera Bamporiki
akaba yakwisanga ahashobora gushyirwa umunyarwanda wese mu gihe Kagame na FPR
bakiri ku butegetsi.
Bamporiki wa
Kagame mu Rwanda nka Charles Blé Goudé wa Laurent Gbagbo muri Côté d'Ivoire?
Birashoboka
cyane rwose, impamvu abanyakigali mubona Bamporiki akora ibyo ashatse byose
akavuga ibyo ashatse ntibimugireho ingaruka ni uko ahagarikiwe n'ingwe. Uwo umureka
akidegembya buriya aracyamubonamo igikoresho kizamufasha kunoza imigambi ye.
Umunsi
Kagame byamukomeranye abaturage bamwigaragambijeho mu myivumbagatanyo itarimo urubura,
ashobora kuzabwira Bamporiki ati dore ndasumbirijwe none mbwirira uribyiruko
mufatanye mubacubye bityo bikazarangira Bamporiki ahigwa bukware nk'uko Charles
Blé Goudé yumviye Laurent Gbagbo kugera ku munota wa nyuma ubu umwe akaba arimo kubiryozwa mu rukiko mpuzamahanga undi arimo guhigwa buhongo.
UDAHEMUKA Eric
Political Sciences
Analyst (P.S.A)
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355