Perezida Paul Kagame: N'ubwo uherutse kuvuga ko uwashaka kugukura ku butegetsi byamuhenda, abanyamerika n'abongereza bamaze kugutega umutego w'umushibuka |
Natunguwe
bidasanzwe no kumva ko inama yari yatumijwe na Perezida wa Afurika y'Epfo
Nyakubahwa Jacob Zuma yaburijwemo itakibaye nk'uko byari bimaze iminsi
bihwihwiswa ko yagombaga kubera i Luanda muri Angola kuva taliki 15 kugeza taliki
16 Mutarama 2015. Iyo nama yari nk'amahirwe yo kongera kwicarira ikibazo cy'u
Rwanda hagati ya FPR na FDLR kigashakirwa umuti binyuze mu nzira y'amahoro.
Kugeza
ubu ntabwo ndabasha kumenya impamvu iyo nama yaburijwemo kuko nta mpamvu yumvikana
yatanzwe mu gihe impamvu yo kuyitumiza yari kimenyabose ndetse yanatangajwe henshi
kandi mu buryo bunyuranye. Numijwe kandi no kumva minisitiri Mushikiwabo Luwiza
ngo anezezwa bikomeye n'uko iyo nama yaburijwemo.
Ese Perezida Paul Kagame
w'u Rwanda arusha ubuhangange Perezida Jacob Zuma w'Afurika y'Epfo?
Icya
kabiri ni ukumenya niba mu by'ukuri perezida Paul Kagame w'u Rwanda we ku giti
cye arusha ubuhangange mugenzi we w'Afurika y'Epfo? Iki kibazo nkibajije nshaka
kugera ku kibazo kindi cyo kumenya niba
Kagame afite ububasha bwo kuburizamo icyemezo cyafashwe na Nyakubahwa perezida
Zuma.
Mu
isesengura ryanjye hano kuri SHIKAMA nshingiye ku igereranya ry'ibihugu bibiri
uburyo birutanwa haba mu bunini, mu bukungu, ndemeza ko Kagame na Mushikiwabo
nta bushobozi na bucye bafite bwo kuburizamo icyemezo cyafashwe na perezida
w'Afurika y'Epfo.
None se ni nde waburijemo iyi nama?
Nk'uko nkunda kubibabwira burya politiki iba ikaze
kandi burya nayo igira ibanga ry'akazi ku buryo utapfa kumenya ibyayo utayikora
uretse gucishiriza. Birashoboka cyane ko ababwiye Kagame kujya muri Kongo muri
1996 ari nabo bashobora kuba barimo kumuhatira gusubirayo kugira ngo ikibazo
bakirangize bivire mu nzira kuko bamaze gukuramo ayabo kandi basige bamuhitanye
byanze bikunze.
Ikindi cyerekana ko iyi dosiye ya Kagame na FDLR ishobora kuba icunzwe n'abanyabubasha b'isi ni uko muri aka kanya Leta y'Afurika y'Epfo imaze gutangaza ko mu rwego rwo kurimbura abahutu b'abanyarwanda bari muri RDC igiye kongera ingabo igihumbi (1000) kubo yari ifite muri kiriya gihugu. Icyi cyemezo kikaba kibusanye cyane n'icyifuzo cya perezida Zuma washakaga ko ikibazo cy'u Rwanda kirangizwa mu mahoro.
Minisitiri Mushikiwabo Louise: Niba wari uzi icyaguhesha amahoro n'abanyarwanda bose ntiwakwishimiye ko abenegihugu bene wanyu barimburwa ku manywa y'ihangu |
Ikindi cyerekana ko iyi dosiye ya Kagame na FDLR ishobora kuba icunzwe n'abanyabubasha b'isi ni uko muri aka kanya Leta y'Afurika y'Epfo imaze gutangaza ko mu rwego rwo kurimbura abahutu b'abanyarwanda bari muri RDC igiye kongera ingabo igihumbi (1000) kubo yari ifite muri kiriya gihugu. Icyi cyemezo kikaba kibusanye cyane n'icyifuzo cya perezida Zuma washakaga ko ikibazo cy'u Rwanda kirangizwa mu mahoro.
Ahubwo abo banyabubasha bahisemo ko Jacob Zuma
ahura wenyine na José Édouard Dos Santos bishobora kuba bisobanuye ko yaba Perezida Paul Kagame,
yaba Perezida Jacob Zuma kimwe na Dos Santos bose hari umunyabubasha ubahagaze
hejuru ababwira ati nimugire mutya, nimukore mutya nimutabikora ndabagwa nabi.
Mu idosiye ya FDLR, Paul Kagame arimo gusunikwa na ba mpatsibihugu bamuhaye
ubutegetsi bashaka kumuhitana byanze bikunze kubera amakosa bamukoresheje mu myaka
24
Iyo ushaka gusesengura ikibazo cy'igihugu ugomba
kugihera mu mizi yacyo. Imvugo za Mushikiwabo na Kagame iyo uzisesenguye
zibusanye cyane n'ibyo General James KABAREBE avuga kuko we avuga ko FDLR iramutse
iteye u Rwanda nta saha yamara ikiriho(igihumeka). Ni ukuvuga ko kuri Gen.
KABAREBE, FDLR idashobora kunesha RDF. None ubwoba Kagame afite ni ubw'iki ko
n'abakekaga ko FDLR yaba ikorana na RNC bakuriwe inzira ku murima muri raporo
za loni?
Ibi nibyo mperaho nkanibaza ikindi kibazo gikurkira:
Kuba abo mu butegetsi bwa MRND batsinzwe barahungiye kwa Mobutu muri '94 byo
birumvikana kandi mbona nta n'ahandi bari guhungira bitewe n'ubucuti bwari
hagati ya Mobutu na Habyarimana. Ariko nta muntu ushobora kumva neza uko
bikwiye amagorwa yagwiriye abanyamurenge ubu bahindutse impunzi isi yose.
Twongere dusubize amaso inyuma gato twibaze: Ese
Kagame muri '94 yari afite ubwenge bwari gutekereza guhanura indege ya Habyarimana
wenyine cyangwa yabitegetswe na ba mpatsibihugu bashakaga kumuha ubitegetsi ngo
bamwambutse RD Kongo gucukura amabuye?
Ariko se koko, Paul Kagame niwe wifatiye icyemezo
cyo kurasa Abepisikopi ba Kiliziya akaba amaze imyaka 20 ntawe urabimuryoza? Ninde
wabujije Carla Del Ponte gucira imanza abasirikari ba FPR barimo na Kagame
bagahita bamweguza ? Ntabwo bishoboka. Ibi byose byanze bikunze Amerika
n'Ubwongereza byabigizemo uruhare rutaziguye.
Uko abazungu bakora ni uku: Nk'uko U.S.A mu
gushyiraho umutegetsi muri Afurika ihitamo "more stupid : uw’igihubutsi cyane kurusha abandi"
igomba no kumurangiriza ikibazo kuko iba izi neza ko "more stupid" nta
bushobozi yabona bwo kwirangiriza ibibazo bamushoyemo. Hejuru y'aya makosa yose
Leta zunze ubumwe z’Amerika n'Ubwongereza bakoresheje Paul Kagame n’agatsiko ke
biraboneka neza ko bamutegeye kuri FDLR mbona neza ko arirwo rupfu rwe byanze
bikunze.
Mu isesengura ryanjye hano kuri SHIKAMA
ndebye uko imbaraga ebyiri zihanganye muri iyi dosiye, ndabona abazungu bashaka
gukomeza gusaza Kagame bamwumvisha ko kurasa impunzi z'abahutu b'abanyarwanda bari
muri RDC ari ngombwa cyane, hanyuma abazi ikiremwamuntu n'abaharanizi b'amahoro
bagakomeza kumubera ibamba bamutambamira hanyuma Kagame agasara bikarangira
yohereje ingabo ze muri RDC kurasa impunzi zene wabo bonse ibere
rimwe(abanyarwanda) ibintu bigahumira ku mirari.
Impunzi z'abahutu niziraswa bishobora kuzarangira FPR ibaye ruvumwa ku isi
Kagame abaturage bakamwigaragambyaho
Kubera ibibazo mu Rwanda twahuye nabyo, ubu usanga
abanyarwanda bamwe bameze nk'abarindagiye batazi iyo ibyabo byerekera. Ubu
ndabizi hari abantu bari busome iyi nyandiko bakanyita interahamwe kubera ko
bifitemo ubuhezanguni. Sesengura neza witonze wibaze ucukumbure urahita ubona umutego
w'umushibuka abazungu bategeye Kagame na FPR kuri FDLR. Kuki abazungu bahatiye
Habyarimana gushyikirana ariko ubu bakaba batabikozwa ?
Ibi nyine nibyo nacagamo amarenga hejuru aha! Kandi biragaragara neza ko
Kagame nta kundi yabigenza. Niba yemeraga kwicara ku meza y'ibiganiro yari kuba
akojeje isoni ba gashakabuhacye ariko ndatekereza ko abashaka kumuhindura
amateka batapfa kubimwemerera.
Kagame
niyambutsa ingabo(kandi birashoboka cyane) bishobora kuzabyara ibibazo byo
guhangana hagati yazo zirwana n'iza ONU zikomoka mu bihugu bizaba byararwanije
irimburwa ry'impunzi hanyuma ingabo za Kagame zizarushwe imbaraga zitsindwe.
Nizitsindwa bashobora kuzazishorera bakazirasa umugenda zitaha i Rwanda kimwe
n'uko izizafatwamo-mpiri zazategekwa kwinjira muri abo bazaba barwana berekeza
mu Rwanda.
Ibi
bibazo byose bishobora kuzabaho London na Washington ndemeza ko bazaba babikurikirira
hafi maze binjire mu baturage b’imbere mu Rwanda babashore mu kavuyo bababwire
ko bakwiye kwamagana Kagame na FPR kuko barimo kurimbura impunzi z’abahutu
babakreraho jenosidi. Nibigenda bitya rero, umuzungu wahaye igihugu Paul Kagame
azaba amushoboye kuko bizaba bimurangiranye.
Ibi
byose abazungu barimo kubitekereza mu rwego rwo gusibanganya FPR na Kagame
kuko, kubera amakosa babakoresheje arimo no kuvogera ubusugire bwa RD Congo,
kwica abatabarika haba mu karere k’ibiyaga bigari; mbona bagomba gukora
ibishoboka byose kugira ngo babashakire impamvu izatuma bahinduka amateka bityo
hatazaboneka ubajyana mu nkiko kubaryoza ibyaha bakoreye abanyarwanda n'abatuye
akarere k'ibiyaga bigari bikozwe n'umugaragu wabo Paul KAGAME ku mtegeko yabo.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355