Assistant Commissioner of Police BADEGE Theos umuyobozi mukuru w'ubugenzacyaha bwa Polisi y'u Rwanda (CID) ari nayo ibitse amadosiye yose y'inkiko gacaca |
Inkiko
gacaca zitangizwa zari zahawe inshingano yo kunga abanyarwanda ariko iyi ntego
yaje kuburizwamo ku ikubitiro kuko haburanishijwe uruhande rumwe kandi
abakosheje bari ku mpande zombi. No muri uko kuburanisha byagaragaye ko
ababuranishaga nta bushobozi buhagije bari bafite kuko abenshi bari abaturage
bo ku midugudu badasobanukiwe n'ubutabera.
Ikindi
kibazo cyatumye bihumira ku mirari ni uko umuhutu wabaga afite amafaranga
menshi atunze bakoraga uko bashoboye bakamutera ubwoba kugira ngo atange ibyo
atunze byose ngo hato adakatirwa agafumgwa. Ibi byarabaye si ibanga aho ubu
abacuruzi benshi b'abahutu bahombye ubu bakaba barasubiye ku isuka abagikanyakanya
bakaba bahanganye n'amadeni y'amabanki.
Ku
banyarwanda mushobora kuba murimo gusoma SHIKAMA ariko mutarakurikiranye inkiko gacaca
muhibereye, nababwira ko ibyabereyemo byari biteye agahinda no kwibaza. Iyo
umuhutu yaburanaga ukumva agiye gutsinda hahitaga haza inkonkobotsi utazi aho
iturutse ikamushinja ibihimbano bakamukatira.
Abagiraga
amahirwe imanza zabo zikarara zisubitswe zitarangiye zizasubukurwa undi munsi
ubwo maneko za FPR zabatahagaho zikajya kubatera ubwoba no kubaka ibya Mirenge
ku Ntenyo ngo babavuganire ibuharankakara.
Ku
bacuruzi, abize bari bafite inoti n'abandi bari batunze benshi ayo mafaranga yarariwe
kandi bararengwa barafungwa. Ariko hano nagira ngo numvikane neza: Simvuze ko
ababuranishijwe bose bageretsweho ibyaha batakoze kuko harimo abakoze ibyaha bizwi
kandi koko bagahanwa hakiyongeraho abahimbiwe ibyo batakoze kimwe
n'abahanishijwe ibihano bisumbye kure igihano gikwiye icyaha bakoze.
Umusaruro wavuyemo
ni intimba n'ubukene bw'akarande ku muryango nyarwanda ingoma ibihumbi
Madamu
MUKANTAGANZWA Domitiliya niwe wari ukuriye uru rwego rw'igihugu rwari rushinzwe
inkiko gacaca. Nawe ubwe nk'uko yakunze kubigarukaho kenshi yagiye yakira
amadosiye y'abahutu barenganijwe basabaga kurenganurwa no gusubirishamo imanza
zabo.
Bimwe
muri ibyo bibazo by'ingutu yarabicyemuye ariko ugereranije n'ubwinshi bwabyo
Mukantaganzwa yacyemuye bicye cyane ahanini bitewe n'uko yabangamiwe bikomeye
n'umurongo wa FPR washakaga kumvisha umuhutu iyo ava akagera.
Ibyo
byatumye ubu abahutu benshi barimo kuborera mu magereza bazira ubusa. Intimba
rero yabaye yose mu miryango bakomokamo kuko gufungwa waraguzwe utwererewe
icyaha utigeze urota gukora nta gahinda kasumba ako ku muryango wawe.
Ikindi
cyabaye ingaruka ikomeye ni ubukene no gutindahara kuko uwakoreraga urugo rwe yafunzwe
maze uwo bashakanye agahangana no kugemura nibura rimwe mu cyumweru bikaba
byarabangamiye cyane iterambere ry'imiryango n'uburere bw'abana kuko mu gihe
umwana yakagiye kwiga yabaga yasigaye ku rugo arera bene myina.
Mu isozwa
ry'inkiko gacaca FPR ntiyashizwe ahubwo yahinduye amayeri yo kumvisha abahutu
Kubera
ko imanza zari nyinshi cyane, ababurana ari uruhuri, ababashinja nabo ari(...) byabaye
ngombwa ko Leta yiha ingengabihe yo kuzakoreramo igikorwa. Mu gusoza izi manza,
itegeko rizosa inkiko gacaca ryavugaga ko amadosiye yose arebana n'inkiko
gacaca yagombaga kubikwa muri Komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya Jenosidi CNLG
(Commission Nationale de Lutte contre le Génocide) kwa MUCYO Jean de
Dieu.
Amakuru
muri SHIKAMA
dufite guhera muri Gashyantare 2014 aracyavugaga ko Kagame akimenya umushinga
w'iri tegeko yawusabye kugira ngo awunyuzemo amaso. Mu kuwusoma yanzemo ikintu
kimwe cy'uko inyandiko zibikwa muri CNLG kuko we yashakaga ko zibikwa mu bugenzacyaha
bwa polisi ku mpamvu nza kubabwira mu kanya.
Indi
ngingo menamutwe kuri Kagame n'agatsiko yarimo ni uko itegeko rizisoza ryatangaga
uburenganzira kuri buri wese wifuza gusubirishamo urubanza mu gihe yarenganijwe(kujurira)
Kagame yasabye ko izi ngingo ebyiri zivanwamo (gusubirishamo no kubikwa muri
CNLG) ariko Mukantaganzwa arabimwangira amubwira ko izo ngingo zombi arizo
zigize ishyikizo ry'umushinga w'itegeko.
Perezida Paul
KAGAME n'abo mu gatsiko ka FPR bategetse ko amadosiye akurwa muri CNLG
akajyanwa mu bushinjacyaha bwa polisi"CID"
Ayo
makuru SHIKAMA
yahawe na bamwe mu bapolisi babizi neza kandi babikoramo umunsi ku munsi yemeza
ko Kagame yategetse Jean de Dieu MUCYO gutwara mu bushinjacyaha bwa polisi amadosiye
yose ya gacaca kandi ko uzakenera kujurira bazajya bamubwira kujya muri CNLG hanyuma
yageramo CNLG ikamusubiza ko nta dosiye ye bafite ko yajya gushakira ahandi.
CID: Criminal Investigation
Department
ubu ikuriwe na BADEGE Theos niyo ibitse inyandiko zose zirebana n'irangizwa
ry'imanza gacaca. Iki gikorwa kikaba gifite imigambi mibisha ibiri y'ingenzi ku
bahutu iyo bava bakagera. Umugambi wa mbere ni uko ku itegeko rya Kagame, CID
yahawe inshingano yo gutondeka ababuranye ikurikije umudugudu, akagari
n'umurenge kugira ngo babe babazi neza.
Umugambi
mubisha wa kabiri ni uko uzakomeza guhatiriza asaba kujurira CNLG izajya imwohereza
mu rukiko rw'ikirenga narwo rukamwohereza muri MINIJUST kugira ngo aruhe
arekere bityo abe indindagizi yo mu muhanda. Uzakomeza kwinangira ngo bazajya
bamwohereza muri CID ku Kacyiru nahagera bahite babanza kumuca ibifaranga byinshi
byo kimushakira idosiyo nibarangiza bamugwatire cyangwa bamufunge abe
ntibazongere kumubona ukundi(ubwo ni ukumwica).
Human Rights Watch
ikwiye kwotsa igitutu Leta ya Paul Kagame mu rwego rwo gucyemura iki kibazo
Kubera
ko umugambi mukuru wa Kagame ari ukugira ngo abahutu bahinduke abagaragu mu
gihugu nabo bakwiye kugiraho uburenganzira, ntabwo bikwiye ko ayo madosiye
arekerwa muri CID ahubwo akwiye kujyanwa ahandi hantu kuko naramuka akomeje
kuba aho aherereye ubu abayanditsweho bazakomeza guhura n'ingorane.
Turasaba
Human Rights Watch ikoresheje impirimbanyi
zayo ziharanira uburenganzira bwa muntu gukora ibishoboka byose ikotsa igitutu
leta y'u Rwanda kiyisaba gusubiza ayo madosiye mu bubiko rusange bwa leta aho
kujyanwa mu bugenzacyaha bw'igipolisi cya Paul KAGAME.
SHIKAMA mu gusoza iyi nyandiko
turagira inama yihutirwa umunyarwanda wese waba yiyiziho ko afite umugambi wo
kuzajya kujuririra igihano cyangwa akarengane yahuye nako kubera inkiko gacaca
ko akwiye kwitonda cyane no gucyenguza neza mbere yo kujya gukomanga asaba
gusubirishamo. Murabe mwumva bavandimwe banyarwanda.
UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na
Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355