Nk’uko
twabisezeranije abasoma SHIKAMA ubu
tugeze ku cyumweru cya kane ku rutonde rw’ibyumweru twihayemo intego yo
kuzamura isengesho ryacu dutakambira Imana ngo irengere umuryango nyarwanda.
Twasabiye abarasiwe i Kibeho nyuma bakajyanwa gutwikirwa i Byumba ngo Kagame
asibanganye ibimenyetso, twinginze Imana ngo itabare impunzi z’abanyarwanda
ziri mu mashyamba ya Kongo,…
Mu
ismo rya kabiri, Pawulo Mutagatifu arazirikana imfubyi n’abapfakazi ari nabo
uyu munsi twibanzeho cyane cyane abapfakajwe cyangwa bakagirwa imfubyi no
gushimutirwa abo bashakanye cyangwa ababyeyi babo. Pawulo aragira ati:”Icyo
mbifuriza ni ukubaho nta mpagarara, umuntu washatse(washyingiwe) ahora
ahihibikanira iby’isi ashaka icyanyura uwo bashakanye.
Mu Ivanjili, Mariko
aratwereka Yezu wazanye inyigisho nshya itanganywe ububasha buhanitse kuko
yakizaga abahanzweho na Roho mbi. Niyo mpamvu mu gusenga dusabira abagizweho
ingaruka n’ibyago u Rwanda rurimo tugomba no gukomeza gusabira abantu babaho
bunyamanswa barangwa no kwica inzirakarengane ngo nabo Yezu abasange abakize izo
Roho mbi zibatera gukora ayo mahano.
Dusenge: “Nyagasani, wowe twizeye
tukakwiyegurira uko dushoboye kose mu mbaraga nke za muntu hano ku isi,
twongeye kugutura u Rwanda dukomokamo ngo urutabare ururengere urukize sekibi
warwigabije akakurimburira abashumba ataretse n’intama wabashinze. Tugutuye imfubyi n’abapfakazi bose babaye
batyo batabyihamagariye ngo ubatabare, ubarengere, ubahe ibyiringiro bibatera
gukomeza kubaho banezerewe, ubahe ibibatunga by’umubiri n’ibya Roho maze
babonereho kugusingiza no kugutura imitima abo bityo bakire intimba yo kubura
abo bakundaga bagiye bakibakeneye. Amina!”
Padiri Tabaro
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355