Prof. Silas LWAKABAMBA, minisitiri ushinzwe uburezi mu Rwanda |
Guhera m'Ugushyingo kugera m'Ukuboza 2013, i Kigali habereye umurimo
utoroshye wo gukosora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro
rusange n'ibisoza amashuri yisumbuye. Amakuru SHIKAMA ifitiye gihamya aremeza ko impamvu abanyeshuri babyarwa
n'abo mu gatsiko ka FPR batsinda cyane atari ubuhanga barusha abandi bana ko
ahubwo bibirwa amanota.
Kirenga
Nestor, intumwa ya FPR mu ikosora rya 2013 muri LDK mu Rugunga
Muri centre zitandukanye zabereyemo ikosora muri Kigali hose FPR yari
yakwijemo za maneko zari zishinzwe kwibira amanota abavuye i Bugande biga mu
bigo bizwi bikomeye. Amakuru SHIKAMA
yahawe n'abakosoreye mu Rugunga avuga ko mu cyumba cyanditseho nimero 4 aricyo
KIRENGA Nestor yakoreragamo.
Mu bakosoreraga mu cyumba kimwe nawe harimo abigisha mu rwunge
rw'amashuri rwa Butare, abigisha i Byumba, i Cyangugu, abavuye muri Uganda
barimo uwitwa Kato Moses, abigisha za Rubengera muri Karongi n'abandi.
Ayo makuru akomeza yemeza ko KIRENGA Nestor wishe agasozi muri Kigali
yirirwa abwira abahisi n'abagenzi ko nta muntu wamufunga mu Rwanda ngo kuko yavuye
i Bugande. Muri iyo mvugo ye yuje iterabwoba, yamenye ko ikayi zo muri LA
COLOMBIERE zimaze gukosorwa niko kureba ku jisho abakosozi bo mu cyumba yarimo
arazinyarukana ahindura amanota abaha menshi.
Ayo makuru SHIKAMA yateye
imboni yifashishije imfura z'abarimu banga umugayo avuga ko abakosoraga babibonye
bihutira kubimenyesha umuhuzabikorwa w'ikosora aho muri Lycee de Kigali witwa
Innocent we akaba ari n'umukozi wa REB maze abatanze ikirego arabaseka
arabihorera.
Ababyeyi
bashobora kujya gutanga ikirego mu nkiko barega REB na MINEDUC
Ubusanzwe uburezi ni serivisi Leta iha abaturage ishoyemo menshi cyane
ku ngengo y'imari yayo. Ababyeyi nabo bagatanga umusanzu w'uburezi kugira ngo
abana babo bige neza bamenye ubwenge. Akamaro k'ibizamini si ukugaragaza
abavuka mu bategetsi! Oya ikiba kigamijwe ni ukureba abana barusha abandi
ubwenge ngo abe aribo bandukurirwa amanota babonye mu butabera.
Muri ubu bujura harimo imanza ebyiri z'ibikonyozi: Urwa mbere niba koko
ababyeyi bohereje abana babo kwiga LA COLOMBIERE i Kigali barifuzaga ko bamenya
ubwenge bashobora kurega REB bayibaza impamvu yabahereye abana babo barangije
umwaka wa 6 wisumbuye mu isomo ryo kwihangira imirimo (entrepreneurship)
amanota asumbye ayo bakoreye kuko bishobora kubatera kwita abana babo abahanga
cyane kandi ari abahanga buhoro.
Ikirego cya 2 ni uko ababyeyi baba abarereye muri LA COLOMBIERE kimwe
n'ahandi mu gihugu bashobora kujyana REB mu rukiko bayibaza impamvu umukozi
wayo Innocent yananiwe gushyikiriza ubutabera umwarimu KIRENGA Nestor kandi yari
abifitiye ububasha.
Ibizamini
byakosorewe muri LDK bishobora gusubirwamo byemejwe n'ubutabera na REB
Nk'uko nari mbivuze, uretse ababyeyi, n'abakoze ikizamini icyo gihe
nabo bashobora gusaba ko impapuro zo muri LA COLOMBIERE zisubirwamo kugira ngo
abaharangije bahabwe amanota akwiranye n'ubumenyi bwabo.
Ibi byose ni ibitekerezo bishoboka mu rwego rwo kurushaho kunoza
uburezi no kuvanaho ububasha n'uburenganzira abavuye i Bugande bihinduye ibimana
bibwira ko barusha abandi mu gihe abenegihugu bose bagomba kunganya
uburenganzira kandi bose bagafatwa kimwe imbere y'amategeko.
SHIKAMA turasaba REB na MINEDUC gutwara Innocent na Nestor mu rukiko ngo
bahanwe
Mu rwego rwo kubahiriza amategeko aba yarashyizweho
ngo arwanye burundu cyangwa agabanye bigaragara akajagari muri rubanda, muri SHIKAMA nk'uko twiyemeje ko ukuri kugomba
gusimbura ikinyoma mu buzima bwa buri munsi bw'abanyarwanda, turasaba Nyakubahwa
minisitiri w'uburezi Prof. Silas LWAKABAMBA na nyakubahwa Dr. John RUTAYISIRE
umuyobozi mukuru wa REB gusaba ibisobanuro umukozi wa REB Innocent wakingiye
ikibaba uyu muhemu uha abana amanota batakoreye.
Turasaba kandi aba ba nyakubahwa bombi mu byubahiro byabo ko batwara mu
rukiko umwarimu witwa KIRENGA Nestor wigisha muri LA COLOMBIERE i Kigali akisobanura
ku byaha yakoreye mu ikosora muri 2013 muri Lycee de Kigali. Turabasaba kandi
ko niba batamutwaye mu nkiko nibura bategeka umuyobozi wa La colombiere kumwirukana
ntazongere kwigisha no gukosora kuko ayo makosa akorera abana bibwira ko abagirira
neza, abana b'abakobwa bashobora kumubonamo umuntu ubakunda cyane akaba yabasambanya
akabicira ubusugi kandi birashoboka cyane.
Babyeyi, muri SHIKAMA
twiyemeje kuvugisha ukuri no kubafasha uburezi bw'abana banyu, nimukanguke
mukurikirane abana banyu kuko igiti kigororwa kikiri gito naho iyo gikuze ukiha
kukigorora cyararengeranye kiravunika!
UDAHEMUKA
Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama
ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355