Pageviews all the time

Ubutumwa bw’ishimwe bw’umwaka mushya wa 2015 Shikama yageneye abasomyi bayo bari muri Indoneziya, mu Rwanda n’ahandi hose ku isi


Muri Kamena 2013, nibwo SHIKAMA yavutse. Dr NKUSI Yozefu wayitangije yabonaga mu Rwanda ukuri kwarapfukiranwe kuko ikinyoma cyahahawe intebe. Niyo mpamvu intego yacu ari UHARANIRE KO UKURI GUSIMBURA IKINYOMA.

Kuva icyo gihe kugeza ubu SHIKAMA imaze umwaka n’igice ivutse. Dukurikije imibare tubona ku ikoranabuhanga ryacu rya buri munsi, ritwereka ko imaze kuba ubukombe kuko muri uyu mwaka n’igice imaze, tumaze kubagezaho inkuru 872 naho abamaze kuzisoma ni abantu 6,369,369 baherereye mu bihugu byinshi cyane ku isi ku buryo byose ntabirondora hano ngo mbirangize ariko mumenye ko buri munsi, buri saha, tuba dufite imbere yacy kuri mudasobwa imibare y’abasomye n’abarimo gusoma muri buri gihugu.

Uwo murimo twakoze rero urakomeye cyane kandi wadusabye ubwitange buhanitse no kutagoheka kuko tuzi neza ko abanyarwanda aho muri hose ku isi buri munsi muba mukeneye kumenya ukuri kuzuye ku makuru abera i Kigali, i Gitarama, Butare, Gikongoro, Cyangugu, Kibuye, Gisenyi, Ruhengeri, Byumba n’i Kibungo, Kabgayi, Save, Nyundo.

Mu by’ukuri ntako tutagize ngo tubahuze n’isoko mwavubutsemo ariyo u Rwanda. Twakoze ibishoboka byose ngo mubone amakuru ku gihugu cyacu twese dukunda kandi muyasome yanditswe mu Kinyarwanda cyumvikana ku buryo buri wese yashobora kucyumva tunirinda gushyiramo amakosa y’imyandikire no kuvangavanga indimi n’ubwo muri kamere ya muntu kwibeshya kutajya kubura ariko icyo twari tugamije ni ukubaha amazi amara inyota atarimo ibirohwa(adatokowe).

Ngarutse ku rutonde rw’ibihugu birimo abanyarwanda benshi basoma SHIKAMA, birumvikana ko umwanya wa mbere wihariwe n’u Rwanda. Ibi bishingiye ku mpamvu nyinshi zirimo ko abari mu Rwanda imbere aribo ba mbere bagirwaho ingaruka zikomeye zikomoka ku karengane bakorerwa na FPR amanywa n’ijoro.

Umuntu uri mu Rwanda iyo asomye SHIKAMA akumva aho turi mu mahanga ya kure twamenye ibyabereye i Nyabugogo, Musebeya, Saruheshyi, Rwamagana, Byimana, Kirengeri, ku Itaba,… tukabikoramo nkuru icukumbuye kandi tukabitangaza tunabyamagana twivuye inyuma(mu gihe ari ibikwiye kwamaganwa) yumva aruhutse kandi akizera ko umunsi umwe azakurwa ku butegetsi bw’igitugu akisanzura mu gihugu cye aho muri SHIKAMA intego yacu ari uko abanyarwanda bose bazabaho mu gihugu cyacu tureshya ntawe usumba undi.

Igihugu kiri ku mwanya wa kabiri mu kugira abanyarwanda benshi basoma SHIKAMA ni Indoneziya. Byaranshimishije ariko biranantangaza cyane kuko ntiyumvishaga ko mu gihugu cyo ku mugabane w’Aziya nka Indoneziya kiri kure cyane y’u Rwanda hariyo abanyarwanda benshi bene aka kageni.

Hamwe no mu bindi bihugu byinshi birimo USA, Ubuhinde, Koreya y’epfo, Canada, Zambiya, Malawi, Zimbabwe, Uburundi, Uganda, Kenya, RDC, Kongo Bravaville, Ubwongereza, Chili, Ububiligi, Ubufaransa, Vatikani, Autrichiya, Bangladesh, Tanzaniya, Ubusuwisi, Ubushinwa, Afurika y’Epfo no mu bindi bihugu byinshi hose SHIKAMA irasomwa umunsi ku munsi.

Muri 2015, tubifurije mwese amahirwe no gukomeza gusoma amakuru tubategurira buri munsi. Tuzakomeza kuyabagezaho asesenguranywe ubuhanga kandi yanditswe mu itangazamakuru rikozwe bunyamwuga. Mwese n’imiryango yanyu n’abavandimwe banyu tubifurije gushikama mukomeza guharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma.

UDAHEMUKA Eric
Bachelor’s Degree (A0)
Editor SHIKAMA
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)   

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355