Mu
nkuru nyinshi SHIKAMA
yagiye ibagezaho, ntitwasibye kugaruka ku makimbirane ari hagati ya Paul Kagame
utegeka u Rwanda na Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete utegeka Tanzaniya. Ibyo bibazo
byose byagiye ahagaragara uhereye aho Kikwete yasabaga ko habaho imishyikirano
hagati ya FPR na FDLR.
Intambara
iba irarose, Paul Kagame mu ijambo yavugiye muri YOUTH CONNECT kuri sitadi
ntoya i Remera (petit stade) ntiyatinye kuvuga ko azategera Kikwete ahantu
hizewe akamukindura. Ntabwo ntabyarangiriye aho, Kikwete nawe yatumye kuri Kagame
ko azakubitwa nk'umwana urwaye inzoka kandi ko atazamenya igihe yakubitiwe(uwo
ni Kikwete wishyuraga Kagame).
Ntabwo
byahagarariye aho, twagiye tubabwira kenshi ukuntu FPR iha amafaranga akayabo
ibitangazamakuru byo mu mahanga bisomwa cyane kugira ngo biyivuge ibigwi. Hano
niho twababwiye ukuntu Kagame ubu yamaze kwigarurira Bechir Ben Yahmed washinze
JEUNE AFRIQUE ikora mu Gifaransa.
Aho ni ku rwego mpuzamahanga. Naho mu karere, FPR
yafashe icyemezo cyo kuzibya(gucecekesha) ibinyamakuru byasomwaga na benshi
kandi bikunzwe mu Rwanda birimo UMUSESO, UMUVUGIZI, UMURABYO, GASABO,...ibindi
bitafunzwe ibikatira umurongo bitagomba kurenga. Naho mu karere, FPR yashatse ibinyamakuru
iha ruswa kugira ngo biyifashe kwangisha abanyarwanda FDLR mu buryo bwose.
Ni muri urwo rwego kuva aho Kikwete yerekaniye
inzira yatuma ibibazo by'u Rwanda birangizwa mu mahoro nta mbunda zongeye
kuvugira mu matwi y’abanyarwanda, ikinyamakuru THE EAST AFRICAN gisomwa cyane
muri Afurika y'Iburasirazuba cyatumiwe kujya i Kigali gusahurira mu nduru maze
gihabwa akayabo k’amafaranga.
Kagame yategetse ko
THE EAST AFRICAN igomba kujya itumirwa muri Village Urugwiro uko akoze
ikiganiro
Mu
rwego rwo gukomeza kurindagiza isi no kuzubaza abanyarwanda, Kagame yafashe
ingamba zikaze mu itangazamakuru: Uko FDLR yazamuraga ijwi igira ngo yumvikanishe
ko imishyikirano na Kigali ari ngombwa, Kagame anyuze muri THE EAST AFRICAN
yahitaga atangaza inkuru z'uko Leta ya Tanzaniya iha FDLR inkunga nyinshi.
Ibi
rero byagombaga kugira ingaruka byanze bikunze kuko politiki idakinwa gusa ngo igende
uko yaje. Ingaruka zari gushoboka ni uko mu butegetsi bwite bwa Tanzaniya bari
kureba nabi Kikwete bikamugabanyiriza icyubahiro kubera kumwangisha rubanda ashinjwa
n'igitangazamakuru gukorana na FDLR.
Niyo
mpamvu uko muri Village Urugwiro habaye ikiganiro iki kinyamakuru kitahatangwa
kimwe no mu bindi bikorwa byose bituma Kagame agaragara neza mu ruhando mpuzamahanga.
Iki kinyamakuru kandi kubera iki gihango cyahawe isoko ryo kwamamaza ibikorwa
by'agatsiko i Kigali.
Perezida Kikwete
yongeye gutsinda Kagame igitego cy'umutwe afunga iki kinyamakuru ku butaka
bw'igihugu cye
Amakuru
SHIKAMA ikura i Dar Es Salaam no muri NTV aremeza ko Leta ya Tanzaniya nyuma yo
kwihanganira igihe kirekire ikinyamakuru THE EAST AFRICAN cyakomeje kuyishinja
gukorana na FDLR ubu cyahagaritswe burundu mu mirimo yacyo yose ku butaka bwa
Tanzaniya yaba kucyandika, kugisohora mu icapiro kimwe no kugicuruza mu
baturage.
Iki
kinyamakuru cyari kimaze imyaka 20 gikorera muri Tanzaniya bikaba bigiye kugikoma
mu nkokora kuko cyari cyihafite amasoko menshi yo kwamamaza no gutangaza
ibikorwa bitandukanye byaba ibya Leta kimwe n'iby'abikorera ku giti cyabo.
Ubu
ikibazo cyo kwibazwa ni iki gikurikira: Ko Kagame yari yaragihaye ruswa ngo
cyamamaze ingengabitekerezo ye yo kurimbura impunzi ziri muri RDC no gusopanyiriza
Perezida Kikwete ubu noneho arabigenza ate? Arafata ikindi kinyamakuru cyo muri
Tanzaniya nacyo agihe amafaranga gikomereze aho THE EAST AFRICAN yari igeze?
Birasa n'ibitakimushobokeye kuko bigaragaye ko Leta ya Tanzaniya ikurikiranira
hafi umunota ku munota ibirebana n'unubano wayo na Kigali.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na
Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355