Muri iyi minsi irimo
iganisha ingoma ya FPR ku irimbukiro ryayo ubutazagaruka, abanyarwanda barimo
barashyirwa mu kaga n’imiborogo. Hari imiryango kugeza ubu yabuze abayo
bashimuswe n’abicanyi ba Paul Kagame tukaba twaravuze, twaranditse dutakamba
ariko kugeza ubu tukaba tutazi iyo baherereye bisobanuye ko bashobora kuba
barishwe. Hari imirambo y’abenegihugu b’inzirakarengane yaroshywe mu Kiyaga cya
Rweru.
Hari abanyarwanda ibihumbi
biciwe i Kibeho na Paul Kagame mu 1995 akaza gutegeka ko babataburura bakajya
kubatwikira i Byumba mu 2013 mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Hari FDLR
ubu irimo kugerwa amajanja n’abanzi b’amahoro bashukwa na Paul Kagame ko
kuyirasa ariwo muti w’ibibazo by’u Rwanda nk’aho inshuro zose yagiye kuyihiga
yayiranduye.
Hamwe n’ibi bibazo
byose tutasibye kugarukaho, ubuyobozi bwa SHIKAMA busanze ari ngombwa
gushyiraho igihe cyihariye cyo kuzirikana no kusabira abagizweho ingaruka bose
n’ubu butegetsi nkoramaraso. Kubasabira no kubazirikana bizakorwa mu byumweru
bine ku buryo bukurikira:
Mu Ijambo ry’Imana ku
Cyumweru, taliki 11 Mutarama 2015, inyigisho izaba iganisha ku gusabira FDLR no
kuragiza Imana abayigize kugira ngo ibigishe kandi ibabiwirize igikwiye muri
ibi bihe igeze mu rugamba rwa politiki rugoye. Tuzaragiza Imana kandi ba
Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya
Tanzaniya na Nyakubahwa Jacob Zouma Perezida wa Repubulika y’Afurika y’Epfo.
Ibi bizakorwa kugira
ngo hamwe n’impuhwe no kumva ikibazo neza bafite, ibongerere imbaraga zo
kuvuganira aba bavandimwe bacu babaye inkirira-hato none bakaba bamaze imyaka
20 batunzwe n’amababi y’ibiti by’ishyamba kandi bafite igihugu kandi n’uku kuba
bakiriho bakaba bagukesha kurindwa ubudahuga na FDLR.
Mu Ijambo ry’Imana ryo
ku Cyumweru, taliki 18 Mutarama 2015, inyigisho izaba iganisha ku gusabira Roho
z’abanyarwanda bajugunywe mu kiyaga cya Rweru no gutakambira Imana ngo
izibabarire ibyaha bene zo bayicumuyeho bakiri muri ubu buzima.
Mu Ijambo ry’Imana ryo
ku Cyumweru, taliki 25 Mutarama 2015, inyigisho izaba iganisha ku gusabira Roho
z’inzirakarengane z’abanyarwanda batabarika Kagame yatsinze i Kibeho mu 1995 no
kwinginga Imana ngo ibanyuze mu isukuriro maze ibiyereke iteka baruhukire mu
mahoro kandi ubutaka batwikiweho na Kagame i Byumba buronkere u Rwanda umukiro
kuko nta gicumuro bagize bityo bakaba barahowe Imana.
Mu Ijambo ry’Imana ryo
ku Cyumweru, taliki 01 Gaashyantare 2015, twese abasomyi ba SHIKAMA tuzifatanya
kandi tuzirikane ku miryango yose y’abanyarwanda yashimutiwe abayo na Leta
mpotozi ya FPR kugeza ubu bakaba batazi iyo baherereye tunasaba Imana ngo
igobotore mu menyo y’umwicanyi Kagame abo atarohereza ikuzimu kwa nyamuzinda.
Mwese tubashimiye
kuzifatanya natwe muri iri sengesho ryihariye ryo gutakambira Imana kandi
twizere ko izatwumva!
UBUYOBOZI BWA SHIKAMA
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355