Major Alasdair Hempen Stall n'ikipe bazajyana mu myiteguro yo kujya muri Malawi |
Uko
bucya bukira, uko iminsi yisunika ibimenyetso by'uko ubutegetsi bwa FPR
bwashyizweho na USA n'Ubwongereza bugiye gutembagara birimo kwigaragaza kuri
buri wese. Perezida Paul Kagame wakunze kujya abwira abantu akaminuramuhini
abandi akabagira ay'ifundi igira ibivuzo ahagarikiwe na Tony Blair ashatse
yarekeraho inzira zikigendwa kuko ishyamba atari ryeru.
Imbanziriza
mushinga w'Ubwongereza wo guhatira Kagame gushyikirana na FDLR yanze akunze
Mu
baturage b'u Rwanda kugera ku italiki 07 Mata 2014 ubwo Jane Colbin yari kuri
sitadi Amahoro i Remera mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 abatutsi bonyine,
nta wigeze atekereza ko hashobora gukorwa filimi nk'iriya. Kuba yarabaye ni
ikimenyetso ko n'ibindi bishoboka kubaho.
Icyababaje
cyane Kagame ntabwo ari filimi ubwayo ahubwo nk'umuntu uzwiho ko yaminuje mu
iperereza no kwica ni ukuntu abakoze iyo filimu bamwinjiranye bakagera mu
kirambi iwe bagakora filimu bakagenda bikagera ku munsi isohoka atarabutswe.
Iyi ni gihamya ko n'ibindi bazabimukorera ntarabukwe.
Mu
isesengura rya politiki ni uku imbeba igenda iguguna umuhini buhoro buhoro
ihuhaho bikazarangira isatiriye n'isuka. Iyo bigenze bitya, umutegetsi wari
igitangaza kuko imbaraga ziba zigenda zimushirana ashiduka bamusabye kwitabira
imishyikirano kandi ntabwo yayanga kuko intare ishaje irushwa imbaraga
n'uruyuki rukiguruka.
Abongereza bagiye
gukorera amafaranga menshi mu gutoza ingabo za Malawi babeshya Kagame ko bagiye
kurimbura FDLR
Amakuru
yatangajwe n'ikinyamakuru The Belfast Telegraph akangarukwaho
n'ikindi kinyamakuru cyitwa THE NEWS
LETTER biravuga ko Leta y'Ubwongereza igiye kohereza abasirikari 20
kabuhariwe bazaba bayobowe na Major Alasdair Hempen
Stall kujya gutoza ingabo za Malawi kugira ngo zitegure kuzajya
kurimbura FDLR.
Icyo
ibi binyamakuru bitavuze ni uwafashe iki cyemezo kuko atagaragara ndetse
ntibanerekana ishingiro ry'uyu mushinga uretse gusa kuvuga ko aba basirikari 20
ngo barwanye ahantu hagoranye nko muri Afghanistan, Bosnia no muri Irak.
Ibi
bikaba bidashobora gutera impungenge na nkeya ko ahubwo birimo gushyira Kagame
mu rungabangabo kurushaho kuko uko asunika avuga ngo nimurase muhereye ruhande
umuryango mpuzamahanga urimo kumwereka ko yibeshya cyane kuko bitazakorwa.
Ahubwo
uwakurikira neza akagera ku isoko yafatiwemo iki cyemezo ashobora gusanga
abagifashe ari ba rwiyemezamirimo bageze mu za bukuru barambiwe kwirirwa
baryamye bagahitamo kujya guhembwa akayabo ariko mu by'ukuri bazi neza ko ibyo
bagiye gukora ntacyo bizageraho.
Ikibazo cya FDLR
kimaze gucamo ibice byinshi umuryango mpuzamahanga
Abanyapolitiki
baravuga ibyabo, abashakashatsi baravuga ibyabo, umuryango w'abibumbye uravuga
ibyawo, Paul Kagame arashaka kurimbura impunzi ahereye ruhande, Jacob Zuma
ntakiryama kuko abona ikirunga gishobora kurukira ibiyaga bigari.
Dos
Santos yakiriye Kagame, yakira Zuma none kuri uyu wa mbere taliki 19 Mutarama
2015 nawe ategerejwe i Kinshassa kwa Kabila nawe umeze nk'utumva neza ikigomba
gukorwa kuko nk'uko mperutse kubibabwira FDLR ibana n'abaturage ba Kongo ku
buryo kuyirasa byahitana abasiviri.
Ntabwo
ari aba gusa, Ban Ki Moon aravuga ko yahamagaye Kabila akamwemerera ko agiye
kurasa FDLR, Charles Bambara umuvugizi wa MONUSCO aravuga ko kugira ngo FDLR
izaraswe bizaba ngombwa gushyira igitutu kuri perezida Joseph Kabila KABANGE
umuntu akaba yakwibaza uwashyira igitutu kiremereye kuri Kabila kurusha
umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye.
Ibi
byose ni ibimenyetso simusiga byerekana ko nta muntu runaka cyangwa urwego
runaka ruhari rwiteguye gutanga amabwiriza ya nyuma yo kurasa impunzi ari nayo
mpamvu mu nyandiko iheruka nababwiye ko ibyo Kigali irimo byose bizahinduka
zeru ku mugani wa MAGAYANE.
Kigali nikureyo
amaso itere umugongo ba rugigana ahubwo iyoboke inzira yo kurangiza ikibazo
cy'u Rwanda mu mahoro kuko bishoboka
Politiki
irarushya, iravuna, itesha umutwe ariko ikanabamo ibintu bisa n'amayobera. Iyo
Kagame n'abo mu gatsiko i Kigali bavuga ko FDLR ari umutwe w'iterabwoba usanga
bitumvikana kuko ku isi yose nta mutwe w'iterabwoba wemera kurambika intwaro
hasi ngo usabe ibiganiro n'abo utavuga rumwe nabo.
Izi
mvugo n'ubwo abanyakigali bakomera amashyi Kagame iyo avuze atya we aba azi
neza ko ababeshye kandi ko inyungu ziri ahandi. Abazungu iyo babona abirabura
dukomeza gucagagurana birabanezeza kuko batubonamo isoko ryiza ryo
kugurishirizaho politiki yabo yo kuducamo ibice.
Niba
u Rwanda ruyobowe n'abashaka amahoro, nibemere kuganira n'abavandimwe babo kuko
n'ubwo Kagame w'umututsi yaba atiyumva muri FDLR yiganjemo abahutu, akwiye
kuganira n'abo bakorana bakibukiranya ko u Rwanda rw'abatutsi bonyine yubatse
guhera mu 1994 mu by'ukuri rudashoboka kimwe n'uko u Rwanda rw'abahutu cyangwa
abatwa bonyine rudashoboka.
UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355