FDLR imaze
kugabwaho ibitero bigamije kuyizimanganya bitabarika, imaze kandi gukorwaho
ubushakashatsi nabwo butabarika ngo harebwe uko ikibazo cyarangizwa, hari
mapping report, hari Rapport Garsony, hari Enough Project, n’abandi benshi ntarondora
muri aka kanya. Ubanza ihame
ry’ubu buzima burya ridahinduka uwasesengura neza. Uko ikibazo cya FDLR
cyumvikanaga igishingwa siko ubu kirimo kumvikana. Abantu baheranwe no kumva
Kigali yemeza ko FDLR ari umutwe w’abasize barimbuye batutsi, nayo ikavuga ko
muri yo harimo n’abana bavukiye mu mashyamba nyuma ya ’94.
Igimbuka
ry’umwana : Imfashanyigisho nziza kubakora politiki mu Rwanda
Ibi rero bisa
n’imikurire y’umwana aho agira imyaka itatu arizwa n’ubusa ariko yamara kugira
imyaka 30 y’amavuko akaba azi ukuri ku by’ibanze ntakomeze kubaza ubusa. Umwana
mu mikurire ye, mu gitabo cyanditswe n’umuhanga mu iyigamyitwarire (Psychologie/Psychology)
witwa Sigmund Freud muganga ukomoka mu Otirishiya(Austria) yagerageje
kugaragaza ibyiciro umuntu anyuramo ngo abe ashyitse. Docteur Sigmund Freud
yavutse ku italiki 06 Gicurasi 1856 avukira ahitwa Moravie mu ntara yri mu
butegetsi bw’ingoma ya Autriche-Hongrie
kandi yari muyahudi.
Umwana aca mu
byiciro birimo icyo twita rudique(aho umwana aba yigana ibyo yifuza kuzaba namara
gukura ugasanga umukobwa araheka umwanana w’insina mu mugongo bishushanya ko
yifitemo ububyeyi no kuzabyara akonsa agaheka. Naho musaza we ugasanga arakora
indege, arubaka inzu). Umwana kandi aca mu cyo twita âge du questionnaire (aho
umwana abaza umubyeyi we ibibazo byinshi cyane).
Hari
ikibazo abana bose babaza ababyeyi. Iyo mu muryango havutse umwana mushya, uwo
akurikira agira atya agatungura nyina maze akamubaza ati: “Mama, umwana iyo avuka aca hehe?” Umubyeyi akamsubiza ati: “Umwana iyo avuka anyura mu mukondo!”
Impamvu ababyeyi basubiza umwana gutya si uko baba bayobewe ko bamubeshye
ahubwo ni uko baba babona imyaka ye itarashyikira ukuri kw’ibintu.
Umuntu
rero ugize imyaka 25-30 ntaba akibaza aho umwana anyura avuka kuko ahubwo nawe
aba ababyara akamenya ukuri k’ubuzima. No kuri FDLR rero ndabona ariko bimeze
kuko ukuri kumaze kumenyekana. Niba Kagame avuga ati murimbure burundu, Jacob
Zouma akavuga ati ndatumiza inama kuri 16 Mutarama 2015 i Louanda muri Angola
yo gucyemura ikibazo mu mahoro, Kikwete ati mushyikirane,…ni ukuvuga ko ukuri
kwamenyekanye.
Raporo z’ubushakashatsi zirerekana intege nke za Kagame na FPR mu
gucyemura ikibazo
Impuguke
mu bya gisirikali zemeza ko bidashoboka ku muryango mpuzamahanga hamwe na
Kagame kurimbura burundu FDLR. Impamvu nyine bidashoboka bamwe bavuga ko ari
ukubera imiterere ya RD Kongo nyamara ahubwo umuntu yanongeraho n’imbaraga
z’Imana n’ihame ry’uko ukuri kutajya kuzimangatana burundu.
Mu
bihe bitandukanye, Kagame yohereje ingabo ze muri RD Kongo kugeza ubu nabwo ari
ku marembo ya Rubavu(Gisenyi) yiteguye kwambuka kujya kurimbura abenegihugu,
nta cyo byunguye uretse kwica inzirakarengane z’abatari bakwiye gupfa kandi
n’abakongomani bakabigenderamo. Kagame
n’abo bakorana aho gukomeza kwanga imishyikirano, ahubwo njye mu isesengura
ryanjye mbona bari bakwiye kwicara hamwe ahantu hatuje nko ku kiyaga cya Muhazi
cyangwa muri Village Urugwiro ku Kacyiru bakongera bagasuzuma neza ikibazo.
Bakibza impamvu bajya kurimbura abantu babigambiriye ariko kubamaraho
bikananirana kandi ntako batagize.
Nk’uko Interahamwe na CDR bananiwe gutsemba burundu abatutsi muri ’94 ni
na ko na Kagame, FPR na RDF badashobora kurimbura burundu abahutu
Kubera
ibibazo byinshi u Rwanda rwanyuzemo na n’ubu rukigeretse, hari abantu bamwe
bazubaye ndetse n’abandi ntatinya kuvuga ko barindagiye. Mu barindagiye kandi
bageze ahaga nabariramo n’abahezanguni bo mu bwoko bw’abahutu kimwe
n’abahezanguni bo mu bwoko bw’abatutsi kuko hombi barimo ariko amahirwe tugira akaba
ko ari bacye cyane ugereranije n’abandi banyarwanda bashyira mu gaciro.
Hari
abatutsi b’abahezanguni bavuga bati: ”Abahutu muri 1994 bari bafite umugambi wo
kurimbura abatutsi burundu ntibazongere kubaho ukundi”. Ibi ntabwo aribyo.
Akenshi babibwira abantu b’abanyamahanga babasuye i Kigali bababeshya ngo
babihere imfashanyo cyangwa bakabibwira abana b’imicuko batazi ukuri nyako ku
byabereye mu gihugu. Mu
ijoro ryo kuwa gatatu, taliki 06 Mata 1994 indege yarimo Perezida Habyarimana
Juvenal(+) iraswa nari mfite imyaka 16 y’amavuko. Ni ukuvuga ko nari nciye
akenge ku buryo ibyabaye mu Rwanda icyo gihe na nyuma yaho mbyibuka neza byose. Sinshobora kumvikana n’umuntu uwo ariwe wese watinyuka
kuvuga ko abahutu bose icyo gihe bari mu mugambi wo kurimbura abatutsi.
Abatutsi
barokokeye mu Rwanda ni uko bahishwe n’abahutu bari baturanye. Nta n’ubwo bikwiye
kugarukira aho gusa. Hari n’abahutu banambye ku batutsi bigera n’aho bemera
gupfana nabo. Ndatanga urugero rumwe kandi nzi ko namwe mufite ingero
zitabarika ku dusozi-sozi mukomokaho. Mu Kabagali ku Buhanda hari umusaza witwaga
RWABILINDA
Appolinaire wari umuhutu ahisha iwe abatutsi benshi cyane interahamwe
zije zimusaba ko abatanga ngo bicwe arabyanga ahitamo gupfana nabo.
Nta muntu ushobora kuzimanganya ubwoko bw'Imana: Izi ni impunzi z'abahutu zarokotse ubwicanyi bwa FPR muri Zaire. Hano ziraririmba mu Misa mu itangwa ry'Ubusaseridoti muri Kongo Brazaville |
Abahezanguni
bo muri FPR bagitekereza batya baba bazi neza ukuri ariko bagakora ibishoboka
byose ngo babone uburyo bwo gutsikamira abahutu. Twanabirebera mu mvugo zo
gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi: Uvuze ukuri wese Kigali ivuga ko apfobya. Urugero
rumwe turarukura ku kuri kuvugwa muri ya Filimu Rwanda’s
untold story isigaye yarahahamuye Paul Kagame n’agatsiko ke kose
kuko imuvuga uko ari.
Muri iyo filimu abashakashatsi
babiri aribo Prof. Stam na Prof. Christian Davenport bigisha muri Kaminuza ya
Michigan muri USA bakaba baranageze mu Rwanda gukora ubushakashatsi kuri
jenoside baravuga bati:“Indege ya Habyarimana iraswa, mu Rwanda hari abatutsi
550,000. Jenoside irangiye habaruwe abatutsi barokotse 350,000. FPR ivuga ko
abatutsi bahitanywe na jenocide ari miliyoni bisobanuye ko FPR ari inyakinyoma
kuko abatutsi bapfuye ari 200,000 dushingiye
ku mibare y’ubushakashatsi. Ubwo ni ukuvuga ko ibindi 800,000 bapfuye ari
abahutu”.
Hari
noneho n’abahutu b’abahezanguni bemeza ko abatutsi bose nta n’umwe uvuyemo
bafite umugambi mubisha wo kurimbura abahutu burundu ntihagire n’uzabara inkuru.
Ibi nabyo ntabwo aribyo kuko abatutsi bose 100% ntawatinyuka kuvuga ko banga
abahutu urunuka. Impamvu bitashoboka zishingiye ku mateka y’igihugu n’imibanire
yabo.
Hari
abatutsi bashyingiranwe n’abahutu ku buryo mu gushyira mu gaciro babahemukiye
baba bikoze mu nda bagahitamo gukomeza kubana. No kuri iyi ngoma ya Paul Kagame
ugaragaza byeruye ko ashaka kurimbura icyitwa umuhutu, n’imbere mu ngoma ye
harimo abatutsi b’ibikomerezwa bagiye bacikisha abahutu bageze ku mwobo
w’urupfu bakabahungisha ubu bakaba bariho barabyaye barororotse, ku buryo niyo
Kagame yarimbura ab’imbere mu gihugu, abari imahanga bakomeza kubaho ubwo bwoko
ntibuzimangane burundu.
Ibi
byose ni ibimenyetso bifatika byerekana ko nta muntu kuri iyi si ufite
ubushobozi bwo kuzimanganya ubwoko bw’Imana uko yagira kose. Dukwiye gutekereza
akanya gato: “Kuki Nyakubahwa Perezida Jacob Zouma avuga ati ndatumiza inama
ibere i Louanda twige ikibazo cya FDLR?" Ni ukubera ko Imana idashobora kwemera
ko inyoko-muntu izimangana maze igakoresha abagaragu bayo nka Jacob Zouma na Jakaya
Kikwete n’abandi tugiye kubona no kumva mu minsi ya vuba.
Ku bikekwa ko FDLR nta bushobozi ifite bwo gufata ubutegetsi mu Rwanda
mbona bibaye ari ukuri igisubizo cyashakirwa muri icyo kibazo ubwacyo!
Kenshi
abantu bajya bibeshya bagakeka ko imitwe yose y’inyeshyamba irwanya Leta
z’ibihugu ikomokamo iba byanaze bikunze ishaka ubutegetsi. Ibi ndumva bitaba
ihame ndakuka. Dufate urugero: Kagame iyo ategeka u Rwanda atica abaturage ngo
ababuze amahwemo, FDLR ntiyari kubona urwitwazo rwo gusaba imishyikirano kuko
ubu baba baratashye.
Kuri
FDLR byaba ari amahirwe kuko ari inzira yo kumenya aho ikibazo kiri kandi ahari
ikibazo niho hashakirwa igisubizo. Kandi ubisesenguye neza, FDLR ihagaze neza
mu kibuga cya politiki kuko icyihutirwaga mbere ya byose ari ukumvikanisha
imiterere y'ikibazo cy'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Ubwo
rero Jacob Zouma yinjiye mu kibazo yunganira Kikwete, n'umuryango mpuzamahanga
ukwiye kwisubiraho ukumva ko agahagurukije abagabo kakabazindura burya haba
hari impamvu. Mu isesengura ryanjye binabaye ngombwa kwitabaza ingufu ngo FDLR
ifate ubutegetsi mu Rwanda, ntekereza ko FDLR itabura ubushobozi kuko atari wo
mutwe wa politiki na gisirikari wa mbere usuzuguritse cyangwa ukennye kuri iyi
si.
Byose
bitangira buhoro, iyo ikibazo kimaze kumvikana neza, amafaranga yagura intwaro
siyo yabura, abahutu bari hanze y'u Rwanda kandi banga urunuka FPR yabahekuye
ni benshi cyane kandi bafite amafaranga ahagije n'ibitekerezo byakubaka u
Rwanda ku buryo babishyize hamwe nta cyabananira. Ibi byose mvuze nagira ngo
nerekane ko Kagame adakwiye gukomeza kwiyumvisha ko uko yumva ibintu ariko
bigomba kugenda byanze bikunze kuko isi itarangirira i Kigali gusa.
Kandi
Kagame siwe mutegetsi wa mbere kuri iyi si watangira yanga imishyikirano
hanyuma bikazarangira ayemeye ndetse abo bashyikirana batanayimushima. FDLR
nayo ndayishimira byimazeyo ko idashyize imbere gukangisha intambara y'amasasu
n’amabombe no kurasana kuko izi neza ko abaturage babigenderamo.
Inzira
yo gushyikirana nikomeze yumvikanishwe uko bishoboka kose, natwe mu
itangazamakuru turakomeza kurushaho kumvikanisha iki kibazo kugeza ubwo umunsi
umwe twese tuzisanga ku meza amwe tuganira ntawe uryarya undi kuko imbunda zidashobora
guha igihugu igisibizo kirambye cy'amahoro. Ibi kandi biragaragarira buri wese:
Paul
Kagame wafashe ubutegetsi ku mbunda muri ‘94 nimurebe aho ibibazo by’u Rwanda bimugeze!
Aho ashobora kuba atagisinzira anicuza impanvu yabaye perezida w'u Rwanda!!! Mu
yandi magambo icyo abantu bita ko inyeshyamba zishaka ubutegetsi ni ingaruka
z’icyo izo nyeshyamba ziba zisaba nk’igisubizo ku bibazo byatewe n’ubutegetsi
budashobotse zifuza ko buhinduka. Iyo ubona bidashoboka rero, umuti ni ugusaba
ko hajyaho ubutegetsi bwabishobora kabone n’iyo utaba uburimo ngo nawe
ugerageze urebe akaburiye mu isiza kapfa kubonekera mu isakara.
UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355