Mu ngaruka abahunga hose ku
isi bahura nazo harimo kugenda urugendo rurerure rimwe na rimwe batazi n’iyo
berekeza bikagera aho ibirenge bigashya abandi bigatonyoka. Habaho kandi kwicwa
n’inzara kuko urugendo ruba ari rurerure cyane batazi igihe ruzarangirira,
kudakaraba umwanda ukabagiraho ingaruka zikomeye zirimo indwara zitandukanye
n’ibindi.
Ibi bibazo byose bisiga bamwe
mu bahunga bahasize ubuzima kandi bakabura gihamba kuko buri wese ugihumeka aba
yinyaga ku maguru ngo arebe ko yasunika iminsi agerageza kurengera ubuzima bwe
uko ashoboye n’ubwo nta buryo bugaragara aba asigaranye uretse Imana yonyine
iba ikimuhagazeho.
Mu isomo rya kabiri, Yahani
aratwigisha kumenya gusobanura ubuhamya bw’amagorwa twahuye nayo twifashishije
kwakira ubuhamya bukomoka ku Mana. Aratwereka ko icyabyawe n’Imana cyose
kigomba gutsinda isi bisobanuye ko ntawagombye guhemukira ikiremwamuntu nyamara
bikaba bibaho kubera icyaha cyahawe intebe mu isi.
Dutekereze, niba wibuka neza
ubuhamya bw’impunzi mwari kumwe cyangwa waba wibuka neza ukumva bugukoze
ahantu, ubukuramo nyigisho ki? Nibugufashe kwemera ibyo Imana yahamije ko
izaguha ubugingo buhoraho kandi ko ibibazo byose urimo muri iki gihe nabyo
Imana izabiguhera ibisubizo bikwiranye nabyo kandi bikunyuze kuko iki gihe
n’ubwo cyaba kigoye gite kitari kibi kurusha ubwo mwahungaga mutazi n’iyo mujya
ubu ukaba ukiriho.
Ivanjili ya Nyagasani Yezu Kirisitu
uko yanditswe na Mariko, Yohani aramamaza ubuhamya bw’uko uje amukurikiye
amurusha ububasha ku buryo adakwiye no gupfukama ngo apfundure udushumi
tw’inkweto ze. Muri iyi Vanjili landi niho Yezu yasanze abantu baruhijwe
n’imitwaro y’iby’iyi si abagirira impuhwe utabonera ikiguzi abatorera kuba
intumwa ze.
Muri abo harimo abahoraga
bazindukira ku migezi n’ibiyaga kujya kuroba amafi ariko abahitiramo kuzajya
baroba abantu babakura mu byaha no mu bujyahabi kugira ngo bige kubaho mu
buzima bufite intego. Niyo mpamvu twese nk’abanyarwanda dukunda kandi
tugaharanira ukuri n’ubutabera buca akarengane tuzamuye ijwi dutakambira Imana
isumba byose ngo yumve amasengesho y’impunzi z’abanyarwanda aho bari hose maze
itwumve idusubize.
Twisunze abatafatifu
n’abahowe Imana bose kugira ngo tuzamurire hamwe amajwi yacu atakamba ngo
impunzi z’abahutu bari mu mashyamba ya Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo
Imana yumve gutakamba kwabo kandi ibabonere ibisubizo bikwiranye n’ibibazo
bafite kuko Imana itarenganya kandi idaha bamwe ngo abandi ibihorere kuko ari
Inyampuhwe n’Inyambabazi.
Muri iri sengesho kandi
twifatanije n’umunyarwanda wese waba warageze muri Zaire ahunga ubu akaba ari
umuhamya w’ibyo yahaboneye n’amaso ye ariko akaba ari mu kindi gihugu icyo
aricyo cyose kuri iyi si aho nawe tumwifuzira kugira ubugingo n’ubuzima buzira
umuze kandi tumusaba guhuza ubuhamya bwe n’ubwo twumvise muri iyi nyigisho
kugira ngo ikibi gitsindwe.
Tuvugire hamwe iri sengesho: “Nyagasani Yezu Kirisitu, nshuti nyanshuti, dufashe
natwe kurushaho kujya mbere mu bucuti dufitanye nawe kugira ngo tubere isi yose
abahamya b’ibyishimo biranga abari muri wowe kabone n’ubwo twaba turi mu
magorwa kuko twiringiye gutabarwa nawe, bityo turusheho kwita ku cyagirira
abantu bose akamaro. Mana Roho Mutagatifu, mu nzira y’ubuzima bwa Roho turimo
hano ku isi, twigishe kugendana umutima usukuye wiyoroheje kandi ushingiye ku
kuri wihambuye ku bihita ariko ukomeza kuzirikana ubuhamya bw’ubuzima
twanyuzemo kuko aribwo dushobora no kumva neza akaga abavandimwe bacu barimo
bityo turangwe n’urukundo rwa kivandimwe. Ibi byose tubisabye ku bw’igishyika
dufitiye impunzi z’abahutu bari mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira
demukarasi ya Kongo ngo uzitabare uko bikwiye, ku bwa Yezu Kirisitu umwami wacu
Amina!”
Padiri TABARO
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355