Perezida Museveni na Madamu we Janeti bari bagiye i Vatikani gusaba Papa Faransisiko ngo azajye kwifatanya nabo ku isabukuru ya 50 yo kwibuka 22 bahowe Imana i Namugongo |
Amakuru
SHIKAMA
ikesha AFRIQUE QUOTIDIEN na RADIO VATICAN aremeza ko ku italiki 03 Kamena 2015 nyirubutungane
Papa Faransisiko wa mbere azaba asesekaye ku kibuga cy'indege Enteebbe i Kampala
mu ruzinduko azasuramo repubulika ya Uganda.
Igihugu
cya Uganda kinini cyane hafi inshuro 10 u Rwanda mu bunini kimaze imyaka itari
mikeya cyaragezemo iyobokamana gatulika rikomoka ku ntumwa. Mu gusoza
uruzinduko yari amazemo iminsi i Manille mu gihugu cyw Filipine, ubwo yari
yuriye indege asubiye i Vatikani, Papa Faransisiko yabwiye abanyamakuru ko ku
italiki 03 Kamena 2015 azaba ari i Kampala.
Papa Faransisiko wicisha
bugufi yahishuriye isi ko Vatikani burya itinya Ebola cyane.
Muri
icyo kiganiro kigufi yahaye abanyamakuru mu ndege, yanagarutse ku gihugu cya
Centrafrique kimazemo iminsi imidugararo aho yatangaje ko nacyo azagisurira mu
gihe kimwe na Uganda maze yungamo ati: "Uru rugendo rwaratindijwe kubera
indwara ya Ebola!"
Abatagatifu 22
n'ukwemera kujegajega cyane kubera ubwisanzure burenze urugero muri politiki no
gutanga ibitekerezo muri Uganda
Ku
italiki 03 Kamena 2015 imyaka 50 izaba yuzuye abahowe Imana b'i Bugande bagizwe
abatagatifu. Ku italiki 18 Ukwakira 1964 nibwo aba bagande bahowe ukwemera
kwabo bashyizwe mu rwego rw'abatagatifu.
Kubera
gukokonizwa n'Ubwongereza, igihugu cya Uganda cyagize amahirwe yo guha buri
mwenegihugu uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka ntawe umurebye ikijisho, kwigaragambya
igihe ubishakiye ubona ari ngombwa ufite n'impamvu.
Kubera
ubu burenganzira burenze urugero bikiyongerahon'igihugu kinini kandi gikize
cyane, gifite ubutaka bwera cyane ndetse bumwe bwabuze absbuhinga, abaturage ba
Uganda ubona baratwawe cyane no kunywa WARAGI-KANYANGA ku buryo amakuru SHIKAMA
dufite yemeza ko abayinywera mu muhanda ku manywa izuba riva kandi mu masaha y'akazi,
hari n'ababyeyi bamwe bayipfunyikira abana babo bagiye kwiga.
Ruswa nyinshi mu
gihugu nk'icyago kibangamiye ubukungu n'ukwemera Gatulika muri Uganda
Burya
koko Yezu yabivuze ukuri! Buri wese azabazwa umutwaro we ukwe. Binasobanuye ko
n'abahowe Imana i Namugongo mu by'ukuri tutagiye mu mitwe n'amayeri bya
politiki bapfiriye Imana ku bwabo no ku bw’abandi bagerageza kubigiraho
kuzinukwa iby'isi bakegurira Imana imitima yabo bataryarya.
Ijambo
ry'Imana rivuga ko abantu tuzabamenyera ku mbuto bera. Muri Uganda, SHIKAMA
yahawe amakuru ko inshuro zitabarika igipolisi cyo mu muhanda muri iki gihugu
cyamunzwe na ruswa aho mu muhanda ku ikosa iryo ariryo ryose utwaye ikinyabiziga
yaba afite birangizwa no kumvikana agahereza umupolisi makeya akikomereza
urugendo nta nkomyi.
Iyi
ruswa ikaba ibangamiye bikomeye ubukungu bwa Uganda kuko iniyongeraho
n'ubusambanyi nabwo aakuru avuga ko bukabije ahanini bitewe n'imigi minini
kandi myinshi ikize cyane, ubwisanzure muri byose kugera n'aho n'abana bamwe
biragira bakicyura.
Birakwiye
ko abaturage ba Uganda umunsi Papa yabasuye, bazasubiza amaso inyuma bakibuka
ibitambo byatambiwe i Nyabihanga ya Namugongo maze buri wese agaharanira kugera
ikirenge mu cy'aba basore bigomwe ubusore bwabo kubwo kuronka Kirisitu bityo
n''igihugu kizatera imbere kandi na Roho z'abanya Uganda zirusheho kuba nzima.
Amazina y'abahowe Imana
b'i Bugande kuva mu 1885 kugeza mu 1889
Abo
Kiliziya Gatulika yemeye ubuhamya bwabo bakandikwa mu Batagatifu Kiliziya
Gatulika yiyambaza barimo: MBAGA Tuzindé, Bruno SERUNKERMA, Jacques BUZABALIAWO,
KIZITO, Ambroise KIBUKA, MGAGGA, Gyavira, Achille KIWANUKA, Adolphe LUDIGO
MKASA, Mukasa KIRIWAWAMVU, Anatole KIRIGGWAJJO; Luc BANABAKINTU, Joseph MUKASA
BALIKUDDEMBE, Denis SEBUGGWAWO, André KAGGWA, Pontien NGONDWE,
Athanase BAZZEKUKETA, Gonzague GONZA, Matthias KALEMBA, Noé MAWAGGALI na Jean-Marie MUZEI.
UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355