Perezida Kagame i Luanda muri Angola yakirwa na Perezida Dos Santos amuhendahenda ngo bazamutsembere FDLR |
Mu rurimi rw’Igifaransa,
hari umugani uvuga ngo: «La guerre avant de tuer les gens, elle commence par
tuer la vérité». Tugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo
intambara tuzi y’amasasu mbere y’uko idusohoraho ngo idutwarire ubuzima,
ibanzirizwa n’indi ntambara yo kutubeshya no kuturindagiza ngo tutamenya igihe
umuriro uzatwakiraho.
Muri SHIKAMA,
uyu mugani w’Igifaransa tuwubona nk’uburyo bwo kubuza n’uwifitiye agatima ko
gukiza amagara ye kuberereka. Nk’uko byakunze kugarukwaho n’abanditsi
batandukanye, u Rwanda benshi bakunze kwibeshya barwita igihugu kimaze imyaka 20
kivuye mu ntambara aribyo byahawe inyito ya «Nyuma y’intambara» mu by’ukuri atari byo.
Hari
abibeshya ko mu Rwanda intambara yarangiye
Ahubwo u Rwanda ruracyari mu ntambara
inakomeye kurusha iy’amasasu rwashowemo na FPR mu 1990 bikitwa ko irangiye muri
Nyakanga 1994 icyo gihe cyose ndetse n’ubu ikaba igeze igihe cyayo cyo
kwiyuburura ikaza ari mbi kurusha iki gihe cyose yamaze tumaze kuvuga hejuru
ahangaha.
Imbere mu
Rwanda, barakataje mu kubeshya abarurimo babanywesha umuti wabo uboza mu bwonko
ngo bime amatwi abari hanze ari nako bafungiwe kumenya amakuru arebana
n’igihugu cyabo yo ku rwego mpuzamahanga kandi igihe tugezemo isi yarabaye nk’umudugudu
aho igihugu kimwe kitacyihagije mu byo gikora.
Perezida
Zouma mu ngendo z’ikubagahu mu karere k’ibiyaga bigari muri iyi minsi
Jacob Zuma
Perezida wa Afurika y’Epfo, ku italiki 21 Ukuboza 2014 yanyarukiye mu karere
k’ibiyaga bigari asura ibihugu bya Uganda na Tanzaniya azinduwe mu by’ukuri no
kuganira n’abakuru b’ibyo bihugu byombi ku kibazo cyo kurebana ay’ingwe hagati
ya Kigali na FDLR imaze imyaka 20 mu mashyamba ya Kongo.
Amakuru SHIKAMA
tumaze kubona, ni uko icyari kimujyanyeyo kwari ukubasaba kumufasha kumvisha
kuri bubi na bwiza Perezida Paul Kagame kutazakinisha kuvogera ubusugire
bw’igihugu cyigenga cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yishingikirije
kumenesha no kurimbura burundu impunzi z’abanyarwanda zimazeyo imyaka 20
zicungiwe umutekano na FDLR.
N’ubwo bimeze
bityo hanze y’u Rwanda, imbere mu gihugu ho, nk’uko twatangiye inkuru tubivuga,
nta gitangazamakuru na kimwe cyigeze gihingutsa iyo nkuru kubera ko ukuri
kugomba kwicwa mbere y’uko ibitwaro biduhitana mu ntambara igiye guhindukirana
Ingabo za RDF iturutse mu gihugu imbere no mu baturanyi bose bitewe no kutunamura
icumu, ubushotoranyi no kutemera kugirwa inama byaranze Kagame kuva mu myaka 20
amaze ku butegetsi.
Minisitiri
Louise Mushikiwabo ahindutse urwo baseka mu karere
Ahubwo bararenga
bakirirwa barikoroza, ku taliki ya 2 Mutarama 2015 bikomeje kwigambwa ko ingabo
z’ubufatanye mu gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba zahawe
inyito ya EASF (East
Africa Standby Force) ziteguye gufatanya na Kigali bakajya kurimbura
impunzi z’abahutu ziri hakurya mu burasirazuba bwa Kongo.
Mu nama yahuje
ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa iherutse kubera i Dakar muri Sénégal,
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madamu Louise Mushikiwabo wari
uhagarariye Kagame yashize isoni imbere y’igihangange cy’Ubufaransa maze
abusanya bikabije na perezida François Hollande ubona ko abategetsi b’Afurika
badakwiye gukomeza kunamba ku butegetsi.
Mushikiwabo
agikubuka i Dakar, mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali aherutse kwihandagaza ku
manywa y’ihangu yemeza ko abarwanya Leta ya Paul Kagame baba mu mahanga bameze
ngo nk’abana bacuruza amapipi(bonbons). Muri iki kiganiro yanaboneyeho kwongera
kwerekana ko u Rwanda rwiteguye FDLR ariko yinyuramo gacye aho yavuze ko uyu
mutwe w’inyeshyamba z’abahutu ngo utabateye ubwoba.
Izi mvugo ni
izishimangira ko Mushikiwabo yumva kimwe na Kagame ko byanze bikunze umuti
w’ibibazo by’u Rwanda ari ukurimbura inzirakarenganze z’abanyarwanda aho ziva
zikagera bataretse n’impunzi muri RD Kongo. Icyo baba bagamije muri ziriya
nsakazamatwara ni ugushyushya abanyarwanda b’imbere mu gihugu imitwe kugira ngo
bananirwe kugenzura ibigiye kubabaho.
Bityo umunsi
Kagame yavogereye ubusugire bw’igihugu cyigenga amahanga agahaguruka, abaturage
bafashwe bunyago bazabe baramaze gusobanurirwa ko igikurikiyeho ari
ukwigaragambya ku gahato ngo bari kurwanira umwami wabo uzaba yaramaze
kubapakiramo ko abashakishiriza amahoro arambye naho byahe byo kajya ko ari ugutegura
imperuka ngo abone abo azisasira n’abo aziyorosa.
FDLR
ikwiye kwihagararaho ntiyemere kwicwa butama
Twabibutsa ko
Perezida Paul Kagame ntako atagize ngo yumvikanishe ko agomba gutera Kongo,
n’ikimenyimenyi aherutse muri Angola kubiganiraho na Perezida Do Santos nk’uko
byemejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu mu kiganiro aherutse
guha RFI. Bikaba bigaragara ko n’ubwo umuryango mpuzamahanga, SADC, na ICGLR
batashyigikira kurassa impunzi, mu by’ukuri Kagame yamaze gufata icyemezo.
Muri SHIKAMA
tukaba tubona inama zavuye mu biganiro Nyakubahwa Perezida Jacob Zouma
yagiranye na Museveni muri Uganda na Kikwete muri Tanzaniya zikwiye kubahirizwa
kandi Kagame akazifatisha amaboko yombi kuko bariya abagabo azi uko
bamusenyeyeho M23 ndetse ko n’undi mugambi w’amahoro bakwinjiramo Kagame nta
bubasha yabona bwo kuwukoma imbere.
FDLR yanambye ku
mpunzi imyaka 20, Kagame ayisangayo inshuro zitabarika, ubu rero sibwo bacika
intege kuko nta mvura idahita. Niba Kagame akomeje umugambi wo kwambuka nk’uko
Mushikiwabo abishyushyemo, FDLR ikwiye gukomeza kumvikanisha ikibazo cyayo
mbere y’uko iriya taliki igera kuko isi ibashije gusobanukirwa uko bikwiye yayifasha
kwivuna ingabo za Paul Kagame.
TUYISENGE Garasiyani
Shikamaye.blogspot.no
Shiukama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355