Ibumoso KABONEKA Francis, iburyo MUSONI James mu muhango w'ihererekanya bubasha muri MINALOC i Kigali taliki 20 Nzeri 2014 |
Guhera taliki 19
Nyakanga 1994 ubwo FPR yafataga ubutegetsi mu Rwanda kugeza uyu munsi, nta
n’isegonda n’imwe igihugu cyagize ishyikizo ngo abenegihugu babeho mu mahoro
kandi bumve batuje batekanye. N’ubwo muri SHIKAMA tuzi neza ko mu giturage akarengane
gaca ibintu nyamara n’abatware n’ibikomerezwa nabyo ni uko ni ukubabona bagenda
mu modoka zihenze nyamara ari ba mbarubukeye na ba sinzibiramuka imitima yabo
yarabaye imivogo n’ibikange.
Ibi byagiye
bigaragarira mu ishyirwaho ritunguranye nk’abategetsi ku bantu wabonaga mu
by’ukuri nta bushobozi bazwiho ndetse nta n’ubunyangamugayo buhagije ndetse
bamwe ari n’abicanyi ruharwa bagiye bavugwa cyane. Icyakunze gukurikiraho ni iyeguzwa, ifungwa,
iyicwa n’imeneshwa kuri bamwe bagahunga u Rwanda bakizwa n’amaguru.
Nyakibi
ntarara bushyitsi
Hari igihe hashira
iminsi mike abaturage bagakeka ko igihugu gifite ituze ariko siko biri kuko
nk’uko umwaka wa 2014 usize ugaritse ingogo, n’umwaka mushya wa 2015 utangiye
wisasira abayobozi b’uturere ubu bamaze kuba benshi begujwe kandi n’abandi
bagomba kweguzwa baracyahari kuko urutonde ari rurerure.
Abamaze kubikirwa imbehe
ni abayoboraga uturere twa Gatsibo, Kirehe, Rwamagana, Gasabo, Rusizi,
Nyamasheke na Karongi. Ku muntu uzi neza uko FPR ibika inzika ikora kandi
ntigire na rimwe yibagirwa ngo isonere abenegihugu, ntawatinyuka kwemeza ko
n’abandi batagiye kweguzwa kuko impamvu ari uruhuri.
Mbere y’uko muri SHIKAMA
tubabwira abazakurikiraho vuba aha reka tubanze tubibutse KABONEKA urimo kubica
bigacika uwo ariwe kuko bigaragara ko ashobora kuba yareguriwe ububasha bwose
ku turere mu gihe ubundi twari dusanzwe tuzi ko Kagame ariwe wa nyuma ufite
ijambo kuri ba Meya ariko bikaba byarahindutse kuko uyu KABONEKA Francis yirirwa
abirukana nk’uwirukana ababoyi n’abayaya bo mu rugo.
Ese mwari
muzi ko aya mashagaga ya Kaboneka muri MINALOC arimo kwica Itegeko-Nshinga
Mu butegetsi bwite bwa
Leta habamo ubutegetsi butatu. Umuyobozi w’akarere uzwi ku izina rya Meya ariwe
cyera ku bwa Habyarimana bitaga burugumesitiri abarirwa mu butegetsi
nyubahiriza-tegeko. Kugira ngo ashyirweho atorwa n’abaturage. Ku badaheruka mu
Rwanda, kugira ngo meya atorwe yiyamamaza mu rwego rw’umudugudu, ubwo baba ari
benshi mu rwego rwo kujijisha kwa FPR kuko uzatorwa iba yaramaze kumugena
rugikubita.
Aho mu nzego z’ibanze,
FPR itegeka abagize komite-nyobozi uwo bagomba guhundagazaho amajwi yose nta
n’umwe uvuyemo. Uko bagenda bazamuka mu nzego zisumbuyeho niko izina ry’ugomba
kuba meya rigenda rirushaho kumenyekana. Niba umuyobozi w’akarere ashyirwaho
binyuze mu matora, ni na ngombwa ko akurwaho icyizere n’abo baturage bamutoye.
Yaba Kagame, yaba
MINALOC, yaba Njyanama y’akarere nta rwego na rumwe rufite uburenganzira bwo
kumutegeka kwandika ibaruwa yo kweguzwa ku ngufu ngo anayandikemo ko yeguye ku
bushake bwe kandi atari byo! Ibi byerekana kwivanga mu nshingano no gukoresha
ububasha wahawe ubangamira inyungu rusange z’abaturage. Kuki umuturage agira
ijambo mu gushyiraho Meya ariko akamburwa ijambo mu kumuvanaho?
Minisitiri Kaboneka
nyuma yo gucamo ibice abadepite agiye no kuzengereza abayobozi b’uturere
Bwana KABONEKA Francis
wabaye depite mu nteko ishinga amategeko ku Kimihurura, yahabaye intumwa
idatenguha ya Paul Kagame ku buryo iyo habaga hari umushinga w’itegeko uri
bwigwe, mbere y’iminsi ibiri ngo inteko rusange iterane, Kaboneka yazengurukaga
mu ngo z’abadepite bagenzi be abategeka ngo iri tegeko tugiye kwiga muzaritore
cyangwa muzaryange ababusanyije nawe nibo mwagiye mwumva FPR ibahimbira ibyaha
bitabaho.
Iyi myitwarire ya
kimaneko ku Kimihurura agemura ubugambo bwa hato na hato kwa Paul Kagame burimo
n’ubwo kubeshya inshuro nyinshi byatumye Kagame wumva amabwire kubi ahitamo
kumugira minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kandi anamuha ububasha bwose bwo
kwirukana umuyobozi w’akarere wese ashatse ariko ibi Kagame akaba
yarabimuhariye kuko amaze kunanirwa.
Nyuma y’aba 7
begujwe, n’abandi bane(4) Rulindo, Muhanga, Musanze na Ruhango babe bitegura
kweguzwa byihuse
Hari amkuru arimo gucicikana muri Kigali ko
abameya barimo kwegura ari ukubera kunyereza amafaranga y’ubwisungane mu
kwivuza nyamara ntabwo aribyo kuko iyo biza kuba byo, ntabwo Kayumba Bernard
wayoboraga Karongi aba yegujwe shishitabona kuko abaturage be bitabiriye
bikomeye ubwisungane.
Kaboneka mbere y’uko
agirwa MINALOC muri SHIKAMA dufite amakuru ko Kagame yamuhaye
uburenganzira bwo kurema amaraso mashya mu turere kuko abariho bagomba kuvaho
hatitawe ku m ikorere n’ubutoni bya buri umwe ku giti cye. Niyo mpamvu n’abandi
bane(4) nabo bagiye kuvanwaho byihuse.
Akarere ka Rulindo:
Bwana KANGWAGYE Justus, umutoni kwa Kagame w’imyaka myinshi asaziye ku buyobozi
bw’akarere ka Rulindo yafatanije no kuyobora LARGA urwego ruhuza uturere ariko
Kagame ntakimushaka kuko abantu bose muri Kigali babona Kangwagye ahwanye na
Kagame kubera ubutoni yamugizeho.
Ubu butoni bwatumye
Kangwagye akora amakosa arimo n’akomeye cyane nko gutwara abagore b’abagabo mu
karere ayobora abagabo babao bajya kuregera igipolisi bagakubitwa bandi
bagafungwa ku buryo ubu abaturage bamuvumira ku gahera. Ashobora kweguzwa
kugira ngo Kagame ahumeke gato imivumo y’abanyarulindo kuko mu mikorere ya
Kangwagye yakoze amakosa menshi kubera guhagarikirwa n’umwami Kagame.
Akarere ka
Musanze: Madamu Mpembyemungu Winifirida uyobora
akarere ka Musanze we sindi bwongere kumugarukaho kuko ibye nabisobanuye birambuye
mu nyandiko nabagejejeho iheruka ndetse ndizera ko byamubera byiza yibwirije
akandika yegura mbere y’uko FPR imuturumbura mu nama agasebera imbere y’abo
yayitumiyemo nk’uko KABONEKA yohereje abapolisi bakambika amapingu Meya wa
Rusizi imbere ya rubanda abantu bakumirwa.
Akarere ka
Muhanga: Madamu MUTAKWASUKU Yvonne uyobora
akarere ka Muhanga kubatsemo umujyi wa Gitarama we FPR imaze imyaka itatu
imurwaye inzika ikomeye ku buryo we atanitonze ashobora no gufungwa.
Mutakwasuku yafashe ibitiyo, amasuka, indabo n’imisaraba ajya gutaburura
sebukwe BINEGO w’umuhutu wiciwe n’inkotanyi i Shyogwe zimutaba mu muringoti mu
1994.
Kubera ukuntu FPR iba
ifite maneko impande zose mu gihugu n’aho utakeka, Kagame yahise ategeka
minisitiri Musoni guhamagara Mutakwasuku kuri terefoni igendanwa amutegeka byihuse
guhita yongera agataba sebukwe muri uwo muringoti. Mutakwasuku rero ntakeke ko
iyo nzika FPR yayibagiwe. Kaboneka azayimuhora rwose kuko n’ibyoroshye
barabizira.
Mutakwasuku kandi
agomba kujyana na Visi Meya we ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UHAGAZE
Francois muri iyi minsi FPR irimo gushinja kwigarurira ibirombe byose by’amatafari
n’amategura mu Karere ka Muhanga. Ibi birombe rero bigomba gukora ibara i
Gitarama kuko ubundi UHAGAZE Francois wavuye i Burundi atabyemerewe kuko
byihariwe n’abavuye i Bugande bagengwa na MUSONI muri Gitarama.
Ikimenyetso cy’uko nta
wundi wemerewe gucukura ibirombe by’amatafari n’amategura mu Rwanda hose ni uko
mu 2009 umugabo w’i Gitarama witwa Fulgence wayoboraga korali muri Paruwasi
Gatulika ya Gitarama mu Ruhina inyuma ya gereza ya Gitarama yarasiwe mu birombe
bye mu kibaya cya Byimana munsi y’ishuri ry’i Bukomero kwa Furere Alvarus
akaraswa mu gitondo cya kare.
Icyo bamuhoye ni uko yatwikaga
ibirombe by’amatafari n’amategura ari umuhutu mu gihe abagande bica bagakiza
muri Gitarama barimo Musoni bari bamaze igihe bamwiyama gukomeza gucuruza ariko
ntasobanukirwe icyo bashakaga kumubwira. Imana imwakire mu bayo kandi imfubyi
yasize zegamye hariya mu Kibirigi i Gitarama, muri SHIKAMA tuziragije Imana kuko
yazize ubusa kimwe n’abandi banyarwanda batabarika FPR yirengeje.
Mbahaye uru rugero
kugira ngo numvikanishe neza impamvu byanze bikunze mu buyobozi bw’akarere ka
Muhanga Mutakwasuku agomba kujyana n’UHAGAZE Francois kuko ibirebana n’imari
ntabwo FPR yagusonera uretse ko nta n’icyemeza ko aribyo. Bishobora kuba atari
nabyo ariko FPR ikabikwiza mu banyagitarama kugira ngo yikize abahayobora.
Mutakwasuku uyobora
Gitarama kandi afite irindi kosa ryo ritababarirwa na FPR ryo kuba Kagame
yaramuhaye amabwiriza yo gutaburura MBONYUMUTWA mu gicuku ku buryo bwagombaga
gucya filimi yarangiye ariko agakora amakosa bukamucyeraho ataramara kwiba
intwari ya Demukarasi. Icyi nacyo cyababaje abo mu gatsiko ku buryo atazakira minisitiri
Kaboneka.
Akarere ka
Ruhango: Bwana MBABAZI Francois-Xavier uyobora
akarere ka Ruhango, FPR yamukoresheje amakosa akomeye ku buryo nawe nta cyizere
cy’uko azasohoka amahoro muri politiki y’ingoma y’ingoma y’agatsiko k’abicanyi
irangajwe imbere na Kagame. Natagubwa nabi na FPR ubwayo kubera Mupagasi
wakomeje kumushinja kujya kwica iwabo muri 1994(mu rubanza yaburaniye ku
Mujyajyaro hafi yo ku ntenyo) azagubwa nabi n’abahinzi bibumbiye muri Sendika
INGABO i Gitarama kuko yayiyoboye imyaka irenga 14 ayibereye umuhuzabikorwa.
Muri SHIKAMA
twigeze kubagezaho inkuru ndende yavugaga ukuntu inyubako ya Sendika Ingabo i
Gitarama kuyuzuza byananiranye bitewe na ruswa zaririwe mu mushinga wo kuzamura
iyi nyubako ihenze ariko FPR ikaba yarahamukuye ikamugira Meya wa Ruhango atari
ukubera urundi rukundo ahubwo ari ukugira ngo isenye burundu uyu muryango w’abahinzi
FPR yita ishyirahamwe ry’abahutu bashaka guhirika ubutegetsi bwa Kagame.
Uwahakana ibi yazabibaza
Liyetona Katibu maneko wa Kagame i Gitarama wahawe aka kazi ko gusenya ingabo
ku kiguzi icyo aricyo cyose biza kuba ngombwa ko MBABAZI yisanga ari meya wa
Ruhango, ibintu atigeze arota na rimwe mu buzima bwe. Amakuru SHIKAMA
ifite aravuga ko abahinzi bibumbiye muri Sendika INGABO baba barimo kwitegura
kujyana ikirego mu butabera kurega meya wa Ruhango.
Akajagari
gahoraho mu butegetsi, inzira nziza ku batavuga rumwe nabwo
Abantu bahora bavuga ko
barwanya Paul Kagame bishoboke ko ajya afata akanya arimo nko kwinywera icyayi
mu rugo iwe cyangwa mu biro bye ku Kacyiru muri Village Urugwiro akikanga
bamuhiritse kuko nawe azi neza ko ingoma ye ijegajega cyane. N’ubwo ntako batagira
baracyacyeneye kwihuriza hamwe kugira ngo bashime abaturage ahabarya kandi birashoboka.
Kubera iki? Kubera ko
abaturage bahora bibaza impamvu abayobozi b’uturere bahozwa ku nkeke. Uyu ni
umwanya mwiza ku batavuga rumwe na Kagame kugira ngo babwire abaturage imigabo
n’imiambi yabo kandi ndakeka ko abaturage bashobora kubumva byihuse kuko
barambiwe guhora baturwa hejuru ibyemezo kenshi bitanahwitse bidindiza
iterambere ry’uturere twabo.
UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355