Igihugu cya ZAIRE ya MOBUTU ubu cyahinduye inyito kikaba kizwi nka
Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo(RDC) ni kinini cyane kuko gifite ubuso
bwa kilometero kare 2,345,410 bisobanuye ko ugereranije n'u Rwanda rufite ubuso
bwa kilometero kare 26,338, RDC iruta u Rwanda inshuro 89 zose ndetse zirenga.
Kuva FPR yagera ku butegetsi i Kigali, nta munsi n'umwe Kagame
atashyizwe mu majwi akekwaho kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w'iki
gihugu kandi Kagame n'ubwo akunze kubihakanira abanyamakuru ntawe uyobewe ko
ariwe watwaye Laurent Desire KABILA akamushyira ku butegetsi i Kinshasa akeka
ko azamufasha kurimbura burundu ABAHUTU bahungiyeyo ariko bikananirana kubera
imiterere ya RDC.
Umuryango wa
KABILA ku butegetsi i Kinshasa: Umugambi mugari wa KAGAME na MUSEVENI wo kwagura
EMPIRE-HIMA
Mu nyandiko mperuka kubagezaho nasobanuye uko Kabila KABANGE Joseph yashyizwe
ku butegetsi nyuma y'uko se arasiwe mu kirongozi cya perezidansi i Kinshasa n'umwe
mu bari bashinzwe kumurinda. Muri iyo nkuru SHIKAMA twari dushingiye ku nkuru
JEUNE AFRIQUE yatangaje yavugaga ko ingabo za Loni (MONUSCO) zafatiwe i Goma
zibye imyenda yambarwa n'abashinzwe umutekano wa perezida wa RDC. Ubu noneho
ikinyamakuru cyitwa L'OEIL DU
PATRIOTE kiboneka ku rubuga http://www.apareco-rdc.com/ cyatangaje
ko perezida Kabila yabonye ubutumwa bumubwira ko azicwa.
Mu bantu murimo gusoma iyi nyandiko kuri SHIKAMA benshi muri mwe mushobora kwibaza
ibibazo bibiri: Icya mbere ni impamvu KABILA LAURENT DESIRE yashyizwe ku
butegetsi i Kinshasa kandi akekwaho kuba umunyarwanda(igisanira). Ikibazo cya
kabiri mushobora kwibaza impamvu Kabange yabonye se arashwe akemera kumusimbura
ntagire ubwoba cyangwa ngo agire amakenga. Ese yishyizeho cyangwa hari izindi
mbaraga zamuhatiye kujyaho?
Iyo nkuru iravuga ko ku cyimweru, taliki 16 Ugushyingo 2014 saa kumi
n'imwe zo ku mugoroba, Nyakubahwa Kabila KABANGE yakiriye ubutumwa bugufi kuri
mobile ye bwamubwiraga buti: «Je finirai par te
tuer comme tu l’as
fait avec Chebeya et Dr SONDJO. Même
si tu fui, je m’occuperai
de toi sur la route»! Tugenekereje mu Kinyarwanda baramubwiye
bati:"Amaherezo nzakwica nk'uko wishe CHEBEYA na Dr SONDJO. Nunahunga,
nzagukurikirana ku muhanda uzamyuramo mpagutsinde!"
Amakuru yandikiwe i Kinshasa aravuga ko Kabila akimara kubona iyi SMS yananiwe
guhumeka umwuka urahera ahita ahamagaza igitaraganya inkoramutima ze ebyiri arizo
BISENGIMANA uyobora polisi ya RDC na Bizima KARAHA ababwira ibyo abonye ngo
bamugire inama.
Aba bategetsi 3 abatuye Kinshasa bita abanyarwanda, bamaze gusesengura
iyi SMS, bemeje ko ishobora kuba yanditswe n'umwe mu bashinzwe kurinda KABILA
twita ABAJEPE mu Rwanda naho muri RDC
bakaba bitwa BANA-MURA. Bahise
bafata icyemezo cyo guhindura byihuse abarinda KABILA. Amakuru SHIKAMA
ikura i Kinshasa aravuga ko bahise birukana abazayirwa barindaga Kabila bose bakabasimbuza
abanyarwanda ku itegeko rya Gen. James KABALEBE minisitiri w'ingabo z'u Rwanda.
Abandi ngo bashyizwe mu barinda Kabila uretse abanyarwanda harimo abarundi,
abatanzaniya, abagande n'abo muri Zambiya.
Kurindwa
n'abanyamahanga birongera ikibazo aho kugicyemura
Amakuru SHIKAMA
dukura KINSHASA aremeza ko Nyakubahwa KABILA yihebye cyane ku buryo akeka ko na
manda atazayirangiza bataramuhitana ngo kuko abona neza ko BANA NZAMBE bakomeje
kubihirwa bo kumwanga urunuka.
Umuntu usesengura yakwibaza niba kuzana ingabo z'abanyamahanga kukurindira
mu gihugu kitari icyabo, nawe ukekwaho kuba umunyamahanga bitanga umuti ku
kibazo cy'umutekano muke Kabila afitiye i Kinshasa. Ahubwo muri SHIKAMA
turabona abisubije irudubi kuko bigiye gutuma ingabo za RDC zirushaho
kumuhigira hasi kubura hejuru.
SHIKAMA irerekana inama yatuma Kabila asohoka mu
kibazo amahoro
Mu by'ukuri ubirebye neza utibeshye, umuryango wa Kabila washyizwe ku
butegetsi i Kinshasa kugira ngo Kagame yigarurire ubutunzi bw'icyo gihugu kandi
ntako atagize ngo abusahure. Birakwiye ko Kabila asubiza igihugu cy'abandi bene
cyo. Mu gihe yabona umutekano we ukomeje kuba mukeya, ibyiza yakwegura akibera
mu mahoro ikibazo gisigaye kikaba kumenya niba abamujyanye i Kinshasa babwemerera
kuko n'ubu bakimufiteho inyungu za politiki, ubukungu, igisirikari,... Cyangwa se
ahitemo kuzakomeza kubumvira maze azapfe nk'urwo se yapfuye nk'uko SHIKAMA
yari yabibagejejeho mu nkuru iheruka!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355