Ikibi kizakomeza kuganza ku isi kugeza ryari? Nyirubutungane Papa Faransisiko I amaze kwakira i Vatikani ambasaderi w'ingoma y'abicanyi i Kigali yahekuye Kiliziya y'u Rwanda |
Ikinyamakuru
THE NEWTIMES cya FPR na KAGAME gikorera i Kigali cyasohoye inkuru mu rurimi
rw'icyongereza ivuga ko Perezida Kagame yagennye NGARAMBE Faransisiko Saveri
kumubera ambasaderi i Vatikani kwa Papa.
Kubera
ibyaha KAGAME yakoreye Kiliziya y'u Rwanda kandi nkaba ntawabimpakanya, mbabazwa
bikomeye n'uko hashize imyaka 24 atarabiryozwa ahubwo ubu akaba akomeje
kujijisha isi yohereza ngo ingirwa ambasaderi i Vatikani. Ibi nibyo bikomeza kumbabaza
cyane bikanantera ishyaka ryo kurengera no kuvugira Kiliziya Gatulika y'u
Rwanda kuko ku giti cyanjye mbona abategetsi bayo bameze nk'abadahari.
Bishoboka bite ko
umwicanyi ruharwa nka Kagame agira ambasaderi i Vaticani koko?
Iyo
uvuze VATIKANI uba werekanye icyicaro gikuru cya Kiliziya Gatulika. Kiliziya ni
INSTITUTION(urwego rw'ubuyobozi) ruciye ukubiri cyane n'ubwicanyi, iterabwoba,
ubuhakanyi bw'iyobokamana. Ubu hashize imyaka 20 Kagame atanze itegeko ritakutse
ryahitanye abacu bayoboraga Kiliziya mu Rwanda i Gakurazo kandi siho gusa kuko
yishe n'abandi bapadiri batabarika za Byumba, Kibungo, Ruhengeri n'ahandi.
Mu
by'ukuri kuba Kagame atinyuka gushyiraho ambasaderi uhagarariye FPR i Vatikani
kuri njye mbona ari amahano akwiye kunywerwa isubyo kuko FPR nk'ikizira idakwiye
rwose na rimwe guhagarara ahera ku buyobozi bukuru bwa Kiliziya ya Yezu itarangwaho
igicumuro.
Vatikani ishobora
kuba ariyo yahinduye Paul Kagame cira aha nikubite!
Kuva
mu 1995, nyuma y'amarorerwa Kagame yakoreye Kiliziya Gatulika y'u Rwanda, Vatikani
ntiyigeze ituza kohereza i Kigali mu nyubako zayo ziri mu Rugunga abayihagarariye
mu Rwanda. Uhereye kuri Musenyeri Anselimo Guido Pecoralli(uyu ni nawe wayoboye
umuhango wo kwimika MBONYINTEGE i Kabgayi), hagataho Musenyeri Ivo Scapollo wasimbuwe
vuba aha ngaha na Musenyeri Luciano Russo bose bari i Kigali nta nkomyi.
Njya
nkunda kuvuga ko Vatikani ishobora kuba irangwa no gutsimbarara ku byo hambere
na ntiteranya kuko ubundi nk'uko mbitekereza, Vatikani ntiyagombaga kongera
kohereza abayihagararira i Kigali, Kagame ataratwarwa mu rukiko ngo asobanure
impamvu yatwiciye ABEPISIKOPI ngo bityo anabiryozwe hamwe n'amashumi ye yategetse
kubicira i Gakurazo.
Mu
isesengura ryanjye ntekereza ko kuba Kagame yarabonye Vatikani ikomeza kurunda
i Kigali abayihagarariye kandi ntacyo bamubaza, bishobora kuba aribyo byatumye
ashyekerwa kugera n'aho atinyuka kohereza umuhagarariye i Vatikani kugira ngo
akomeze kuyobya uburari arindagiza isi n'abanyagatulika bo mu Rwanda.
Ambasaderi
NGARAMBE agomba kumenya ko namutanze i Vatikani kandi nzakomeza guharanira ko
Kiliziya y'u Rwanda ihabwa ubutabera
Kuva
mu 1994 ntako ntagize ngo Kiliziya y'u Rwanda ihabwe ubutabera ku basenyeri
bacu bishwe na Kagame. Dore hashize imyaka 20 ijwi ryanjye rikivugira mu
bikombe kure ntiryumvikane nkaba nshimira n'abandi bagerageza kumvikanisha iki
kibazo cyacu.
Uko
byagenze i Gakurazo nta gushidikanya ko byagejejwe Vatikani mu nyandiko kandi zisinywe
mu nyandiko z'umwimerere zanditswe n'ababihagazeho. Nzakomeza guharanira ko
tuzahabwa ubutabera ku bacu biciwe i Gakurazo kugeza igihe nzaviramo umwuka
kandi nta kizankoma imbere na kimwe.
Ubundi
uretse ibyo FPR birirwa babeshya abanyarwanda ngo babone uko bakomeza kubanyunyuza;
uwakwiciye aba ari inzigo. Rero ntibikwiye ko Kiliziya y'i Vatikanio ikomeza
kuyoborana n'inzigo yayihekuye. Vatikani ikwiye gusubiza ubwenge ku gihe
igacyura ambasaderi wayo mu Rugunga biryo ikabona n'uko yirukana abahagarariye
ingoma y'abicanyi kugeza igihe abagize uruhare bose mu iyicwa ry'abasenyeri
bazabiryozwa kandi nizeye ko bizashoboka kuko nta wakekaga ko RWANDA'S UNTOLD STORY
yashoboka none ubu Kagame na Mushikiwabo bakaba bamaze guhahamurwa nayo.
N'ibindi
bikaze cyane kandi biteye ubwoba imbere birabategereje nibatuze barebe ingaruka
y'icyaha. Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney n'izindi ntore za Kiliziya
twakundaga mwarimburiwe na Kagame i Gakurazo, mukomeze muduhakirwe ku mubyeyi
Bikira Mariya!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355