Pageviews all the time

7298595

Ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 30 gisanzwe, taliki 26 Ukwakira 2014. Iisomo rya mbere: Iyimukamisiri: 22, 20-26. Isomo rya kabiri: Abanyatesaloniki ba mbere: 1, 5c-10. Ivanjili: Matayo: 22, 34-40. "Byagenze bite kugira ngo FPR inyunyunze imitsi y’imfubyi n’abapfakazi mu gihe abayigize bari bakwiye gutegeka igihugu neza cyane bitewe n’uko babaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri(impunzi mu mahanga)?" Abatagatifu : Evariste na Dimitri/ Padiri TABARO



Amasomo yo kuri iki cyumweru arakebura abategetsi b’igihugu ataretse na rubanda muri rusange ariko iyo uyasomye witonze udahubuka uhita ubona ibyo bavugamo bihura n’ibirimo kubera mu Rwanda ndetse n’ibyarubayemo kuva FPR yagera ku butegetsi.
Mu isomo rya mbere : Baratugezaho amategeko yerekeranye no kudahemukira Imana no kutarenganya abatishoboye, aho umwanditsi ayihanangiriza abategetsi b’abanyapolitiki ababuza kurenganya no gukandamiza umupfakazi n’imfubyi.

Mu isomo rya kabiri :  Pawulo Mutagatifu arishimira akamaro yagiriye abandi ariko agasaba abo yagiriye neza nabo kumwigana bagenza batyo nabo bakagirira neza abandi.
Mu Ivanjiri Ntagatifu igizwe n’interuro zirindwi(7), Yezu arasobanura itegeko ry’urukundo uko riruta ayandi yose ndetse ko n’ibyanditswe n’abahanuzi byose ntacyo byaba bivuze nta rukundo ruhari. Itegeko ryiyunzeho rikaba gukunda abandi nk’uko wikunda.
Iki nicyo kigusha gikunze kunaniza abanyapolitiki n’abafata ibyemezo mu buyobozi bw’ibihugu. Mu mutwe w’iyi nyandiko nagarutse ku bapfakazi n’imfubyi ubundi baba bakwiye kugirirwa impuhwe ku rwego rwa mbere ariko iyo ubisesenguye usanga mu Rwanda ahubwo bashyirwa inyuma y’urugi.
Abarokotse bubakirwa amazu bwacya agasenyuka kuko abayubatse babanza kuyaca umutwe bitwarira mu mifuka yabo amafaranga menshi noneho isoko ryo kubaka rigahabwa ababaca makeya bakabikora nabi babizi kandi babishaka ndetse banabigambiriye, gutoranya abana mu gutanga ubushobozi bwo kujya kwiga n’ibindi.
Bishoboka bite kandi bigenda bite kugira ngo umuntu nka Minisitiri uhembwa umushahara munini arengeho asahure n’utwari kurengera umukene n’umupfakazi? Kuki bibaho? Biterwa n’uko nta rukundo aba yifitemo kandi nyamara azabibazwa uko bizagenda kose.
Twige gukunda bose kandi birashoboka no ku bafite inshingano ziremereye kuko urukundo no kugira neza bitahariwe abakene n’abihayimana bayihaye by’ukuri kuko nabo barimo ba ntibindeba. Ubundi umuntu wabaye impunzi nta wari ukwiye kumurusha gutegeka neza igihugu cye kuko kuba impunzi atari ikintu cy’i Rwanda. Nta kintu kibi wabona kibaho ku isi kuruta kutagira igihugu aho uri birirwa 
bakumenera ku rwara nk’inda

Abatagatifu b'icyumweru gitaha: Kuwa mbere, taliki 27 Ukwakira ni Emelina na Furumansi. Kuwa kabiri, taliki 28 Ukwakira ni Simoni, Tadeyo na Faro. Kuwa gatatu, taliki 29 Ukwakira ni Narcisse na Euzebe. Kuwa kane, taliki 30 Ukwakira ni Emelinda, Theoneste, Angelo w’Akri. Kuwa gatanu, taliki 31 Ukwakira ni Quintine, Alphonse na Rodriguez. Kuwa gatandatu, taliki 01 Ugushyingo ni UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE. Ku Cyumweru, taliki 02 Ugushyingo ni Icyumweru cya 31 gisanzwe, GUSABIRA ROHO ZO MU PURUGATORI n'abatagatifu Eustokiya na Tobi.
Padiri TABARO
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355