Iyi noti bakuyeho gusa ahanditse ijambo ryose mu Gifaransa ibi bikaba bitari bikwiye kuba impamvu yo gukuba kabiri cyangwa kenshi amafaranga ku isoko |
Mu Ugushyingo
2014, inama y'abaminisitiri yateraniye muri Vilaje Urugwiro iyobowe na Perezida
Paul KAGAME yemeje ko hagomba gukorwa inoti nshya ebyiri imwe ya 5000 n'indi ya
2000. Muri iyo nama muri SHIKAMA tutatinya kuvuga ko ariho hacuriwe
umugambi wo guhubanganya ubukungu bw'igihugu bafashe umwanzuro bakekaga ko
wabacyemurira ibibazo ariko bawufata amacuri nk'uko Kagame akunze kubigenza
kenshi.
Nk'uko
nza kubigarukaho ku buryo busobanutse muri iyi nyandiko, ubusanzwe gukora
ifaranga rishya mu gihugu nta kosa ririmo ariko gushyira ku isoko ibifaranga byinshi
bidindiza ubukungu bw'igihugu kandi umuturage w'umukene akabura ubushobozi bwo
kujya guhaha ku isoko. Ikosa mvuga bakoze rero ni uko barekeye ku isoko inoti
bise bajijisha ko yasimbuwe ariko ari amayeri y'igisubizo ku isahurwa ry'umutungo
w'igihugu.
Isanduku ya BNR irimo
ubusa kubera ubujura bwa FPR
Ibisobanuro
bitangwa na guverineri RWANGOMBWA John akaba n'umufatanyabikorwa wa FPR mu
gusahura igihugu iyo ubyumvise uhita ubona ko wagira ngo niwe muntu rukumbi
kuri iyi si wize ICUNGAMUTUNGO. Twakomeje
kubyandikaho aho twanamenyesheje ko itsindwa rya M23 ryahinduye Paul Kagame
umusazi bitewe n'imari yari yashoye mu igurwa ry'ibitwaro akajya kubitaba mu ntara
ya Kivu y'amajyaruguru nyuma FARDC ikaza kubivumbura ikabitaburura ikabyigarurira.
Ntibyagarukiye
aho kuko udufaranga twari dusigaye muri BNR Kagame yatuguzemo ibitwaro ahetutse
kumurika ari nabyo ubu amaze kurunda ku mipaka y'u Burundi na RDC. Ibi kandi
bihuriranye n'ishyirwa ahagaragara rya filimu mbarankuru yiswe RWANDA'S UNTOLD STORY ikomeje gusaza abatware
b'i Kigali none ibyemezo biyubahiriza bikaba bitangiye kujya ahagaragara aho
leta y'Ububiligi imaze guhagarika inkunga ya miliyoni mirongo ine z'amayero
yagombaga guha u Rwanda kandi mu minsi mike n'ibindi bihugu bigiye guhagarika
inkunga byahaga agatsiko k'amabandi i Kigali.
Muri uyu muraba karahabutaka urimo guhorera
ukanyeganyeza ubwato umwami Kagame yicayemo nta kundi yari kugira uretse gukora
ibindi bifaranga byinshi bidafite akamaro kuri rubanda. None ingaruka ni izihe?
Politiki igena ikorwa ry'ifaranga iteganya iki? Umuturage usanzwe akwiye
kubyumva ate? Nibyo tugiye kurebera hamwe mu bika bikurikiraho.
Ibiteganywa mu
gukora inoti nshya mu bukungu bw'igihugu
Abaciye
akenge muribuka inoti y'amafaranga 100 twahimbaga NYIRANEZA
AHETSE RUBADUKA yo ku bwa Habyarimana ubu twavuga ko irusha agaciro
5000 Rwf yo muri 2014. Ubusanzwe nk'uko byigwa mu masomo arebana no gucunga
umutungo w'igihugu, ikorwa ry'ingano y'amafaranga ashyirwa ku isoko rigomba
gushingira ku musaruro igihugu kibona.
Muri
ayo masomo twavugamo ayitwa MACROÉCONOMIE,
MATHÉMATIQUES FINANCIÈRE, FINANCES PUBLIQUES ET FISCALITÉ, ANALYSES FINANCIÈRES,
RELATIONS ÉCONOMIQUES INTERNATIONALE...Aya yose kimwe n'andi menshi icyo
aba agamije ni ukugira ngo umutungo w'igihugu ucungwe neza ari nabyo mu
by'ukuri FPR idakozwa kuko itegeka kandi ikayobora bubandi.
Banki z'ubucuruzi
nk'ikiraro BNR yambukiraho itsimbataza ubukungu butajegajega
Mu
gukora ifaranga ntabwo BNR igenda ngo iyanyanyagize mu baturage ahubwo iyaha
banki zikora ubucuruzi(COMMERCIAL BANKS/BANQUES
COMMERCIALES) noneho akaba ariho abaturage bayakura. Iyo ifaranga
rishya rigeze ku isoko BNR iba ikwiye guhita ica iteka ko inoti inganya agaciro
n'iyasohotse itazongera gukoreshwa bityo abaturage bakihutira guhinduza
bagahabwa inshya.
Iyo
bidakozwe gutya ibifaranga byikuba kabiri cyangwa kenshi mu bwinshi ku isoko
kandi umusaruro wo utiyongereye bityo hakabaho icyo twita INFLATION
aho usanga ibiciro byazamutse cyane kuko abahaha biyongera noneho umucuruzi yabibona
akazamura igiciro umukene utayafite ntabashe no kwigondera isabune.
Ikindi gipimo cyifashishwa:
"Kugabanya cyangwa kwongera ijanisha ry'inyungu ku nguzanyo zitangwa na
banki"
Ibi
ni ukuvuga ko iyo BNR ibona amafaranga ku isoko ari menshi ishyiraho politiki
yo guca inyungu nini ku nguzanyo zitangwa noneho abaturage(abashoramari) (bagatinya/bakagabanya)umuvuduko
wo kujya gusaba inguzanyo muri banki z'ubucuruzi bityo ubukungu bw'igihugu
bugasubira ku murongo unogera abenegihugu bose.
Ibi
nabyo rero ntibyashoboka ku ngoma ya FPR kuko tuzi neza ko kugira ngo ubone
inguzanyo ziremereye ndetse no kugira ngo wemererwe gutangira ishoramari ryo mu
rwego rwo hejuru ugomba kujya gutanga icya cumi ku Kimihurura kwa NGARAMBE Faransisiko.
Ibi
rero bihita bigira ingaruka itaziguye ku bukungu bw'igihugu aho usanga FPR
inakoresha amakosa n'abayobozi b'amabanki(Mwibuke inkuru SHIKAMA duheruka kubabwiramo
ibirebana n'ideni BRD yahaye ADEPR bikozwe na FPR kugira ngo inyerezwe).
Ubu
buryo kandi bushobora no gukoreshwa ku kinyuranyo cy'ibyo nari mvuze haruguru.
Iyo amafaranga ari make cyane ku isoko BNR ikabona umusaruro wariyoongereye
cyane isuka ku isoko amafaranga menshi. Icyo gihe uko ibigenza igabanya inyungu
cyane ku nguzanyo bityo abashoramari benshi bakazisaba mu mabanki. Ibi nabyo bisa
n'ibitakunda kuri FPR.
Agaciro nyakuri
k'ifaranga gatandukanye cyane n'uko umuturage abitekereza
Hamwe
n'ibisobanuro SHIKAMA
tumaze kubaha kuko tuba twifuza ko musobanukirwa uko igihugu cyacu gicunzwe,
turabamenyesha ko ubukungu bw'u Rwanda bugiye kuzamba kurushaho kuko amafaranga
agiye guhinduka ibipapuro.
Ibi
akenshi usanga bitandukanye cyane n'uko umuturage abitekereza kuko agaciro
k'ifaranga atari ubwinshi bw'ibinoti ufite ku mufuka wawe ahubwo ari UBUSHOBOZI IYO NOTI IFITE BWO GUHAHA KU ISOKO. Birakwiye
ko abagena politiki y'ifaranga mu Rwanda bari bakwiye kujya bitwararika cyane
ku mibereho y'umuturage kuko ku muntu nka RWANGOMBWA uyobora BNR gutinyuka kuvuga
ngo bahinduye inoti kugira ngo bagabanye indimi zabyiganagaho nk'aho igifaransa
cyanditseho hari icyo gihindura ku bushobozi bw'inoti, ibi biteye agahinda
abantu nkatwe twaminuje mu ICUNGAMUTUNGO WA
RUBANDA.
Mu
minsi iri imbere kandi abanyarwanda mwese mwitegure ubukungu buzambye kurushaho
kuko Kagame namara kwambutsa ingabo muri RDC noneho bizahumira ku mirari. Buri
wese afate ingamba z'uko azikura muri ubwo bukene buzasiga benshi bageze
aharenga. Si ugukura abaturage umutima ahubwo ndabamurikira nkanababurira kuko muri
SHIKAMA
twiyemeje kubabwiza ukuri ku kintu cyose cyerekeye u Rwanda n'ubuzima bw'igihugu.
UDAHEMUKA Eric
Analyst of Public
Finances
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355