Mu isomo rya
mbere, Imana mu ijwi ry'umuhanuzi Izayi irararikira bose ko ubucakara
burangiye kandi ko igihano cya Yeruzalemu gihanaguwe.
Mu isomo rya kabiri,
baragaragaza
ko mu gihe twe abantu ducyeka ko Imana yakerereje amasezerano ataribyo ko
ahubwo iba igirango itwihanganire kubera ibyaha byacu. Turasabwa kurangwa
n'imigenzereze itunganye kandi twubahe Imana niba dushaka gutebutsa umunsi
w'Imana.
Ivanjili
ntagatifu uko yanditswe na Mariko baradusobanurira inyigisho ya Yohani Batisita
wabatije Yezu akaza no kumuteguriza hano ku isi. Yohani Batisita yatungukiye mu
butayu yamamaza mu bantu ibyerekeye Batisimu yo kwisubiraho kugira ngo dukire
ibyaha. Kugira ngo bishoboke ni ngombwa kwirega ibyaha kandi kwirega ibyaha
kwiza ni ukwihatira kutazabisubira.
Yohani wanditse iyi Vanjili ubwe asobanura ko uwo aje guteguriza ariwe
YEZU ari umuntu ukomeye cyane ku buryo adakwiye no gupfukama ngo apfundure
imishumi y'inkweto ze. Yohani Batisita aravuga ko we abatiriza mu mazi ariko ko
Yezu uzatuvukira vuba ahangaha we azatubatiriza muri Roho Mutagatifu.
Abatagatifu b'icyumweru
gitaha
Kuwa mbere, taliki 08 Ukuboza ni Elifirida, Ewukali na
Liliane. Kuwa kabiri, taliki 09 Ukuboza ni Peter Fourier, Leocadie na Restuda.
Kuwa gatatu, taliki 10 Ukuboza ni Romarc na Merchior. Kuwa kane, taliki 11 Ukuboza
ni Damas, Daniel na Barisabas. Kuwa gatanu, taliki 12 Ukuboza ni Bikira Mariya wa GUADELUPE. Kuwa
gatandatu, taliki 13 Ukuboza ni Lucie. Ku cyumweru gitaha, taliki 14 Ukuboza ni
ICYUMWERU CYA GATATU CYA ADIVENTI n'abatagatifu Yohani w'umusaraba.
Padiri TABARO
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355