Ni ubwa mbere mu mateka y'ubutegetsi bwa Perezida Kagame hagiye kubaho
kugaba igitero cya gisirikari ku butaka bw'u Burundi. Kubera iki? Ajyanweyo
n'iki? Ese azagitsinda? Mu kanya turabigarukaho.
Muri SHIKAMA
twakomeje kubabwira ko imyiteguro yo gutera igihugu cya Tanzaniya irimo gukorwa
bucece aho ubu mu turere twa Gatsibo na Kirehe ibyobo byamaze gucukurwa hakaba
hitegurwa kujya gutabayo imbunda za rutura zizakoreshwa.
Imbunda n'ingabo
nyinshi zikambitse mu nkengero z'imipaka ya NEMBA na JARAMA
Amakuru SHIKAMA
ikura mu mujyi wa KIBUNGO, FPR yahaye izina ry'akarere ka Ngoma mu rwego rwo
guhishira ubwicanyi bakoze, amakuru SHIKAMA ikura i Bugesera kimwe n'ayo twavanye mu
karere ka KIREHE; yose aremeza ko ingabo z'u Rwanda zifite ibirindiro bikaze mu
nkengero z'imipaka ya Jarama na Nemba ihuza u Rwanda n'u Burundi, igihugu
cy'abaturanyi n'abavandimwe.
Amakuru SHIKAMA
irimo kohererezwa n'abaturage bariyo, aremeza ko rwose nta gushidikanya ayo
makuru ariyo ndetse ngo usibye no mu Bugesera hashinzwe ibirindiro bikaze, guhera
ku italiki 02 Ukuboza 2014, abanyamabanga nshingwabikorwa bose bayobora imirenge
ikora ku mupaka w'u Burundi bahawe amabwiriza akaze arimo ko nta muturage
wemerewe kongera kujya i Burundi yinjiriye mu KIRUNDO.
Nk'uko abahatuye babibwiye SHIKAMA ngo hari abasirikare benshi cyane ibitwaro
bya rutura byitwa ko barinze umupaka bityo bakaba baratangarijwe ko umuturage
uzahasunutsa ubuzuru azabaga akifasha. Ikindi ni uko amayira yose ya PANYA(ibyambu
by'iz'ibusamo) abaturage bakoreshaga bambuka mu Burundi zatangiye kumeramo
ibyatsi kubera ayo mabwiriza.
Inzego z'ibanze mu
mategeko y'intambara akaze cyane kandi bucece
Nk'uko nari mbivuzeho hejuru, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge
yose y'iburasirazuba n'amajyepfo ikora ku Burundi bahawe amabwiriza ko nta
muturage wemerewe kongera kwambuka ajya i Burundi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa umwe wo mu murenge umwe wo mu karere ka
Bugesera yabwiye SHIKAMA ko ubu bari mu ntambara ya CECEKA-NTUBIVUGE ibanziriza
intambara y'imbunda ziremereye igiye kurota hagati y'u Rwanda n'u Burundi mu
minsi itari myinshi.
Uwo mutegetsi wo mu nzego z'ibanze yabwiye SHIKAMA ko ayo mabwiriza bahawe
akomeye kuyashyira mu bikorwa kuko bisa n'ibidashoboka kubuza abanyarwanda kwomoka(kwambuka)
bajya mu Burundi ngo kuko bahahirana bya buri munsi.
Kagame mu kibazo:
Inteko ishinga amategeko izamwemerera gutera u Burundi cyangwa izamwangira?
Mu byemezo byinshi perezida Kagame afata higanjemo ibitubahiriza ingingo
z'amategeko zanditse mu Itegeko-nshinga rya repubulika y'u Rwanda. Ubusanzwe
itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu riteganya ko
perezida wa repubulika ariwe mugaba w'ikirenga w'ingabo z'igihugu kandi ko
yihariye ububasha n'uburenganzira byo gutangiza intambara.
Hano icyo bisobanuye ni uko iyo agiye kugaba igitero agomba kubanza
kubisabira uburenganzira abadepite n'abasenateri mu nama rusange iterana kuri
iyo ngingo gusa. Abadepite n'abasenateri barabitorera buri wese mu ijwi rye.
Iyo bamwangiye baba babyanze kimwe n'uko bashobora kumwemerera bitewe n'impamvu
zumvikana yasobanuye bakumva bikwiye.
Kubera ibibazo u
Rwanda rufite nta n'impamvu ifatika yo gutera, inteko ishobora kumutsembera.
Byagenda bite?
Muri benshi musoma SHIKAMA harimo abashobora kwibaza impamvu nibajije
iki kibazo. Impamvu ni uko urebye neza utihenze wabona ko mu Rwanda nta nteko
ishinga amategeko iharangwa. Impamvu ni uko imishinga yose y'amategeko ububasha
nyubahiriza-tegeko bubashyikiriza nta n'umwe barabuza gutambuka kandi imyinshi
iba itsikamira abaturage.
Hano niho muri SHIKAMA tubona ko nta bubasha bwo ku Kimihurura
bwabangamira Kagame mu kugaba igitero i Burundi nk'uko ageze kure imyiteguro.
Nyamara rero abadepite n'abasenateri bagomba gusubiza ubwenge ku gihe bakibuka
ko iyo bamwemereye gushoza intambara baba bamuhaye n'uburenganzira bwose bwo
gukoresha umutungo w'igihugu kuri iyo ntambara bityo nabo bakaba batakongera
guhembwa imishahara yabo ari naho mvuga ko babaye intwari, bashobora kumubuza
kugaba igitero.
Iki gitero
gishobora gusama perezida Kagame kubera ibibazo by'ubukungu na politiki biri mu
Rwanda no mu karere
Mu by'ukuri naba mbeshye abakunzi ba SHIKAMA mvuze ko nzi impamvu Kagame
ashaka gutera u Burundi. Icyo nzi gusa ni uko ibimenyetso by'uko icyo gitero
kiri hafi byose mbifite.
Ibibazo rero ni uruhuri: Icya mbere hari ingabo z'u Rwanda zirimo gusubira
muri RD Kongo kudurumbanyayo umutekano, hari M23 yabaye ndanze ubu nayo ikaba
irimo kuritsira ngo isubire RDC, hari umushinga-mutindi wa Kagame na
Mushikiwabo ugamije kurimbura F.D.L.R uhereye ku italiki 02 Mutarama 2015,
ukongeraho n'iyo dosiye yo gutera u Burundi.
Ibi byose ni ibintu bihenze, bigoye, kandi nemeza ko ingabo ze(perezida
Kagame) zitazabyumva kimwe nawe ku buryo imizinga ishobora kuzavamo imyibano
igihuru kikabyara igihunyira bidatinze. Ahubwo rero, byashoboka cyane ko ingabo
Kagame arimo gutegura gutera u Burundi zamuhindukirana zikamugabaho igitero
gikaze cyane mu rwego rwo gutinya ko LONI yabita ba gashozantambara mu bihugu
bibiri by'abaturanyi icyarimwe bityo bakazakurikiranwa mu nkiko mpuzamahanga.
Ibi biramutse bibaye, Kagame byaba bimurangiranye kuko atabona uko
akomeza kurwana icyarimwe aho yateye n'abamuteye kuko intambara ihenda cyane mu
buryo bw'amafaranga. Muri SHIKAMA dukomeje gukurikirana umunota ku munota
uko ibirebana n'intambara byitwaye mu Bugesera, M23 kimwe no muri RD Congo. Uko
tubonye amakuru mashya turayabagezaho kuko dufiteyo abiyemeje kuyaduha atarimo
amakabyankuru.
Mu gusoza iyi nyandiko, SHIKAMA twoherereje intashyo abanyarwanda
b'impunzi bari muri ZAMBIYA, ZIMBABWE, MALAWI
no mu BUHOLANDI. Amakuru y'uko
musoma cyane ibyo twandika kandi mukabishima atugeraho umunsi ku munsi kandi
turabibashimira. N'ab'ahandi tutavuze, mwese turabakunda, turabazirikana kandi tugomba
gukomeza gukora ibishoboka byose ukuri kugasimbura ikinyoma.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355