Shyirambere Dominique aterwa sentiri na polisi |
Nyuma y'iminsi myinshi Ishyaka PS IMBERAKURI rimaze rishakisha umurwanashaka waryo Bwana SHYIRAMBERE Dominique waburiwe irengero;
Rigarutse kandi ku makuru rifitiye gihamya y'uko Bwana SHYIRAMBERE Dominique yari amaze iminsi ahigwa bukware n'abagome bambaye umugoma;
Rishingiye kandi ku bikorwa by'ishimuta rimaze kuba itetu muri u Rwanda;
Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha Abarwanashyaka baryo
by'umwihariko,Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda
muri rusange ibi bikurikira:
Ingingo ya mbere: Ku italiki ya
09/12/2014 Bwana SHYIRAMBERE Dominique; Prezida w'Ishyaka PS IMBERAKURI mu
Karere ka GASABO yafashwe n'abantu
batazwi ubwo yatahaga iwe mu gihe cya saa moya.
Ingingo ya 2: Ishyaka PS IMBERAKURI
rikimenya aya makuru ryihutiye gushakisha hose hashoboka cyane cyane mu makasho
ya polisi no mu bindi bihome bifungirwamo Abanyarwanda ku bw'amaherere
ariko ntiryashobora kumubona. Aha
Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha impirimbanyi zirengera ikiremwamuntu ko
ryagerageje no gushakira mu buruhukiro bw'ibitaro binyuranye ariko
rirashoberwa!
Ingingo ya 3: Ishimutwa rya Bwana
SHYIRAMBERE Dominique rije rikurikira ishimutwa ry'abandi Banyarwanda bakomeje
kuburirwa irengero mu buryo budasobanutse
nyamara Leta ya Kigali nta kintu ikora kigaragara mu gukumira ibi bikorwa bimaze kuba itetu.
Aha harimo tena!
Ingingo ya 4: Ishyaka PS IMBERAKURI
riributsa kandi Abanyarwanda n'inshuti
z'u Rwanda ko ishimutwa rya Bwana SHYIRAMBERE Dominique ryabaye mu buryo bumwe n'ishimutwa ry'
Umunyamabanga Wihariye wa Prezida
Fondateri washimuswe mu kwezi kwa Kamena 2010 ariko kugeza magingo aya yaburiwe
irengero n'ubwo Leta ya Kigali ikomeje
gushimangira ko itigeze imenyeshwa ibura rya Bwana RUSANGWA Aimable.
Ingingo ya 5: Ishyaka PS IMBERAKURI rirashimangira ko iri shimuta ari impurirane y'imigambi mibisha
igamije gutera ubwoba abarwanashyaka b'Ishyaka PS IMBERAKURI ndese
n'Abanyarwanda mu rwego rwo kubacecekesha. Ibi bikaba bishobora kuba bikorwa
n'abantu bahagarikiwe n'abanyabubasha
cyane cyane ko nta n'umwe wari wafatwa ngo ashyikirizwe ubutabera!
Ingingo ya 6: Ishyaka PS IMBERAKURI
rirahamagarira ibihugu by'amahanga cyane cyane inshuti z'u Rwanda gusaba Leta ya Kigali gufata iya mbere mu
gukumira iri ishimuta ryibasiye abatavugarumwe nayo cyangwa abafite aho
bahuriye nabo mu buryo ubwo aribwo bwose.Bitabaye ibyo; ibi bihugu bizakomeza
gushinjwa kudatabara abari mu kaga nk'uko byagenze mu gihe cya jenoside yo muri
1994.
Bikorewe i Kigali ,kuwa
15/12/2014
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI (Sé)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355