Bavandimwe nshuti za Shikama, nkuko twari twabibamenyesheje mu minsi ishize, Shikama imaze iminsi ibaha inkuru zanditse ku buryo busanzwe ariko tukaba twaranatangiye igice cya kabiri cyo kubaha amakuru y'impamo kigizwe n'UBUSHAKASHATSI bwimbitse. Umwaka ukaba urangiye ku byerekeye ubushakashatsi tumaze kubagezaho: 1. Impamo ku cyorezo cya Ebola cyamaze abantu muri Afrika y'Uburengerazuba, 2. Itwikwa ry'imirambo y'inzirakarengane z'Abahutu ziciwe i Kibeho n'ingabo za Kagame (APR)muri 1995, 3. Urubyiruko rwashutswe ngo rujyanywe muri FDLR na RNC rukisanga mu maboko y'abicanyi ba Kagame, imirambo yabo ikaba imaze iminsi ireremba muri Rweru.
Itwikwa ry'imirambo y'Abahutu biciwe i Kibeho na APR muri 1995 n'imirambo yo muri Rweru.
Shikama igizwe n'Abahutu, Abatutsi n'Abatwa biyemeje kuvuga ukuri ku bibera mu Rwanda igihugu cyabo. Intego yacu ni uko ukuri gusimbura ikinyoma, ni muri urwo rwego akenshi ubushakashatsi bufata igihe kugirango bubagereho kubera iperereza ryimbitse tuba turimo. Amakuru duhabwa n'abari inyuma mu gihugu, tugerageza no gushaka abari mu gihugu ngo bagire icyo bayatubwiraho, n'ubwo bitoroha. Iyo birangiye, turongera tukareba n'icyo itangazamakuru ryaba iryo hanze cyangwa iryo mu Rwanda rivuga; murabona ko ari inzira itoroshye.
Ariko igishimishije ni uko ubu hari za maneko za Kagame , abayobozi kuva mu mudugudu kugera mu rwego rw'abaministri baduha amakuru y'imvaho ku bibera mu mbere mu Rugwiro no hanze yaho. Ibi Kagame ntiyabinyomoza kuko muri 2008 ubwe yigeze guha gasopo abaministri be, mu kiganiro n'abanyamakuru, umwe mu banyamakuru amubajije ukuntu ibivugirwa mu mbere bucya byagiye hanze, Kagame yaramusubije ati:"Ni bariya babisohora(Abaminsitri bari bicaye imbere ye ), dore uko bandeba, uwo nzamenya buzacya namwirukanye"
Turashimira aba bose batarebera ibibazo by'u Rwanda mu ndorerwamo y'amoko bakumva ko tugomba gutahiriza ku mugozi umwe ngo dutabaze tunatabare . Kubera igihe gito n'akazi kenshi dufite, twashoboye kubashyirira ku rubuga rw'igifransa ubushakashatsi bwerekeranye n'itwikwa ry'imirambo y'abiciwe i Kibeho muri 1995, ibyo muri Rweru nabyo twarabirangije ku buryo nyuma y'ubunani muzabigezwaho imvaho: impamvu byakozwe n'uko byakozwe. Izi nyandiko abatumva igifransa muzazibonamo incamake nyuma y'Ubunane.
Ndarangiza nshimira abasore n'inkumi bakomeje kudusanga ngo batange umuganda wo kubaka u Rwanda, uherutse akaba ari Tuyisenge Garasiyani umaze iminsi abagezaho inyandiko zitagira uko zisa, abandi nabo bararangiza amahugurwa vuba, ndizera ko muri 2015 Shikama izakomeza kubashyira i Gorora.
Umwaka mushya muhire wa 2015, muzawurye ntuzabarye. Aho muri hose n'ibyo mukora byose mujye mwibuka aka kajambo:
"IYANGIRE NK'INGAGI"
Namwe mwese, nimwange ko FPR ibazimiza nkuko ingagi zanze ko ba Rushimusi bazizimiza kugeza amahanga azitabaye ubu zikaba zidamaraye, ku buryo tuvuga ngo kanaka afashwe neza nk'ingagi!
UBUNANI BWIZA kuri mwese
NKUSI YOZEFU
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355