Pageviews all the time

Ihagarikwa ry'inkunga ya miliyoni 40 z'amayero Ububiligi bwimye u Rwanda ni ingaruka ibanjirije izindi nyinshi zizakurikira ubutegetsi butihanganira abatavuga rumwe na FPR, Filimu ya BBC, imirambo muri Rweru, kujujubya itangazamakuru ryigenga; ingaruka ni zose ku baturage bo mu ntara y'Amajyepfo bakeshaga kuramuka umushinga PEPAPS wa Belgian Technical Cooperation (CTB)/ UDAHEMUKA Eric

Ikirango cy'umushinga w'ababiligi mu Rwanda ari nawo wanyuzwagamo inkunga zose Buruseli yateraga Kigali

Mu nkuru yasohokeye i Kigali kuwa mbere, taliki 22 Ukuboza 2014 bemeje ko Leta y'Ububiligi yahagaritse inkunga ingana na miliyoni mirongo ine z'amayero(40,000,000 ). Televiziyo yo mu Bubiligi yitwa VRT yatangaje bwa mbere aya makuru yemeje ko Leta y'i Buruseli yafashe iki cyemezo cyo kudaha u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 40 zamayero yari igenewe ibikorwa byiterambere ivuga ko u Rwanda rutubahirije ibyo rwari rwaremeranyije nu Bubiligi.

Inkunga z'Ububiligi, inkomoko yo kwirukanwa kwa Minisitiri KARUGARAMA Tharcisse muri MINIJUST

Mbere y'uko Filimu ya BBC isohoka, mbere y'uko abantu batangira kujugunywa muri Rweru, mbere y’uko hashyirwa mu majwi kujujubya abanyamakuru bigenga,... leta y'Ububiligi yari imaze iminsi irwaye iya Kigali. Mu bikorwa Leta y'Ububiligi yateraga inkunga bitandukanye mu Rwanda birimo ubuvuzi, inkiko gacaca, itangazamakuru, amajyambere y'icyaro harimo isuku n'isukura mu mushinga PEPAPS uyoborwa na Madamu BUHIGA Goreta, n'ibindi.

Nyuma gato y'isozwa ry'inkiko gacaca, minisiti w'ubutabera mu Rwanda icyo gihe KARUGARAMA Tharcisse yatumiwe na leta y'Ububiligi kujya gusobanura umusanzu watanzwe nabo icyo wafashije mu icibwa ry'imanza muri gacaca. Minisitiri KARUGARAMA ageze i Buruseli mu bibazo yagejejweho n'abategetsi baho bamugaragarije ko kugira ngo Ububiligi buzakomeze gutera u Rwanda inkunga ari uko i Kigali bagomba kubanza bagakosora inenge zabaye muri izo manza nko gufungira abahutu ubusa bagerekwaho ibyaha batakoze.

Karugarama yabwiye Kagame ubutumwa yahawe n'ababiligi yirukanwa muri guverinoma

Karugarama ageze i Kigali, mu nama y'abaminisitiri ubwo yari ahimbajwe no kubwira abagize guverinoma uko byamugendekeye, yavuze ko yemereye Ububiligi ko bagomba gukosora inenge zabaye mu icibwa ry'imanza. Ahubwo Kagame yahise ategeka ko amadosiye yose ya GACACA avanwa kwa MUKANTAGANZWA Domitila akajya kubikwa muri CID.

Kagame yamusubije ko atakwemera minisitiri urengera kandi agakingira ikibaba abahutu ahita amwirukana muri guverinoma. Ayo makuru yageze mu Bubiligi birabababaza cyane bahera ko batangira kureba ikijisho Kagame ari naho umushinga wo kumufungira amazi n'umuriro watangiriye.

Iyi myitwarire ya leta ya Kigali ni imwe mu mpamvu shingiro zatumye Ububiligi bugaragaza ko nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buri mu Rwanda. Ibyo kandi byashimangiwe n'iyicwa ey'abaturage n'iburirwa-rengero bikomeje kuba ndanze mu Rwanda bikubitiraho na filimu mbarankuru ishinja Kagame kuba ku isonga ryakije umuriro utarazima mu 1990 kugeza aya magingo.

Abaturage mu majyepfo bakeshaga kuramuka umushinga PEPAPS waterwaga inkunga na CTB bagiye kuhazaharira

Nk'uko nabivuze mu mutwe w'iyi nyandiko, mu bikorwa leta y'Ububiligi yateraga inkunga mu Rwanda harimo umushinga w'amazi meza witwa PEPAPS(Programme d'Eau Potable et Assainissement dans la Province du Sud). Bisobanuye mu Kinyarwanda Gahunda yo gukwirakwiza amazi meza n'isukura mu Ntara y'amajyepfo.

Uyu mushinga uterwa inkunga na CTB(Coopération Technique Belge) ifite icyicaro cyayo mu Kiyovu i Kigali hepfo gato ya hotel des milles collines. Iyi CTB niyo Leta y'Ububiligi inyuzamo inkunga zose yageneraga leta y'u Rwanda.

Uyu mushinga PEPAPS ugiye kudindira washyirwaga mu bikorwa mu turere dutatu tw'intara y'amajyepfo aritwo HUYE, GISAGARA na NYARUGURU. Abaturage benshi bahawemo akazi barihira abana babo amashuri, babagurira imyenda, baguzemo inka zo korora ariko ikiruseho babonye amariba yo kuvomaho atanga amazi meza ku buryo byagabanyije cyane indwara abaturage barwaraga zikomotse ku kunywa, gukoresha no kwiyuhagira amazi mabi.

Ingaruka z'imitegekere mibi: Agahinda n'imibereho mibi ku baturage b'inzirakarengane bari abagenerwabikorwa mu mushinga

Nzi neza ko Leta ya Paul KAGAME irwanywa n'abanyarwanda benshi yabujije amahwemo uhereye imbere mu gihugu, mu mahanga ho sinakubwira. Umuntu urwanya ubutegetsi iyo yumvise nka Leta y'Ububiligi ihagaritse 40M aravuga ati nibyo niba n'ibindi bihugu byateraga ikirenge mu cy'Ububiligi bigafungira Kigali umuriro n'amazi.

Abatekereza batya baba bazi neza ko muri izo nkunga Kagame ahabwa n'abazungu ariho akomora imbaraga zo gukomeza kuramba ku butegetsi kandi koko nibyo. Kumuhagarikira inkunga mu yandi magambo ni ukumugabanyiriza imbaraga bityo no kumuhirika bikoroha.

Ni na byiza gutekereza ku mibereho y'umuturage wakuraga amaramuko mu tuvungukira dusaguka ku bifaranga byinshi bishorwa mu mishinga. Ikibazo kivuka mu mitegekere y'igitugu ni uko mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga batibaza ko igihe kizaza ngo abaterankunga bakurikirane umwuka wa politiki ukorerwamo.

Ibi bibaye bizirikanwa n'ibiguhu bishyirwamo imishinga y'amajyambere bakwitwararika bityo umubano, ubucuti n'ubutwererane hagati y'amajyaruguru abarirwamo ivihugu bikize n'amajyepfo yabatijwe ibihugu bikishakisha mu nzira y'amajyambere(Coopération Nord-Sud) bukarushaho gutsimbatara bityo n'abaturage bakabona inyungu nini bityo bagatera imbere bakikura mu bucyene.

UDAHEMUKA Eric
Analyste et Évaluateur des Projets de Développement(AEPD)
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355