Uwishwe na Ebola ashyingurwa ku buryo bw'umwihariko ngo atanduza abasigaye |
Nkuko
intego ya Shikama ari ugushakisha ukuri ku kintu cyose kibangamiye ubuzima n’imibereho
myiza y’ikiremwa muntu aho kiva kikagera, tukimara kubona ukuntu icyorezo
kidasanzwe cya EBOLA gikomeje guhitana abavandimwe bacu bo muri Sierra Leone,
Liberia na Guinee, muri shikama
twahise dukoresha uko dushoboye kugirango tumenye ikihishe inyuma y’iki
cyorezo. Twakoze ubushakashatsi bwatangiye muri Nzeri kugeza mu Gushyingo 2014.Muri
ubwo bushashatsi twifashishije inyandiko z’abashashatsi bo muri USA nka Pr
Francis Boyle, Cyril Broderic wo muri kaminuza ya Liberia;imbuga zinyuranye zo
muri USA nka CDC, Fredrick News Post, Washington Blog Post, n’izindi; urubuga
rwa Minisiteri y’ubuzima ya Sierra Leone, Daily Observer yo muri Liberia,Il Fatto
Quotidiano, Global Research; zimwe mu mbwirwaruhame
za Barack Obama; amajwi ya Pr Francis
Boyle n’ibindi.
Umwanzuro
w’ubu bushakashatsi bugizwe n’amapaje 6 uremeza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) arizo zateye virus ya Ebola mu baturage
ba biriya bihugu tuvuze hejuru. Amerika yakoze aya marorerwa mu rwego
rwo kugerageza kumenya niba izi ntwaro zabo z’uburozi bari bamaze gukora zica
ikivunge nkuko babyifuza, bakanakurikizaho gushaka urukingo. Dore muri make
ibiri muri ubu bushakashatsi musanga muri SHIKAMAFRANCAIS ku buryo burambuye .
Amerika
ikoresha ruswa igashyira ibitwaro byayo by’uburozi mu bihugu bimwe na bimwe cyangwa ikanabikorerayo.Muri biriya bihugu 3
twavuze hejuru, Leta Zunze ubumwe z’Amerika zifiteyo za Laboratwari zo mu rwego
rwo hejuru zikora intwaro z’uburozi zitwa mu cyongereza Bio-Safety Lab-4(BSL-4)
zihakorera kuva muri za 1980s.
Amasezerano amerika yagiranye na biriya bihugu yanditse yavumbuwe n’impirimbanyi
y’umunyamerika Francis Boyle irwanya
ikorwa rya biriya bitwaro, ikaba yaranakoze mu kanama k’ubuyobozi ka Amnistie Internationale imyaka igera
kuri irindwi, ikaba inigisha Amategeko mpuzamahanga muri Kaminuza ya Illinois muri USA. Uyu mugabo niwe
wanditse n’amasezerano amerika igenderaho yo kudakora intwaro z’uburozi n’ubumara,
akaba yaranemejwe n’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko y’Amerika.
Amasezerano
yo gushinga laboratwari ikora amarozi USA yasinyanye na capitaine Samuel Doe
wayoboraga Liberia agira ati :
«birashoboka ko hari indwara z’ibyaduka zigiye gutera,
tugomba gukora urukingo. Tugomba gutangira gukora ubushakashtasi kuri iyo virusi,
birashoboka ko tuzahindura umwimerere wayo ngo dushake urukingo ruzarengera
abantu bose»
Muby’ukuri
USA zahise zishinga ziriya laboratwari muri Sierra
Leone ikaba iri ahitwa Kenema( aha
akaba ari naho Ebola iriho ibica bigacika kurusaha ahandi), muri Guinee na
Liberia zikaba ziri mu mirwa mikuru. Intandaro y’iriya Ebola ni uko ubusanzwe
virusi Ebola zirimo amoko 5: Zaire,
Bundiburyo, Sudan, Reston na Tai Forest. Ubu bwoko 4 bwa mbere bwose bukomoka muri Afrika, Virusi yo mu bwoko bwa Zaire abanyamerika bari
barabitse ku buryo bwitwa Aerosol(
soma ayerosolu) niyo babyukije bayihindura
umwimerere wayo nkuko bivugwa muri ariya masezerano ari hejuru
basinyanye na Liberia, ariko icyo bari bagamije si urukingo ahubwo ni
ukuyongerera ubukana ngo yice benshi; ntibarekeye aho ahubwo bafashe na virusi y’ibicurane bisanzwe
baravanga kugirango virusi ivuyemo yandure ku buryo bwihuse. Ibi byose USA
zabikoze zigamije gukora intwaro z’amarozi zarimbura umwanzi ku buryo bubi kandi
bwihuse.
Ubwoko bwa Virusi |
Uru
ruvange nirwo Kaminuza ya Tulane muri USA kuva muri Mutarama 2014 yatangiye gutera mu bantu
benshi cyane babarirwa mu bihumbi muri Sierra Leone, imwe mu miryango mpuzamhanga
muri busange ahagana hasi y’iyi nyandiko biva muri France, Canada, Ubwongereza, USA
ushyizemo n’umuryango mpuzamahanga w’ubuzima , OMS nabyo
byakanguriye abaturage ba Sierra Leone ngo kujya gufata urukingo rwa Ebola,
birashoboka ko no muri Liberia hari abatewe ubu burozi! Ubu burozi bwahawe abantu benshi cyane ku
buryo uriya mubare bavuga w’abapfuye ari muto cyane ugereranyije n’abahawe ubu
burozi kandi ababuhawe hapfamo 70%! Muri
Werurwe 2014 niho abantu batangiye
gupfa urubozo. Mu gihe igihugu nka Cuba
cyoherezaga abaganga bo kwita ku barwayi, USA yoherejeyo abasirikare mu rwego
rw’icyo bita similation(soma similasiyo),
komeza usome wumve iby’iyo similasiyo.
Ikinyamakuru
cyitwa Fredrick News Post
cyandikirwa hafi ya laboratwari nini ya gisirikare muri USA yitwa Fort
Detrick nayo yagize uruhare runini mu bibera muri Sierra Leone ku buryo
umushakashatsi Cyril Broderic ayita Umuturirwa wa EBOLA( Ebola Building) ,
Liberia na Guinee, cyanditse kuri 14/8/2010
ko iki kigo kirangije gukora ibitwaro by’uburozi kikaba giteganya gukora ikintu
kimeze n’ikinamico(similation)
ko umwanzi yateye Ebola ahantu, ibi ngo
bagombaga kubikora batera ubwo burozi mu nyamaswa za laboratwari(ndlr. akenshi imbeba n’ingurube), maze bagakora
imyitozo y’ubutabazi. Si uko byaje kugenda rero kuko ibyari imbeba byabaye
abanyafrika, abasirikare b’Amerika mwabonye boherezwayo byari muri urwo rwego
rw’ikinamico nkuko Francis Boyle nawe
abyemeza! Dore ko bikojejeyo hashira iminsi bagahita bitahira, nta muntu bavuye
kuko ataribyo byari byabajyanye.
Si ubwa
mbere USA zigerageza intwaro zabo z’amarozi ku bantu. Umushakashatsi mu mateka
y’ubuvuzi muri kanuza ya Wellesley muri
Pennsylvania muri USA aherutse kugwa
ku nyandiko zari mu bubiko muri iyo kaminuza muri 2010, zerekanaga ukuntu uwari Perezida wa USA yagiranye amasezerano
n’uwari umukuru wa Guatemala Jose AREVALO maze kuva muri 1946 kugeza muri 1948 bagatera imitezi,
mburugu n’agaswende indaya, imfungwa, n’abarwaye mu mutwe. Ibi byose ngo
babikoze bababeshya ko bariho babaha urukingo nkuko byagenze muri Sierra Leone,
Liberia na Guinnee; ku bantu 5500
bakoreweho ubwo bugome, 1500 bafashwe
n’izo ndwara.
Ibi
bikorwa by’ubugome n’ubusazi bikaba biyobowe na minisiteri y’ingabo y’Amerika(DoD). Ibindi bigo by’ubushakashatsi na
za kaminuza biva muri bya bihugu twarondoye hejuru bikaba ariyo bikorera ngo igire intwaro z’amarozi
zihuta kandi zitwara imbaga. Muri ibyo twavugamo : ikigo cy’igihugu
gishinzwe indwara( Center of Disease
Control, CDC), n’ikigo cy’igihugu gishizwe ubuzima(National Health Institute,NIH), kaminuza ya Tulane ifite n’imishinga itazwi mu Rwanda, umuryango mpuzamahanga w’ubuzima(OMS/WHO), ikigo cyo muri Tekmira Pharmaceutical Company yo muri Canada, Medecins sans Fronieres ,MSF yo mu
Bufransa, na GlaxoSmithkline yo mu
Bwongereza. Ibi bigo n’iyi miryango mpuzamahanga byahamagariye abaturage ba
Sierra Leone kujya gufata urukingo kandi bizi icyo DOD iriho ikora.
Ebola
yica nabi cyane: umuntu afatwa n’ibimenyetso nk’ibya malariya, agahitwa
amaraso, akaruka amaraso, andi agaca mu mazuru no mu matwi, uruhu rugatangira
kuva ku mubiri urureba, inyama zo mu nda zose zigashwanyagurika. Umuntu umaze
kwicwa na Ebola bagashyira umurambo we muri Fiirigo ntukonja ahubwo uhinduka nk’ubujeni kandi ugakomeza kwangirika,
no mu mva ni uko kuko uwo mubiri ukomeza kwangirika.
Amerika
buri gihe ikina n’umuriro byakomera ikavuza induru ngo nidutabare turwanye
iterabwoba kandi aba ariyo nyirabayazana nkuko indirimbo ya Byumvuhore
twashyize hejuru ibivuga. Ingero ni nyinshi. Mu gihe cya Perezida Truman, Amerika yahaye igihugu cya Iran ibyangombwa byo gushinga inganda za nucleaire (soma nikeleyeri) icyo gihe iki gihugu cyayoborwaga n’umwami
Shah Reza Parlavi wari ucuditse na
USA, habayeho impinduramatwara Ayatollah Khomeini afashe ubutegetsi
muri za 1970s, Amerika itangira gusaza imigeri ngo isi nitabare Irani irakora
kirimbuzi zo kurimbura Israel! Usama Ben Laden nawe waje kugirwa umuterabwoba na USA, yahawe
akazi na USA mu gushaka abayisilamu hirya no hino ku isi bagashinga umutwe uzarwanya
Abarusiya muri Afghanistani. Birangiye ntibamuha ubutegetsi bari bamwemereye mu
gihugu cye cya Saudiya ashinga Alqaida,
bukeye USA iti nimutabare murwanye Ben
Laden.
USA nibo bagurishije intwaro z’uburozi Sadam Hussein yewe bamuha n’uruhusa rwo
gukoresha intwaro z’ubumara mu ntambara ye yo kuva muri 1980 kugeza muri1988 yarwanagamo
na Iran bapfa Chatt-el –Arab. Amerika
ibonye ko na Sadam Hussein amaze kugera
kure mu gucura intwaro, bati mutabare afite ibitwaro bya kirimbuzi. Boherejeyo
abasaka barazibura, USA iti ariko ntibitubuza gutera tukamwirukana ku
butegetsi. Reba aho Irak igeze, Syria mbese akarere, n’isi muri rusange kubera
icyo kibazo cyatejwe no kutareba kure kwa USA.
Ibi bitwaro
by’uburozi USA iriho ikwirakwiza hirya no hino ku isi nibyo bigiye kurimbura
isi na USA irimo. Shikama irabibutsa ko muri Amerika
hari amalaboratwari agera kuri 1500 akorwamo
n’abantu bagera kuri 14,000; hakaba
buri kwezi hari ibibazo bizikomokaho bihitana abantu n’amatungo. Niyo mpamvu
bahitamo zimwe kuzijyana hanze nko muri Afrika. Nyuma ya biriya bihugu byo muri
Afrika y’Uburengerazuba, twavuze hejuru harimo na Uganda na Kenya muri Afrika y’uburasirazuba. Ariko USA nayo
izi ko izi ntwaro yashyize hanze ahantu hagera kuri 120 zishobora kuzayikoraho. Niyo mpamvu muri 2012 Obama aherutse kwaka amadolari agera kuri 270,000,000 yo kurinda izi ntwaro ziri muri Uganda
na Kenya ngo zitagwa mu maboko y’iterabwoba .Urugero rutari kure rw’uko USA
zimeze nka Nyirabukorikori bwa
Nzikoraho, ni urw’amaraso y’abarwayi
ba Ebola yibwe n’abagizi ba nabi ( coupeurs des routes) bahagaritse tagisi yarimo abagenzi barimo n’abatwaye amaraso muri Guinee kuri 24/11/2014 igihe bari bagiye kuyapima bayakuye mu cyaro; ibyari
muri iyo tagisi byose barabitwaye harimo n’ariya maraso. Aya maraso nadafatwa
akagwa mu maboko y’ibyihebe nka AQMI,
Boko Haram, Alshabab, n’ibindi ashobora kuzahitana imbaga, n’Abanyamerika
barimo.
bwo muri ibi bihugu.
URL nshya ya Shikama Francais ni :www.shikamale.blogspot.com
URL nshya ya Shikama English ni: www. shikamago.blogspot.com
URL ya shikama Kinyarwanda ni : www.shikamaye.blogspot.com
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarsi(SKUD)
URL ya shikama Kinyarwanda ni : www.shikamaye.blogspot.com
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarsi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355