Muri iyi minsi narimo kwitegura kwandika inkuru ndende kuri SHIKAMA
kandi icukumbuye nibaza impamvu Umwami Kigeli V Ndahindurwa umaze imyaka 54 mu
buhungiro ntacyo avuga ku gitugu kiri mu Rwanda ndetse no ku kaga kari ku
marembo yarwo kandi ubu kakaba kagaragarira buri wese.
Umushinga w'iyo nkuru muri SHIKAMA rero birasa n'uko uburiyemo nkaba ntakiyanditse
kubera inkuru umunyamakuru mugenzi wanjye RUDATSIMBURWA Albert uyobora Radiyo CONTACT
FM yumvikanira mu Rwanda kuri FM 89,7 MHZ amaze gutangaza ku rubuga IGIHE.COM rukorera
mu kwaha kwa Leta ya Kigali.
Kubera ubwoba n'igihunga,
Kagame ngo aratashya Kigeli V Ndahindurwa!
Mu nyandiko ifite umutwe uhuye n'uyu utukura hejuru y'iyi nteruro,
Bwana Albert RUDATSIMBURWA arasa n'umara amatsiko abanyarwanda benshi cyane
barimo nanjye twibaza ibibazo byinshi k'Umwami Kigeli V Ndahindurwa.
Muri iyo nyandiko SHIKAMA yabonye ku IGIHE, Bwana Rudatsimburwa
aragira ati: "amakuru yizewe dukesha komite ishinzwe itahuka ry’umwami Kigeli, mu
biganiro bagiranye, Kigeli ubwe yashimishijwe cyane n'igitekerezo cyo kugarurwa
mu rwa Gasabo, bityo atahe ndetse asanganizwe ibisabo mu rwamuhetse.
Bitandukanye n’uko bamwe babyibwira, gutaha
kwe kugamije kubahiriza urwego rukomeye rw’amateka
ahagarariye. Biteganyijwe ko azahabwa inzu y’agatangaza
yitegeye Nyanza ahahoze Umurwa w’u Rwanda kandi akagira n’ibyo agenerwa mu
buryo buhoraho.
Amakuru nahawe
n’ababikurikiranira hafi(uwo ni Rudatsimburwa ukomeza), anyizeza ko gutahuka
k’umwami Kigeli V kwashobokaga cyane rwose kandi ko kwari kwegereje. Ubwo
gahunda yo gutaha k’umwami Kigeli yari hafi kurangizwa, itsinda riyobowe na Pasitoro Ezira MPYISI
wahoze ari Umujyanama w’Umwami Mutara III Rudahigwa ryakoze
urugendo rijya gusura Kigeli, ariko basanga ibyemejwe mbere
byose byarahindutse, Umwami yari yarahanaguye mu mutwe urugendo rwo gutaha i Rwanda.
Nk’uko bihamywa na Komite ishinzwe itahuka ry’Umwami Kigeli, we
ubwe yivugira ko igihugu gituranyi cy’u Rwanda(kitavuzwe icyo
aricyo) cyabaye intandaro yo kwisubiraho ku cyemezo cye cyo gutahuka(Bishoboke ko
ari igihugu kizagaba igitero kuri KAGAME). Inzira ndende y’ubwiyunge no kwibohora
mu Banyarwanda irimo no kwiyunga n’amateka y’igihugu, n’ubwo byagiye
bibamo inzitizi nyinshi uko biri kose hari aho bigeze. Iki ni cyo u Rwanda rwifuje
kugeraho ubwo rwashakaga gusubiza icyubahiro Umwami, bikanabashisha kuramba
urwego n’abazavuka bazigiraho byinshi.
Gihamya ko Paul
Kagame ariwe wabaye inzitizi ku itaha rya Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda
Iki kibazo kimaze imyaka n'imyaniko nta gihe kitavuzweho. Umwami Kigeli
yavuze ko atazataha nka rubanda rusanzwe ko agomba kuza nk'umwami w'u Rwanda
kuko atirukanywe n'abanyarwanda ahubwo yakuweho n'abakoloni. Aya magambo
yivugiwe na Kigeli V mwiyumvira kuri BBC.
Perezida Kagame twamubajije inshuro ntibuka imubare muri Village
Urugwiro impamvu umwami w'u Rwanda aheze ishyanga adusubiza ko agomba gutaha
nk'abandi baturage bose ntabyo kuba umwami maze yongeraho ko Kigeli V yakoze ikosa
rya politiki mu 1959.
Iryo kosa Kagame avuga ari naryo rituma yanga Kigeli urunuka ngo ni uko
mu 1959 atagombaga kwemera guhunga ko ahubwo yagombaga kurwana n'ABAPARMEHUTU
ibipfa bigapfa, ibikira bigakira. Rero niba atari ubwoba n'igihunga byatashye
Kagame, sinumva uko yahindukira ngo ashyireho komite yo gucyura umwami kandi
azi neza ko badahuza na busa ari naho nkeka ko Bwana Albert RUDATSIMBURWA
ashobora kuba abeshya abanyarwanda.
Ariko na none muri SHIKAMA dutekereza ko bibaye ari ukuri Rudatsimburwa
Albert akaba atabeshya koko iri tsinda ryaroherejwe gucyura umwami, cyaba ari
ikimenyetso simusiga ko Paul Kagame ageze aharenga ndetse ko ubu yaba
atagisinzira kubera ubwoba n'igihunga bityo akaba yaragerageje gucyura umwami
ngo aburizemo ibyahanuwe bigomba kuzaba ku Rwanda.
Ibyahanuwe ku
Rwanda bigomba kuba nta n'inyuguti ivuyemo kuko perezida Paul Kagame nta
bushobozi afite bwo kubihindura
Burya abanyapolitiki uwashaka yabaha agahimbano (agatazirano) twakwita
NZAPFA NZAKIRA SIMBIZI. SHIKAMA ibabwira kenshi ko umunyapolitiki arangwa
no gushyira imbere imishinga gusa imufitiye inyungu imwe ikamupfubana yagira
amahirwe indi akabona iciyemo iramukundiye.
Abapfumu, abahanuzi n'abakonikoni bemeje ko Kigeli V Ndahindurwa
azagaruka mu Rwanda, perezida Kagame yaramaze kwicwa atakiriho ntibazwi umubare
ariko ngiye kubanyuriramo 3 gusa nanabibutse icyo buri wese yamuvuzeho:
NYIRABIYORO YABWIYE UWO YARAGURIRAGA ATI: Urankangisha
RUKARA rw’igisage rutazambara ikamba rukaraza ariko ntirusamure, maze
rukazagaruka mu Rwanda rushaje? Nta gushidikanya ko hano yavugaga Kigeli V Ndahindurwa.
NYIRABIYORO NA NONE ATI:Ndabona umugabo usheshe akanguhe
uvuga isi igatigita ababyeyi bakamuha impundu. Dore yegereye ku mulinzi
Ruterandongozi. Ashagawe n'abaturage ibihumbi n'ibihumbagiza. Ndabona Rutuku
amusanga afashe uruboho mu ntoki, afashe ijambo ahumuliza abaturage, impundu
zivuga urwanaga. Hano naho birumvikana ko bavugaga Umwami Kigeli V Ndahindurwa.
Magayane ati: Rwabujindiri rurya
ntiruhage(Paul KAGAME) azaraswa umwambi w' igishirira na bene-nyina(abo bavanye
i Bugande) ari mu Bugesera nyuma hazameneka andi maraso menshi, noneho rutuku
wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y'
igihugu azane ihumure, acyure rukara rw'
igisage ruzabyinirwa bigatinda. Aha naho harumvikanamo Kigeli V
Ndahindurwa umupfumu yise rukara rw'igisage.
NSABAGASANI Dominiko ati: Ingabo zimaze gusubira
Kongo Kagame azicwa, gusubiranamo kw’ingabo Kagame amaze gupfa; kugaruka
kw’ingabo zagiye muri Kongo zihuruye kubera ubwicanyi buzaba buri mu gihugu; kugotwa
impande zose z’u Rwanda n'abasirikare benshi; kumeneka kw’amaraso menshi
y’abanyarwanda kuruta ayamenetse mu 1994, kugaruka k’Umwami Kigeli
V Ndahindurwa; gutahuka kw’abantu benshi bari hanze.
Ibi byose mu isesengura ryacu muri SHIKAMA birerekana ko umwami Kigeli V Ndahindurwa
azagaruka mu Rwanda mu gihe Paul Kagame azaba atakiriho. Niyo mpamvu kuri Leta
ya Kagame kujya kuratira Kigeli aho ari muri USA ngo bamwubakiye inzu y'agatangaza
i Nyanza nk'aho yayibasabye, kimwe n'ibindi byose ari ugukora ubusa no guta
igihe kuko ibyahanuwe bigomba kuzaba nta nyuguti ivuyeho kandi perezida KAGAME
akwiye kumenya ko nta bushobozi afite bwo guhindura ibigomba kuzaba.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na
Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355