Ubwicanyi buvugwa ni ubwabereye aho twakwita mu karere ka Kirehe, mu ntara y'iburasirazuba muri iki gihe |
Hari
muri Gicurasi, mu mibyuko y’amasaka menshi dore ko yeraga cyane mu masegiteri ya
Nyamugari na Gisenyi mu turere twari twegereye uruzi rw’ Akagera. Aka Kagera nari
nkamazemo imyaka igera kuri ibiri ntavamo nkora umurimo wo kuroba amafi n’ubwo
nari nkiri muto cyane ariko iyo nicaraga mu i Rango ry’ ubwato(igice cy’ imbere gisongoye) nabashaga
kwiruka ngasiga imvubu iyo zabaga zimvumbukanye.
Ibi
bikunze kubaho cyane iyo imvubu uyibyukije mucyemo cyayo (aho iba isinziririye).
Kuhanyura bisaba gutwara ubwato bucece udashibagura amazi cyangwa ngo ingashya
ikome kurubaho rw’ubwato. Muntangiriro za kuriya kwezi(Gicurasi 1994) nibwo
navunitse cyane ubwo abantu benshi batabarika bavuyanze umubyuko w’amasaka bashaka kwambuka ngo
bahungire Tanzaniya.
Aba
bantu babaga bari guturuka aho inkotanyi zari zamaze gufata. Muri za Rukira, za
segiteri Kigarama, Gatore…. Ni nako kandi ibintu byaturikaga ubutitsa mu turere
twa Nyakarambi na za Cyunuzi. Icyo gihe byavugwaga ko inkotanyi zageze muri
Rusumo ndetse ko zafashe ibitaro bya Kirehe.
ngo barimo batanga signe ko bahagaze neza. Umunsi ukurikiyeho mugitondo
kumusozi wa Rusozi hiciwe abantu benshi ikivunge abacitse kwicumu baza
bavirirana babwira abantuko inkotanye bararanye nazo ko ndetse zishe abantu
benshi zibatsinze kumuhanda ujya Kiyanzi kwisoko.
Ubwo
hongera kubaho guhunga mu gihiriri kw’abantu ariko jye sinaba nkibashije kongera kwambutsa
abantu kuko ubwato nari nari maze iminsi nkoresha bwari bwaraye bumenetse
ntegereje ko babunyinya. (imvugo y’ abasare bakoresha iyo bashatse kuvuga guhoma
ubwato).
Ibintu
rero byaje kuba bibi ubwo mu gihe gishyira nka samunani inkotanyi zahingukaga
ku gasanteri ka Kivuko (muri peyizana H) aho bita mu ikoni maze zirasa abantu
urufaya bihita byumvikana ko abantu bari banze guhunga bari kwicwa. Ntibyatinze
hahise hatunguka umugabo witwaga Riyazari (Eliezel) wari ufite iduka rikomeye
aho muri H maze yicara hasi atwereka inda dusanga isasu ryanyuze muruhande
rumwe rihingukira murundi.
Ati
“inkotanyi zadufashe zitwicaza mu ikoni turenga nka mirongo itanu zitwahuranyamo
amasasu abenshi bapfuye nanjye dore uko nabaye. Icyo gihe umuntu utari uzi koga
yasubiye inyuma ajya kubunda mu masaka kuko ayo masasu atigeze ahagarara kandi
noneho yakomezaga asatira uruzi.
Bikumvikanako
inkotanyi zari zirimo zirasa abantu umugenda barimo bagana ku ruzi bashaka
kwambuka. Nubwo nari nzi koga, ndi umwe mu bantu basubiye inyuma ngenda ngana
mu rugo iwacu nciye inzira yo mu mubyuko. Kuva kur uzi ujya iwacu, washoboraga
kwambukiranya amasambu nk’icumi kuko byasabaga kurenga agasanteri kitwaga
Kumbuga.
Nari
nanze kwiturira mu ruzi rero kuko aha ku Rusumo nari mpari nk’umushyitsi kuko nari
narahaje nje gusura imiryango mpita ndaruka nikundira amazi sinaba ngisubiye
iwacu kw’ivuko i Butare. Sinashoboraga rero guhungana n’abantu ntazi kandi narinzi ko
umuryango wanjye ukiri mu rugo. Nagezeyo nsanga nta muntu n’umwe uhari.
Nasanze
ahazirikwaga ihene zose zigihari ariko imwe yo bari bayikuyeho amaguru y’ inyuma yapfuye iri iruhande
rw’ igitiyo ku buryo nahise nkeka ko ari abo twabanaga bashatse gukuraho
inyama nke zo kuza kurira Tanzaniya. Gusa numvise ngize ikintu cy’icyoba cyinshi kuko nta gitiyo
twari dutunze ndetse no mu baturanyi ntaho nari narigeze nkibona.
Ubwo
ninjiye munzu nini mfite ubwoba noneho mbura umuntu numwe. Nshatse gusohoka,
nahise mbona abasirikare batandatu b’inkotanyi baje bafite imifuka ibiri mu ntoki. Nibwo
nari mbonye inkotanyi bwa mbere. Mbere nibazaga ko inkotanyi nazo zambara
imyenda nk’iyabasirikare nari nsanzwe mbona. Ngiye kubona mbona bambaye nabi
ndetse n’inkweto zari zitandukanye kuko harimo umwe wari wambaye inkweto nk’ izabasirikare bambere.
Undi
yari yambaye inkweto z’umweru zitameshe zisa nabi, abandi bari babaye bote nk’izabagoronome kandi ingofero
zose zabo zarebaga imbere. Nabuze uko nkomeza ngo nsohoke mpitamo kwicara
inyuma y’umuvure wari urambitse hafi y’ameza mu ruganiriro. Kuko uwo muvure wari umenetse
ndetse urangaye cyane, nakomeje kwitegereza zankotanyi.
Nibwo
umwe yabanje ahambura ya mifuka noneho undi akora muri ya hene bishe akururamo
inyama zo munda zose noneho ayishyira kuruhande. Undi nawe afata ihene yindi
yari imaze iminsi yimye nuko ayishyira mu maguru hanyuma undi amuhereza cya
gitiyo ayikubita mu mutwe ihene mbona irimo iratitira. Nuko nayo bayisatura
inda barayifata hamwe na ya yindi yambere bazishyira mumufuka baragenda.
Muri
izo nkotanyi uko ari esheshatu babiri nibo bakoraga ako kazi mu gihe abandi
bari basutamye bafite imbunda zabo bameze nk’abiteguye kurasa za hene ari
nako bakebaguza. Nuko barahambira baragenda nanjye n’ubwoba bwinshi ndasohoka
nkata inyuma y’inzu manuka ngana muri ya nzira y’ amasaka nari nazamukiyemo.
Nkimara
guhinguka mu muhanda wavaga Kumbuga ujya mu mujyi Kiyanzi, nibwo nasanze abantu
barenga nka makumyabiri barimo abagore, abagabo, abana b’ abakobwa bato n’ uduhungu duto tubiri bishwe
nabi kuko nkurikije uko bari bari kuvirirana, ntabwo bari bishwe barashwe.
Noneho nsimbuka umuhanda ariko nitegereza neza twa duhungu duto tubiri uko
twabaye kuko two twari twegereye ayo masaka yo nari nsimbiyemo.
Byagaragaraga
ko batumenaguye imitwe kuko isura ntiyagaragaraga neza. Ikindi kandi umuntu
wese mu bo nabonaga aho yari yavuye amaraso menshi mu mazuru no ku mutwe.
Nkimara kubona ibyo, nahise nibaza ko aho ndi kwerekeza ariho inkotanyi zari
zimaze kwica abo bantu ziri. Nshatse gutambika ngo njye mu masaka yarimo umukocye
muremure noneho ngo nze kwambuka nijoro mpita nkubitana n’ umugabo uri kuvirirana
yicaye afashe munda. Arandembuza numva ngize ubwoba.
Akomeje
mbona nawe asa n’ufite ubwoba ni uko ndakomeza ndamwegera. Arambwira ati mwana wa,
hoshi hunga inkotanyi zamaze abantu. Ati hirya aho niho zari zintsinze.
Zaduhondaguye amasuka mu mitwe ziranoza n’umugore n’ abana banjye batanu
zabishe. Ati dore uko zingize. Ndebye nsanga umugabo inyama zo munda
ziraboneka. Zari zamusatuye inda igifu kiboneka. Umutwe ahagana kwijosi hari
habyimbye cyane ngo zamukubiseho igisuka.
Agerageje
guhaguruka ngo yiruke ahura n’ icyuma cyo kumbunda inkotanyi imwe yahise imusogota
mu nda ariko aranga yinjira mu masaka ku bw’amahirwe ngo ntizamukurikiranamo.
Ati ubu nanjye zizi ko namaze gupfa mwana wa. Naramubajije nti none se mbigenze
gute ko nanjye bari bunyice? Nibwo ntangiye kurira n’ubwoba bwinshi.
Ati
iwanyu wowe ni hehe? Ndamubwira nti iwacu sino nari naraje gusura abavandimwe
iwacu ni i Butare. Ati hoshi komeza iyo hepfo niho hari uruzi nugira Imana
ntizikubone wihishe ku ruzi ntuzabura umusare utambuka akazakwambutsa. Ndakomeza ndarira ati mwana wanjye se ko nanjye ino ntahazi ko twaje
duhunga abo bagome kuva i Nyarutunga zidukurikirana ariko zica abantu umugenda.
Ati hoshi genda zitakuntsinda mu maso jyewe
ndabona byarangiye. Ndamubaza nti nonese abantu bose biciwe hariya hirya ku muhanda
nibo mwari muri kumwe? Ati twese twaturutse Nyarutunga duhunga inkotanyi zaje
zijya Nyarubuye zitubuza inzira ijya Kankobwa niko kuza zitwicamo tutazi n’iyo tujya. Ati mu rugo iwanjye ni Nyabitare.
Ati abo bose wabonye bamwe ni umugore n’ abana banjye. Abandi bari abaturanyi bacu. Ati
iyo tumenya neza inzira ijya kuruzi tuba twarambutse ejo ariko twageze ino
tukayoberwa inzira twamenye icyerekezo ari uko duhingukiye Bukora aho bororera
inka. Umugabo nakomeje kubona ko atavuga neza kubera umubabaro, ni uko
ndahaguruka ndamanuka.
Ngeze hepfo numva amasasu ari kuvuga ku ruzi mpita
nongera ndatambika nsa n’ugana Nyarwamura. Ngera mu rutoki rwinshi ni uko
nicara mu nsina ndategereza ngo bwire. Iryo joro ryose amasasu yaraye ari
kuvuga cyane cyane ahegereye kuruzi. Umunsi ukurikiyeho narazindutse ngo manuke
mba mpuye n’inkotanyi ngisohoka mu masaka
y’umugabo witwaga
Legisanderi wari uturanye n’undi mugabo w’umurera witwaga Musaza, zirampagarika zirambaza ngo mvuye
hehe?
Mpita ntangira kurira ariko ziranyegera zirambaza
ngo ndijijwe n’iki? Ndavuga nti iwacu
bose na bakuru banjye na barumuna banjye bose barapfuye none nanjye mugiye
kunyica? Mbivuga ndira ndetse mfite ubwoba. Umwe muri bo arambaza ati: iwanyu
ni hehe? Nti iwacu ni i Butare ariko nabaga kwa Nshimiye utuye i Kameya ariko
we yahunze interahamwe naho njyewe ncikira mumasaka interahamwe ntizambona.
Kugeza n’ubu nabuze uwanyambutse ngo anshyire
Nshimiye Tanzaniya. Ibi ntabwo byari byo na mba nagira ngo zitanyica. Umwe muri
bo avuga anseka mugiswahiri ati: Acana na huwo mutoto asitupotezeye muda. Bari
kumwe n’umukecuru witwaga
Bizirema. Bari kumwe n’umugabo witwaga Sekaziga. Bari kumwe kandi n’abandi bantu bari bashoreye
bagera nko kuri 15 barimo umuhungu umwe wari waranyigishije koga witwaga
Kidamari.
Abo bantu bandi bari abo zari zafashe baturutse Ku
murama. Bahita batambika nshaka gusigara bahita bavuga cyane ngo we Kado, inuka
twende (bisobanuye ngo wakana we haguruka tugende). Twaratambitse tugera mu rugo
rw’umugabo witwa Domiyani
wari umudivantisiti ariko yari yaraye ahunze ni uko babaza wa muhungu witwaga
Kidamari ngo: Iwanyu nihehe? Arababwira ngo ni hariya imbere gato.
Ubwo twaragiye tugeze imbere arababwira ngo aha
niho mu rugo. Bahita badukatana twese. Tugezeyo bategeka ko abantu bose binjira
bakatugira inama y’uko turi burare bakaturindira umutekano kuko twari tumaze
kuba benshi. Bose babyiganye binjira munzu y’ uwo mugabo witwaga Samweli se wa Kidamari.
Samuel ashatse kwinjira mu cyumba ngo azane
imisambi abantu bayicareho baramubwira ngo yihorere ntabwo dutinda hano. Ubwo
bigiye hirya gato baravugana(inkotanyi) abantu bari bicaye muri ruganiriro no
mu kirongozi. Bagarutse njyewe barampamagaye ngo Kado, ngwino hano. Ndasohoka
umwe anjyana inyuma y’inzu amfata ukuboko ngiye kumva numva amasasu menshi arapapaje muri ya nzu.
Kidamari yahise asohoka ahunga wa musirikare wari
umfashe yahise amukubita isasu mukuguru nawe ahita ahenuka iruhande rw’ikibindi atangira kurira anwigira. Bamufashe
ukuguru baramukurura bamusubiza mu muryango nawe bamuhondagura igisuka
bagendanaga duhita tugenda barambwira ngo aba bantu nibo bishe bakuru bawe n’ababyeyi
bawe bari baducitse niyo mpamvu tubahannye kuko bakwiciye abantu. Ngo wumvise?
Ngo ntiwongere kurira rero. Dore amazina nibuka y’abantu inkotanyi ziciye munzu kwa Samuel: Samuel, umugore
we Rayisa, Kidamari, Nyiraneza umukobwa wakurikiraga inshuti yanjye Kidamari,
barumuna babo aribo: Bakundukize, Donata, Beyata n’umwana muto w’incuke bitaga Rutwe.
S/C de l’anonymat
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku
Kuri na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355